Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

Uhoraho azahorera urukundo rwe banze kwakira11.1 banze kwakira: urukundo Imana ifitiye umuryango wayo uyihemukira, Hozeya yari yarugereranyije n’urwo we ubwe akunda umugore we wamutaye (reba imitwe 1–3). Aha ngaha, urwo rukundo rw’Imana ararugereranya n’urwo umubyeyi agirira umwana ukiri muto: amwigisha gutaguza, akamwiyegamiza ku misaya . . . Ni kuki se uwo mwana yanze agahinduka intanyurwa?

1Igihe Israheli yari akiri muto, naramukunze,

kandi nahamagaye umwana wanjye ngo ave mu Misiri.

2Ariko uko nabahamagaraga, ni ko barushagaho kunyitarura;

batura ibitambo za Behali,

maze amashusho yazo bakayosereza imibavu.

3Nyamara Efurayimu, ni jye wamufataga akaboko,

nkamwigisha gutambuka,

ariko ntibigeze bamenya ko ari jye wabitagaho.

4Narabiyegerezaga mbigiranye urukundo,

nkabizirikaho nk’uko abantu babigenza;

mbiyegamiza ku musaya nk’umubyeyi uteruye umwana we,

nca bugufi ndabagaburira.

5Nuko rero, Israheli ntizasubira mu gihugu cya Misiri,

ahubwo izategekwa n’umwami wa Ashuru,

kuko yanze kungarukira!

6Inkota izibasira imigi yayo, isenye inzugi zayo,

ibarimbure bazize imigambi yabo mibi.

Uhoraho ni umunyambabazi

7Umuryango wanjye wihambira ku bucibwe bwawo;

barawuhamagarira kugarukira Umusumbabyose,

nyamara ntihagire n’umwe wibakura!

8Efurayimu, nabasha nte kugutererana,

Israheli, nayigabiza nte?

Nakugira se nka Adama,

cyangwa nkakugenza uko nagenje Seboyimu11.8 Adama . . . Seboyimu: ni imigi mito yari hafi ya Sodoma na Gomora. Na yo yaje guhitanwa n’umutingito w’isi, nyuma ikongorwa n’umuriro, (reba Intg 14,8 na 19,24–29).?

Mu mutima wanjye nisubiyeho,

impuhwe zanjye zirangurumanamo.

9Sinzakurikiza ubukana bw’uburakari bwanjye,

kandi sinzarimbura ukundi Efurayimu;

kuko ndi Imana simbe umuntu11.9 simbe umuntu: ni rimwe mu magambo meza yo mu isezerano rya kera! Abantu bageza aho bakarambirwa kubabarira, cyane cyane iyo bibaye itetu. Ni aho Imana itandukaniye n’abantu, kuko ubuntu bwayo n’impuhwe zayo bitagira iherezo.,

nkaba Nyir’ubutagatifu rwagati muri mwe,

sinzongera kugusanga mfite uburakari.

10Bazaza bakurikiye Uhoraho uzaba yivuga nk’intare;

natangira kwivuga abana bazahinda umushyitsi,

baze baturuka mu burengerazuba.

11Bazaturuka mu Misiri bameze nk’uruhuri,

bave no mu gihugu cya Ashuru bameze nk’inuma;

maze nzabatuze mu mazu yabo. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda