Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Uhoraho azagirira impuhwe umuryango we14.1 umuryango we: ibi na byo ntibyahanuwe mu gihe cya Izayi, ahubwo byerekeye abari bajyanywe bunyago i Babiloni, bikabamenyesha ko bagiye gutahuka vuba, bagasubira iwabo mu mahoro.

1Uhoraho azagirira impuhwe bene Yakobo, azatoranya bundi bushya umuryango wa Israheli, azabatuze mu gihugu cyabo. Abanyamahanga bazaza babagana, bifatanye n’inzu ya Yakobo. 2Abo mu bihugu bya kure bazajyana n’Abayisraheli, babasubize mu gihugu cyabo; nuko nibamara kugera ku butaka bw’Uhoraho, Israheli ibagire abacakara n’abaja bayo, itegeke abayishikamiraga, inabashyire ku ngoyi bari barashyizweho.

Amaherezo y’umwami w’i Babiloni14.2 umwami w’i Babiloni: iki gisigo cyagombye gukurikira umutwe wa 13 (aho bavuga iby’isenywa rya Babiloni). Aha ngaha baratwereka ukuntu ikuzo ry’umwami wa Babiloni (Nebukadenitsari) ryazimanganyijwe n’urupfu rwe. Mu kuzimu nta n’umwe ukimwubaha, ahubwo baramukwena, naho ku isi bakamuvuma bamuziza ibibi yakoze.

3Umunsi Uhoraho azaba amaze kukugarura mu gihugu cyawe, nyuma y’imiruho, imibabaro n’ubucakara wari urimo, 4uzabyinira hejuru y’umwami w’i Babiloni uti:

Mbese wa munyagitugu, yaherera he?

Ubwibone bwe se bwo bwazimiriye he?

5Uhoraho yavunaguye inkoni z’abagome,

kimwe n’ibiboko by’abanyagitugu,

6bakubitanaga umujinya ibihugu badahwema,

bakigarurira amahanga n’uburakari,

bakayaburagiza batayasonera,

bakigarurira amahanga n’uburakari.

7None isi yose iratuje, abantu basabwe n’ibyishimo.

8Ndetse n’imizonobari irakwishimaho,

kandi kuva wagwa, amasederi yose ya Libani aravuga ati

«Ntakizanzamutse ukundi, uwazanwaga no kudutsemba.»

9Ab’ikuzimu bakimenya ko uje, biteguye kukwakira.

Bakanguye abapfuye bose ku mpamvu yawe,

abigeze kuba ibikomerezwa ku isi,

abari abami b’amahanga bahagurutswa ku ntebe zabo.

10Abo bose bafashe ijambo barakubwira bati

«Nawe dore ubaye umunyantege nke nkatwe,

usigaye warahindutse nkatwe!

11Ubukire bwawe bwamanukanye n’amajwi y’inanga ikuzimu,

uzisasira umujagato w’inyo, uwiyorose.

12Mbese waba waramanutse ute mu ijuru,

Nyenyeri yakirana, Mwana w’umuseke weya ?

Waba se warahanutse ute ukagwa ku isi,

wowe wayogozaga amahanga, uvuga uti

13’Nzazamuka mu ijuru,

nshyire intebe yanjye hejuru y’inyenyeri z’Imana,

nzature ku musozi imana zikoraniraho,

aherekera mu majyaruguru.

14Nzazamuka njye ku mpera z’ibicu,

maze nzareshye n’Umusumbabyose.’

15Ariko dore wamanutse kwa Nyirarupfu,

mu muhenengero w’ikuzimu!»

16Abakubona barakwitegereza ubudahwema,

bakitonda bakakureba, bibaza bati

«Mbese uyu yaba wa mugabo wahindishaga isi umushyitsi,

agahungabanya abami n’ingoma zabo,

17uwahinduraga isi ubutayu, agasenya imigi,

ntarekure imbohe ngo zigaruke iwabo?»

18Abami bose b’amahanga, udakuyemo n’umwe,

buri wese mu mva ye baruhukiye mu mahoro.

19Ariko wowe wajugunywe kure y’imva yawe,

uteye ubwoba boshye uruhinja rwavutse rupfuye.

Umeze nk’intumbi banyukanyutse;

ukikijwe n’imirambo y’abahinguranyijwe n’inkota,

ikaba igaramye ku mabuye ashashe mu rwobo.

20Ntuzabangikana na bo mu mva,

kuko wayogoje igihugu cyawe, ukica umuryango wawe:

inyoko y’abagome ntizongera kuvugwa ukundi.

21Nimwitegure kwica abana, kubera icyaha cy’ababyeyi babo,

hato batava aho baduhagurukana, bakigarurira isi,

maze bakayubakaho imigi.

22Uhoraho, Umugaba w’ingabo, avuze atya:

Ngiye ubwanjye kubahagurukira.

Nzatsembaho izina Babiloni n’ibiyiranga byose,

abayikomokaho bose n’urubyaro rwabo.

Uwo ni Uhoraho ubivuze.

23Nzahahindura ibidendezi by’amazi,

n’intaho ya za nyirabarazana,

mpakubuze umweyo ukumunzura byose.

Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuze.

Uhoraho azavunagura Abanyashuru14.23 Abanyashuru: twongeye kugera ku bisigo byanditswe na Izayi ubwe. Aha arabwira Abanyashuru igihe bateye igihugu cya Yuda bakakiyogoza (701 mb. K.)!

24Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ararahiye ati

«Icyo natekereje kizaba, n’icyo nagambiriye kizarangira.

25Nzavunagurira Abanyashuru mu gihugu cyanjye,

mbarimbure ku misozi yanjye.

Abo bicishaga uburetwa nzabubakiza,

n’umutwaro babakoreraga nywubature.»

26Uwo ni umugambi Uhoraho yafatiye isi yose,

ni igihano yageneye amahanga yose.

27Niba se Uhoraho, Umugaba w’ingabo, yafashe umugambi,

ni nde uzamugamburuza ?

Niba se yamaze kubangura ukuboko kwe ngo ahane,

ni nde uzamugeruza ?

Igihano cy’Abafilisiti

28Umwaka umwami Akhazi yatanzemo, hatangazwa aya magambo :

29Mwebwe mwese, Abafilisiti,

ntimwishimire ko ikiboko mwakubitwaga cyacitsemo kabiri,

kuko mu mwiyuburure w’inzoka hazasohokamo impiri,

naho mu mpiri hakazasohokamo ikiyoka kiguruka.

30Imbabare zizagaburirwa, abakene babeho mu ituze;

ariko abagukomokaho nzabisha inzara, abayirokotse mbasonge.

31Mwe migi izitiwe, nimurire kandi muboroge !

Abafilisiti bose uko bangana bahwereye :

kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi,

hakaba ari nta n’umwe ubuze muri icyo gitero.

32Bazasubiza iki intumwa batumweho n’Abafilisiti ?

Dore uko bazazisubiza: Ni Uhoraho ubwe washinze Siyoni,

ni ho abakene b’umuryango we bafite ubuhungiro nyabwo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda