Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


5

Imana iraburira abaherezabitambo, abakuru n’abami

1Baherezabitambo, nimwumve ibi ngibi,

nimubitege amatwi namwe, ab’inzu ya Israheli,

namwe abo ku rurembo rw’ibwami, mubyumve!

Ni mwebwe mwashinzwe guca imanza,

nyamara i Misipa5.1 i Misipa: twakeka ko aho hantu (hafi ya Yeruzalemu?), ariho abaherezabitambo bashukiraga rubanda, ngo baramye Uhoraho ku buryo butemewe, kandi ni ko babigenzaga no ku musozi wa Taboru. mwabereye inkomyi umuryango wanjye,

munawubere umutego ku musozi wa Taboru.

2Bongereye urwobo rw’i Shitimu5.2 i Shitimu: reba Ibar 25 na Hoz 9,10., barugira rurerure,

none nanjye ngiye kubahana bose.

3Efurayimu ndayizi neza, na Israheli sinyiyobewe;

kubera ko Efurayimu yoramye mu buraya,

Israheli na yo yarandavuye.

4Ibikorwa byabo bibabuza kugarukira Imana yabo,

kuko batwawe n’irari ry’uburaya, maze ntibamenye Uhoraho.

5Ubwibone bwa Israheli burayishinja,

Israheli na Efurayimu baradandabirana kubera ibicumuro byabo,

bityo na Yuda ikabatutuba inyuma.

6Bazajyana n’amatungo yabo magufi n’amaremare,

bajye gushakashaka Uhoraho,

ariko ntibazamubona kuko azaba yabazinutswe!

7Bahemukiye Uhoraho kuko babyaye ibinyendaro;

none mu kwezi kumwe5.7 mu kwezi kumwe: ni uburyo bwo kuvuga ko hasigaye imyaka mike bagahanwa. bazarimbukana n’umunani wabo.

Intambara mu bavandimwe5.7 Intambara mu bavandimwe: aka gace (5.8–15) kaba kavuga iby’intambara igihugu cya Damasi na Efurayimu (= Israheli) byarwanye na Yuda muri 735 (reba 2 Bami 16,5–9 na Iz 7,1 n’ibisobanuro byaho). Hozeya aramagana uko gushyamirana kw’abavandimwe, kuko kwagira ingaruka mbi cyane kuri bose; koko rero Abanyashuru bazabiboneraho urwaho rwo gusatira ibihugu byabo.

8Nimuvugirize ihembe i Gibeya, i Rama havugire akarumbeti,

muvugirize induru i Betaveni, muti

«Benyamini we, ngaho baguturutse inyuma!»

9Umunsi wo guhanwa, Efurayimu izahinduka itongo,

naho imiryango ya Israheli nyimenyeshe ibizayibaho.

10Abatware ba Yuda bameze nk’abimura imbibi z’igihugu,

nzabacuburiraho imivumba y’uburakari bwanjye.

11Efurayimu yashikamiwe izatsindwa n’urubanza,

kuko yanyuzwe no kwiruka inyuma y’ibitagira shinge.

12Nanjye, Efurayimu nzayimerera nk’ibihushi,

naho inzu ya Yuda nyimunge.

13Efurayimu yabonye uburwayi bwayo,

na Yuda ibona igikomere cyayo;

Efurayimu ni ko kwirukira muri Ashuru5.13 muri Ashuru: mbere y’uko bivumbagatanya ku mwami wa Ashuru, buri mwaka abami ba Israheli bamwohererezaga amaturo yo kumukeza. Reba 2 Bami 15,19. Naho Hozeya we, arashaka ko biringira Uhoraho, reba na 7,11; 8,9.,

kandi yohereza intumwa ku mwami mukuru.

Nyamara na we ntazashobora kubavura,

cyangwa ngo abomore igikomere cyanyu.

14Byongeye kandi, Efurayimu nzayimerera nk’intare,

inzu ya Yuda nyimerere nk’icyana cy’intare;

jye ubwanjye nzabatanyaguza maze nigendere,

njyane umuhigo wanjye kandi nta we uteze kuwunyambura.

15Nzagenda nigumire iwanjye

kugeza ko bazumva igicumuro cyabo,

maze bagashakashaka uruhanga rwanjye;

koko kandi igihe bazaba bari mu mubabaro,

ni bwo bazanshakashaka.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda