Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Ubugome bwa Israheli

1Efurayimu irantangatanga n’ibinyoma,

inzu ya Israheli ikabigirisha uburiganya.

(Ariko inzu ya Yuda yo iracyari kumwe n’Imana,

ntihemukira Nyir’ubutagatifu.)

2Efurayimu itungwa n’umuyaga,

buri munsi ikiruka inyuma y’umuyaga w’iburasirazuba,

bityo ikagwiza ibinyoma n’urugomo:

igirana amasezerano na Ashuru,

ikagemura amavuta mu Misiri.

Uhoraho aburanya Yakobo na Efurayimu

3Uhoraho afitanye urubanza na Israheli,

agiye guhanira Yakobo12.3 Yakobo: Hozeya arasanga umukurambere Yakobo yarakoresheje cyane amayeri n’uburyarya mu mibereho ye (reba Intg 25,22.29–34; 32,24–28), noneho umuhanuzi agakurizaho kugaya abamukomokaho (cyane cyane Efurayimu) ko bakomeza kugenza nka we. imyifatire ye,

kandi amwiture ibihwanye n’ibikorwa bye.

4Yaryamiye umuvandimwe we bakiri mu nda ya nyina,

amaze no gukura akiranya Imana.

5Yakiranye n’Umumalayika maze aramutsinda,

ararira kandi aramwinginga.

I Beteli ni ho yahuriye n’Imana,

ari na ho yavuganiye na yo:

6«Uhoraho, Umugaba w’ingabo», ni ryo zina ryayo!

7Naho wowe, Yakobo, garukira Imana yawe,

ukomere ku budahemuka n’ubutungane,

kandi ujye uhora wiringiye Imana yawe.

8Abakanahani bafite iminzani y’ubuhendanyi mu ntoki,

kuko bashimishwa n’ubwambuzi.

9Naho Efurayimu yo iravuga iti

«Narikungahaje, mfite umutungo uhagije»,

nyamara kandi muri ibyo byose yungutse,

nta na kimwe izasigarana,

kuko yahemutse igakora ibibi.

Imigambi y’ukwiyunga

10Nyamara ndi Uhoraho Imana yawe,

kuva nkuvanye mu gihugu cya Misiri.

Nzagutuza bundi bushya mu mahema

nko ku minsi y’Ikoraniro12.10 ku minsi y’Ikoraniro: Hozeya aribuka rya teraniro rikomeye ryabereye ku musozi wa Sinayi, igihe Imana ikoranyije umuryango wayo ngo iwuhe amategeko, kandi bakagirana Isezerano (Iyim 19 . . . ). Icyo gihe umuryango wari ukiri indahemuka..

11Nzavugana n’abahanuzi, ngwize amabonekerwa,

kandi mbabwirire mu migani, nifashishije abahanuzi.

Irindi burirwa

12Niba Gilihadi yarahemutse,

bo ubwabo bahindutse indyarya bikabije!

I Giligali ntibahwema gutura ibimasa ho ibitambo,

ni yo mpamvu intambiro zabo zizamera nk’udushyinga tw’amabuye,

arundarunze ku mayogi mu mirima.

13Yakobo ahungiye mu bibaya bya Aramu,

nuko Israheli12.13 Yakobo . . . Israheli: nitwibuke ko ayo mazina yombi ari ay’umuntu umwe. Icyatumye Yakobo yitwa Israheli, bisome mu gitabo cy’Intangiriro 32,29. Naho umugore uvugwa hano ni Rasheli (reba Intg 29). ahakirwa umugore,

kugira ngo amubone aba umushumba w’amatungo.

14Ariko Uhoraho, yifashishije umuhanuzi,

yavanye Israheli mu Misiri,

kandi Israheli iragirwa n’umuhanuzi.

15Efurayimu yarakaje Uhoraho bikomeye:

Umutegetsi wayo azayiryoza amaraso yamennye,

ayigarureho n’imivumo yavumanye.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda