Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

II. ISRAHELI IZAHANIRWA UBUGOME BWAYO

Imana iburanya Israheli

1Bayisraheli, nimwumve ijambo ry’Uhoraho:

Uhoraho araburanya abaturage b’igihugu,

kuko nta kuri, nta n’urukundo rwa mugenzi wabo,

cyangwa kumenya Imana, bikirangwa mu gihugu;

2ahubwo bararahira ibinyoma bakabeshya,

baricana bakiba, barasambana kandi bakagira urugomo;

amaraso amenwe agasimburwa n’andi!

3Ni cyo gitumye rero igihugu kiri mu cyunamo,

abaturage bacyo bose bakarimbukira rimwe,

inyamaswa zo mu ishyamba n’inyoni zo mu kirere,

ndetse n’amafi yo mu nyanja, byose bigapfa.

Imana ishinja abaherezabitambo ba Israheli

4Muramenye! Ntihagire n’umwe ushinja mugenzi we,

cyangwa ngo mwitane ba mwana;

ahubwo uwo mburanya, ni wowe, muherezabitambo!

5Uzasitara ku manywa y’ihangu,

n’umuhanuzi asitarane nawe nijoro,

kandi n’igihugu cyakubyaye nzakirimbura.

6Umuryango wanjye urarimbutse kuko utamenye4.6 kuko utamenye: umuryango waracumuye, ariko ushobora kwitwaza ubujiji bwawo ngo usabe imbabazi. Cyakora abaherezabitambo n’abahanuzi, bo bayobora imbaga, ibyo ntibashobora kubibabarirwa: usibye no kuba batarigishije imbaga ntibahugukiye amategeko y’Uhoraho.!

None rero kubera ko wanze kumenya,

ndaguhigitse ntuzongera kumbera umuherezabitambo;

kuko wirengagije amategeko y’Imana yawe,

nanjye nzirengagiza abana bawe.

7Bose uko bangana bancumuyeho,

ikuzo ryabo barihinduye urukozasoni.

8Batungwa n’amaturo y’umuryango wanjye wampemukiye,

bityo bakifuza ko wakomeza ugacumura.

9Uko bizagendekera umuherezabitambo,

bizagenda bityo no kuri rubanda;

nzabaryoza imyifatire yabo, mbahanire n’ibikorwa byabo.

10Bazarya ubudahaga, basambane ubutororoka,

kuko bibagiwe Uhoraho, bakohokera ubuhabara.

Irari ry’uburaya riyobya Israheli

11Irari ry’uburaya n’ubusinzi bibatesha umutwe,

12umuryango wanjye ukagisha inama igiti cyawo,

ishami4.12 igiti cyawo, ishami ryacyo: Hozeya aratonganyiriza Abayisraheli ko bagisha inama Behali ndetse n’Uhoraho, bakoresheje amashami y’ibiti nk’uko abapfumu babigenza! ryacyo rikaba ari ryo riwugira inama.

Kuko irari ry’uburaya ryawuyobeje,

mu buhabara bwabo bakitandukanya n’Imana yabo.

13Baraturira ibitambo mu mpinga z’imisozi,

ku tununga bakahatwikira imibavu,

ndetse no mu nsi y’umwerezi, umunyinya n’umushishi,

kuko bashimishwa no kwibera mu gicucu cyabyo.

Ni cyo gituma rero n’abakobwa banyu baba indaya4.13 baba indaya: wari umuhango uteye isoni wakorwaga mu iyobokamana ry’Abakanahani: mu ngoro za Behali n’Ashitaroti, ahanini zubatswe mu mpinga z’imisozi, ni ho abayoboke babyo, ari abagabo, ari abagore, bahurizwaga n’ubusambanyi, bakeka ko ari bwo buryo bwo kubisingiza, kandi bwatuma bororoka. Mu iyobokamana ry’ukuri, Uhoraho yamaganye iyo myifatire idakwiye.,

abakazana banyu bagasambana.

14Sinzaryoza abakobwa banyu uburaya,

abakazana banyu ngo mbahanire ubusambanyi;

kuko namwe ubwanyu mwihererana indaya,

mugafatanya na zo gutura ibitambo.

Nguko uko umuryango utagira ubwenge ugiye kurimbuka!

Imana iburira Yuda na Israheli

15Israheli rero, nuramuka wigize indaya,

Yuda ntakagenze nkawe!

Ntimukajye i Giligali cyangwa ngo muzamuke i Betaveni4.15 Giligali . . . Betaveni: ni amasengero abiri yo muri Israheli, Uhoraho yasingirizwagamo ku buryo budakwiye, mbese nk’uko Abakanahani babigenzerezaga za Behali zabo. Betaveni isobanura ngo «inzu y’icyaha», rikaba izina ry’agasuzuguro umuhanuzi ahimba Beteli, kubera ya nyana ya zahabu yari yarahashyizwe ngo ishushanye Uhoraho (1 Bami 12,28–31).,

kandi ntimukavuge ngo «Nkurahije Uhoraho Muzima!»

16Ni koko, Israheli yari yarigometse nk’inka yica;

noneho se Uhoraho azabarungika mu rwuri rugari, nk’intama?

17Efurayimu yo yisunze ibigirwamana, nimuyireke!

18Ubusinzi bwabo niburangira, bazohokera mu busambanyi,

kuko Ikuzo ryabo bariguranye ibikozasoni4.18 ibikozasoni: Uhoraho ni we kuzo ry’umuryango we, naho ibigirwamana bikawubera urukozasoni..

19Ariko umuyaga w’inkubi uzabagurukana,

bakozwe isoni n’ibitambo byabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda