Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


34

Simewoni na Levi bahorera mushiki wabo

1Dina, umukobwa wa Leya yari yarabyaranye na Yakobo, yigeze gusohoka, ajya kugenderera abakobwa bo muri icyo gihugu. 2Sikemu mwene Hamori w’Umuhivi, igikomangoma cy’icyo gihugu, aramubona, aramufata, amusambanya ku ngufu. 3Nyuma ariko aza kumukunda koko, umutima we ugwa kuri Dina umukobwa wa Yakobo, amugaragariza urukundo rwe. 4Nuko abwira se Hamori ati «Nsabira uyu mwana ambere umugore.»

5Yakobo aza kumva ko Sikemu yononnye umukobwa we Dina. Ariko kuko abahungu be bari bahuye ubushyo ku gasozi, Yakobo araceceka kugeza igihe bacyuriye. 6Hagati aho, Hamori se wa Sikemu ajya kwa Yakobo baravugana. 7Bene Yakobo bamaze gucyura, bahita babyumva. Bararakara barabisha, kuko Sikemu yari yakoze ishyano aryamana n’umukobwa wa Yakobo, kandi bene ibyo bidakwiye gukorwa muri Israheli. 8Hamori arababwira ati «Umutima w’umuhungu wanjye Sikemu wigombye umukobwa wanyu, mubishatse mwamumuhaho umugore. 9Mbese dushyingirane: mudushyingire abakobwa banyu, namwe murongore abacu. 10Tuzaturane: igihugu kibe icyanyu namwe, mugiture, mugikungahariremo, mugitungiremo!»

11Sikemu abwira se w’umukobwa na basaza be, ati «Icyampa nkabanyura mukandeba neza; icyo muzanca nzagitanga. 12Inkwano n’impano, igiciro n’ibijyana na cyo bindi bihanitse, mubince, nzabibaha uko muzaba mwabivuze, ariko mumpe uwo mukobwa ho umugeni!» 13Bene Yakobo basubiza Sikemu na se Hamori, ariko bavugisha uburiganya34.13 bavugisha uburiganya: kuko bari biyemeje kwihorera., kuko Sikemu yari yononnye mushiki wabo Dina. 14Barababwira bati «Ibyo ntidushobora kubigira, ntidushobora guha mushiki wacu umuntu utagenywe, byaba kwitukisha34.14 byaba kwitukisha: bavuga ko umusore utagenywe adashobora kwinjira mu muryango wabo ngo arongore Dina, kuko byaba gusuzugura Isezerano ry’igenywa Imana yahaye Abrahamu (reba 17,9–14).. 15Ikizatuma twemera, ni uko mwaba nka twe, mukagenya abahungu banyu bose. 16Ubwo ni bwo tuzabona kubashyingira, namwe mukadushyingira, tugaturana, tukaba umuryango umwe. 17Niba mutemeye ngo mwigenyeshe, umukobwa wacu turamubaka twigendere.» 18Ayo magambo ashimisha Hamori, n’umuhungu we Sikemu. 19Wa musore ntiyatindiganyije kubikora, kuko yari akunze umukobwa wa Yakobo. Uwo musore kandi yari umwe mu barusha abandi icyubahiro mu rugo rwa se.

20Hamori na Sikemu umuhungu we baraza bahagarara ku irembo ry’umugi wabo; babwira abaturage b’aho, bati 21«Bariya bantu ni abanyamahoro. Nimureke bature mu gihugu cyacu, bagikungahariremo, na bo kibe icyabo. Abakobwa babo tuzabarongora, natwe tubashyingire abacu. 22Ariko ikizatuma bemera ko duturana tukaba umuryango umwe, ni uko twagenya buri mwana w’umuhungu wacu nk’uko na bo babigenza. 23Amatungo yabo n’ibyo batunze byose ubwo se ntibizaba ibyacu? Nitwemere dukore ibyo bifuza, maze duturane!» 24Abahitaga ku irembo ry’umugi bose basohoka bumva ayo magambo ya Hamori na Sikemu umuhungu we; nuko ab’igitsinagabo bose baragenywa uko bahitaga ku irembo ry’umugi.

25Ku munsi wa gatatu, abagenywe bakibirwaye, Simewoni na Levi bene Yakobo, basaza ba Dina, bakura inkota binjira muri Sikemu nta we ubakoma imbere, bica ab’igitsinagabo bose. 26Bicisha ubugi bw’inkota Hamori na Sikemu, bavana Dina mu rugo rwa Sikemu, baramutahana.

27Bene Yakobo binjira mu mugi baribata inkomere, barasahura, kuko mushiki wabo bari baramwononnye. 28Banyaga amatungo magufi n’amaremare, bataretse indogobe, banyaga icyari mu mugi n’icyari mu gasozi cyose. 29Umutungo waho barawutwara, bajyana utwana na ba nyina ho imbohe, n’amazu barayasahura.

30Yakobo abwira Simewoni na Levi, ati «Mwanteye ibyago bikomeye, mujya kunteranya na bene igihugu, Abakanahani n’Abaperezi! Jye mfite abantu bake cyane; nibishyira hamwe bakantera, bazanesha, bantsembane n’umuryango wanjye wose.» 31Na bo baramusubiza bati «None se mushiki wacu bamugire ihabara?»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda