Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


23

Ibyahanuwe kuri Tiri23.1 kuri Tiri: uwo mugi wari wubatse ku karwa gato ko mu nyanja ya Mediterane, hafi rwose y’inkombe, kandi bavugaga ko ari intavogerwa. Nyamara Izayi arahanura ko umunsi umwe Tiri na yo izagotwa, bakayicuza ubukungu bwayo bwose.

1Iteka ryaciriwe kuri Tiri.

Mato y’i Tarishishi nimworome, kuko i Tiri harimbutse;

ntihagire inzu n’imwe isigara.

Iyo nkuru bakaba bayimenye

baturutse mu kirwa cya Shipure.

2Nimuceceke, mwebwe abatuye ku nkombe z’inyanja,

namwe, bacuruzi b’i Sidoni, mwanyuzaga ibintu byanyu mu nyanja,

mukoresheje intumwa zanyu.

3Imyaka yabibwaga kuri Nili n’umusaruro w’aho,

n’ibyanyuzwaga mu mazi magari, ni wowe byaramiraga:

wari isoko ry’amahanga.

4Mbega ngo urakorwa n’ikimwaro, Sidoni,

umugi ukomeye wo ku nyanja!

Nuko Inyanja ifata ijambo, iravuga iti

“Sinigeze ndamukwa kandi sinabyaye,

nta bahungu nareze, nta n’abakobwa nabyiruye.”

5Misiri niramuka ibimenye izababara,

nk’imaze kumva inkuru y’i Tiri.

6Nimwambuke inyanja mugere i Tarishishi,

nimurire mwebwe, abatuye ku nkombe z’inyanja!

7Mbese uyu ni wo murwa wanyu, warangwaga n’umunezero,

umurwa wahozeho kera na kare,

woherezaga abawo gutura mu bihugu bya kure?

8Ni nde waba yarafatiye Tiri uyu mugambi,

yo yahoze yambika abami amakamba?

Abacuruzi bayo bari ibikomangoma,

abahashyi bayo bakaba ibikomerezwa byo ku isi!

9Ni uhoraho, Umugaba w’ingabo, wabigambiriye,

kugira ngo asuzugure ubwibone bw’abubahwaga,

ahinyuze ibikomerezwa byose by’isi.

10Hinga ubutaka bwawe, mwari w’i Tarishishi,

nk’uko abaturiye Nili babigira,

kuko nta cyambu kigihari.

11Uhoraho yabanguye ukuboko kwe ku nyanja,

ahindisha umushyitsi ibihugu;

yategetse ab’i Kanahani gutsemba inkike zayo zikomeye.

12Yaravuze ati “Ntuzongere kwishima ukundi, mwari w’i Sidoni,

kuko bakwigabije ku gahato kandi wari isugi.

Haguruka ugende unyuze i Shipure,

naho kandi ntuzahabona uburuhukiro.”

13Witegereze igihugu cy’Abakarideya: uwo muryango ntukibaho.

Abanyashuru bahahinduye icyanya cy’inturo;

bari bahubatse iminara y’ubutasi n’amazu akomeye,

ariko byose babihinduye amatongo.

14Nimworome, mato y’i Tarishishi,

kuko inkike zanyu zikomeye zaridutse.

15Guhera uwo munsi, Tiri izibagirana igihe cy’imyaka mirongo irindwi, mbese iminsi ihwanye n’iy’ubuzima bw’umwami umwe gusa. Ariko, iyo myaka mirongo irindwi nishira, i Tiri hazaboneke ibivugwa muri iyi ndirimbo ku mugore w’indaya:

16“Fata inanga, uzenguruke umugi, wa ndaya we yibagiranye! Ucurange uko ubishoboye, usubire mu ndirimbo yawe, kugira ngo babone ubukwibuka.”

17Imyaka mirongo irindwi nishira, Uhoraho azagenderera ab’i Tiri, bongere babe indaya z’ibihugu byose biri ku isi, bisubirane inyungu zabo. 18Ariko noneho ibicuruzwa n’urwunguko rwabo, bizegurirwe Uhoraho. Ntibizarundwa cyangwa ngo bizahunikwe ukundi, ahubwo bizahabwa abahora imbere y’Uhoraho, kugira ngo barye bijute kandi bambare n’imyambaro ikomeye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda