Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

III. IBYAHANURIWE ABANYAMAHANGA13.1 ABANYAMAHANGA: iyi mitwe 13–23 ikubiyemo ibyahanuriwe amahanga akikije Abayisraheli. Ibyinshi muri byo ni ibyavuzwe na Izayi, ariko hamwe na hamwe, hari n’ibindi byongeweho nyuma ye bitinze.

Ibyerekeye Babiloni13.1 Ibyerekeye Babiloni: mu by’ukuri, iki gice cya 13,1–22 cyanditswe mu gihe Abayahudi bari bakiba i Babiloni, aho bari barajyanywe bunyago. Haraburirwa uwo mugi wirata kandi w’akataraboneka ko uzahanwa bikomeye; Imana izawuteza Abamedi (13.17) bawigarurire kandi bawusenye.

1Iteka ryaciriwe Babiloni, uko Izayi mwene Amosi yarihawe.

2Nimushinge ikimenyetso ku musozi w’agasi,

murangurure amajwi, mubarembuze,

binjire mu marembo y’abanyacyubahiro.

3Ni jyewe ubwanjye wihamagarije abanyobotse,

nitumiriza ingabo zanjye z’intwari,

zitabira uburakari bwanjye, zigaharanira ishema ryanjye.

4Nimwumve uwo muririmo uri mu misozi,

wagira ngo ni igitero cy’abantu benshi.

Nimutege amatwi urwo rusaku rw’amahanga yakoranye:

Uhoraho, umugaba w’ingabo,

aranyura hagati y’ingabo zigiye ku rugamba.

5Baturutse mu gihugu cya kure, iyo riterwa inkingi,

bitabiriye uburakari bw’Uhoraho,

baje kurimbura igihugu cyose.

6Nimuganye, muboroge, kuko umunsi w’Uhoraho wegereje,

nk’umunsi w’uburimbuke, butewe n’Umugaba w’ingabo.

7Ni cyo gitumye amaboko yose adandabirana,

buri muntu agacika intege.

8Ngaho barakangaranye, bafashwe n’ububabare bw’amoko yose,

bararibwa nk’umugore uramutswe.

Bararebana bakumirwa, bakagira isoni mu maso.

9Nguyu uraje umunsi w’Uhoraho,

umunsi utimirwa, uzanye n’uburakari bw’igikatu,

buje kurimbura igihugu, bukagitsembamo abanyabyaha.

10Inyenyeri zo ku ijuru n’ubwinshi bwazo,

ntizizongera kumurika ukundi,

izuba rizijima rikirasa, ukwezi koye kumurika.

11Nzahana isi kubera ubugome bwayo,

inkozi z’ibibi nzihore ibicumuro byazo.

Nzakuraho ukwikuza kw’abibone,

nzacogoze ubwirasi bw’abategetsi b’abagome.

12Nzagabanya abantu batube nka zahabu igogoye,

babe ingume kurusha zahabu y’i Ofiri.

13Ijuru rizahubangana, isi ihinde umushyitsi,

bitewe n’ubukana bw’Uhoraho, Umugaba w’ingabo,

ku munsi azagaragarizaho uburakari bwe.

14Bityo rero, bazamere nk’isha ikurikiwe n’umuhigi,

cyangwa nk’umukumbi utagira umushumba.

Buri wese azirukanke asanga umuryango we,

ahungire mu gihugu cye.

15Abo bazahura bose babahinguranye n’imyambi,

abo bazafata, babamarire ku nkota.

16Abana babo bazahonyorerwa mu maso yabo,

basahure amazu yabo; bigabize abagore babo ku gahato.

17Ngiye kubateza Abamedi, bo batitaye kuri feza,

na zahabu ntibashishikaze.

18Abasore bazarimbuzwa imiheto,

ntibazababarira impinja zikivuka,

n’ibitambambuga ntibazabigirira impuhwe.

19Babiloni, yari umutako w’abami n’ingoma zabo,

ikaba umurato w’akataraboneka ku Bakalideya,

izarimbuka nk’uko Imana yagenjeje Sodoma na Gomora.

20Ingoma ibihumbi idatuwe ukundi,

izagume ityo, uko ibihe bigenda bisimburana.

Ndetse n’abangara ntibazahashinga ihema ryabo,

n’abashumba ntibazahahagarara.

21Inturo zizahagira indiri yazo, amazu atahwe n’ibihunyira.

Za mbuni zizahagira intaho yazo, n’ibikoko bihabyinire.

22Impyisi zizahumira mu minara yabo,

imbwebwe zimokere mu ngoro z’ibyishimo.

Igihe cyayo kiregereje, iminsi yayo irabaze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda