Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


42

Yakobo yohereza abahungu be mu Misiri

1Yakobo amenye ko mu Misiri hari amahaho koko, abwira abahungu be, ati «Ni kuki murebana gusa?» 2Ati «Numvise ko mu Misiri hari amahaho. Cyo nimumanuke mujyeyo kuduhahira, tubeho, tutazashira.» 3Bene Yakobo bamanuka ari icumi, bajya guhaha ingano mu Misiri. 4Yakobo ariko ntiyohereza Benyamini, murumuna wa Yozefu, ngo ajyane na bakuru be; kuko yibwiraga ati «Hatazagira icyago kimubaho.»

5Bene Israheli bagera rero mu Misiri baje kugura ingano, nk’abandi bahashyi, kuko inzara yari ikaze mu gihugu cya Kanahani.

Yozefu yakirana inabi abavandimwe be

6Yozefu ni we watwaraga igihugu cyose, akaba ari we uhahisha abaturage bose. Bene se rero baraza, baramuramutsa bubitse umutwe ku butaka. 7Yozefu abonye bene se, arabamenya, ariko abahisha uwo ari we; ababwira abakanika42.7 ababwira abakanika: Yozefu ntagamije kwihorera ku bavandimwe be; ahubwo mbere yo kubibwira no kubababarira, arashaka kumenya neza ko bikosoye. Ni yo mpamvu abagerageza., ati «Mbe murava he?» Bati «Tuvuye mu gihugu cya Kanahani, tuje guhaha ingano.»

8Yozefu yari yamenye abavandimwe be, ariko bo ntibamumenya. 9Ubwo Yozefu yibuka za nzozi yari yararose ziberekeyeho. Arababwira ati «Muri abatasi! Mwazanywe no kugenzura ahatarinzwe neza mu gihugu!» 10Baramusubiza bati «Oya, shobuja! Abagaragu bawe tuje guhaha. 11Twese uko utureba turi abana b’umugabo umwe. Turavuga ukuri kuzira ikinyoma. Abagaragu bawe nta bwo turi abatasi.» 12Yozefu ati «Oya ye! Mwaje gutata ahatarinzwe neza mu gihugu.»

13Bati «Abagaragu bawe twari abavandimwe cumi na babiri, turi abana b’umugabo umwe wo mu gihugu cya Kanahani. Umuto yasigaranye na se, undi ntakiriho.» 14Yozefu ati «Sinababwiye ko muri abatasi? 15Dore uko mugiye kugeragezwa; ndahiye Farawo, nta bwo muzava ino murumuna wanyu uwo ataje. 16Nimwohereze umwe muri mwe ajye gushaka murumuna wanyu. Mwe muzasigara mufunze, kugira ngo tubanze tugenzure ukuri kw’imvugo yanyu, tumenye niba muri mu kuri. Bitabaye ibyo, ndahiye Farawo, muzaba muri abatasi koko!»

17Nuko abafunga iminsi itatu. 18Ku munsi wa gatatu, Yozefu arababwira ati «Nimukore uko ngiye kubabwira, mukunde mubeho. Ntinya Imana. 19Niba muvugisha ukuri, umwe muri mwe agume ino ari imbohe mu nzu mufungiyemo. Abandi mugende mujyane ingano zo kurengera imiryango yanyu ishonje. 20Hanyuma muzagarukane murumuna wanyu w’umuhererezi, kugira ngo tuzagenzure ukuri kw’imvugo yanyu, mutazapfa mugashira.» Babigenza batyo.

21Barabwirana, bati «Ni ishyano! Twese twacumuye kuri murumuna wacu igihe yari mu kaga, yishwe n’agahinda ntitumwumve, kandi atwinginga. Ni cyo gitumye natwe tugwa muri aka kaga.»

22Rubeni ni ko kubasubiza, ati «Sinababwiye ngo ’Mwoye guhemukira uwo mwana!’ Ariko mwanze kunyumva, none dore amaraso ye arahowe.»

23Ntibamenya yuko Yozefu ahita yumva ibyo bavugaga, kuko yari yazanye umusemuzi. 24Yozefu abasiga aho, ajya ahiherereye ararira. Hanyuma arahindukira, avugana na bo; afata Simewoni, bamuboha bene se bareba.

Abahungu ba Yakobo basubira muri Kanahani

25Hanyuma Yozefu ategeka ko buzuza ingano mu mifuka yabo, na feza bari batanzeho ikiguzi bakazisubiza mu mufuka wa buri muntu, nyuma bakabaha impamba y’urugendo. Ni uko yabagenjereje.

26Nuko bajyana ingano zitwawe n’indogobe zabo, baragenda. 27Bageze ku icumbi, umwe muri bo aza guhambura umufuka we ngo ahe indogobe ye icyo kurya; nuko abona feza ze ziri hejuru y’ingano! 28Abwira bene se, ati «Banshubije feza zanjye, dore ziracyari mu mufuka wanjye!» Bakuka umutima, bahinda umushyitsi, baravugana bati «Imana yatugize ite?»

29Bageze kwa se Yakobo mu gihugu cya Kanahani, bamutekerereza ibyababayeho byose, bati 30«Umugabo utegeka icyo gihugu yatubwiye adukanika, adufata nk’abantu baje gutata igihugu. 31Twamubwiye ko turi abantu bavugisha ukuri, tuti ’Nta bwo turi abatasi. 32Turi abavandimwe, twabyawe n’umubyeyi umwe; twari cumi na babiri, umwe ntakiriho, umuto yasigaranye na data mu gihugu cya Kanahani.’ 33Nuko uwo mugabo utegeka igihugu aratubwira ati ’Dore ikizamenyesha ko muvugisha ukuri: Nimunsigire umwe muri mwe, mwende ibyo mushyira imiryango yanyu ishonje, maze mugende. 34Muzanzanire umuhererezi wanyu: ni ho nzamenya ko mutari abatasi, ahubwo ko muvugisha ukuri. Nanjye nzabasubiza mwene so, kandi muzabona uburenganzira bwo guhaha hose.’»

35Mu gihe cyo guhambura imifuka yabo, buri muntu akajya asanga feza ze mu isaho ye. Barabibona, na se arabibona, bashya ubwoba. 36Se Yakobo arababwira, ati «Erega mumazeho abana! Yozefu ntakiriho, Simewoni ntakiriho, none ngo mwantwara na Benyamini? Ibyo byose ni jye bigwiririye.» 37Nuko Rubeni abwira se, ati «Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi. Umunshinge nzamukugarurira.» 38Yakobo ati «Umwana wanjye nta bwo azamanukana namwe. Mukuru we yarapfuye, asigara wenyine. Aramutse agiriye ibyago mu nzira muzacamo, mwatuma njyana imvi n’agahinda ikuzimu.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda