Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


26

Izaki na Abimeleki

1Mu gihugu hatera indi nzara, itari ya yindi yateraga Abrahamu akiriho. Izaki ahungira i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisiti. 2Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati «Ntumanuke ngo ujye mu Misiri, ahubwo uzature mu gihugu nzakubwira. 3Uzagume muri icyo gihugu, nzaba ndi kumwe nawe kandi nguhe umugisha. Kuko wowe n’urubyaro rwawe nzabaha ibi bihugu byose, kandi nkazakomeza indahiro narahiriye so Abrahamu. 4Nzagwiza urubyaro rwawe, rungane n’inyenyeri zo mu kirere, kandi nzabaha ibi bihugu byose. Imiryango yose y’isi izabaherwamo umugisha. 5Nzabigirira Abrahamu, kuko yanyumviye, akita ku mabwiriza n’amategeko yanjye, ku matangazo n’amateka yanjye.» 6Izaki ni ko gutura i Gerari.

7Abantu b’aho baza kumubaza ibyerekeye umugore we. Arabasubiza ati «Ni mushiki wanjye», atinya kuvuga ko ari umugore we. Kuko yari afite ubwoba bwo kwicwa n’abantu b’aho, bamuhora Rebeka wari mwiza cyane mu maso. 8Amazeyo igihe kirekire, Abimeleki, umwami w’Abafilisiti, arungurukira mu idirishya, abona Izaki akina n’umugore we, baseka. 9Abimeleki ahamagaza Izaki, aramubwira ati «Biragaragara ko ari umugore wawe. Ni kuki rero wavuze uti ’Ni mushiki wanjye’?» Izaki ati «Ni uko nibwiraga nti be kunyica bamumpora.» 10Abimeleki ati «Ibyo watugize ni ibiki? Habuze gato ngo hagire umwe muri twe uryamana n’umugore wawe. Ubwo rero uba waraduteye gucumura.» 11Abimeleki aca iteka mu bantu bose ati «Uzakora kuri uriya mugabo cyangwa se ku mugore we, azapfa nta kabuza.» 12Izaki abiba imbuto26.12 Izaki abiba imbuto: abakurambere b’Abayisraheli batangiye buhoro buhoro kubaho ku bundi buryo. Izaki, aho guhora yimukana amatungo, aba umuhinzi. Ibyo bishimisha Imana, imuha kugira umusaruro utangaje. muri icyo gihugu, uwo mwaka yeza ibingana n’incuro ijana z’ibyo yabibye. Uhoraho amuha umugisha. 13Uwo mugabo aba igikomerezwa, agenda arushaho gukira, bigeza ku bukungu bw’akarenga. 14Yari afite imikumbi n’amashyo, n’abagaragu benshi.

Izaki na Abimeleki bagirana isezerano

Abafilisiti bagirira Izaki ishyari; 15nuko baza gusiba amariba yose abagaragu ba se bari barafukuye Abrahamu akiriho, bayuzuzamo ibitaka. 16Abimeleki abwira Izaki ati «Genda tuvire aha, kuko usigaye uturusha amaboko cyane.» 17Izaki arahava, ashinga amahema ye mu kibaya cy’i Gerari, aturayo. 18Asibuza amariba bari barafukuye se Abrahamu akiriho, kuko Abafilisiti bari barayasibye Abrahamu amaze gupfa. Ayita amazina se yayise.

19Abagaragu ba Izaki bafukura muri icyo kibaya, bahasanga iriba ry’amazi adudubiza. 20Abashumba b’i Gerari batonganira ayo mazi n’abashumba ba Izaki, bavuga bati «Ni ayacu.» Iryo riba Izaki aryita Eseki (ari byo kuvuga ngo ’Impaka’.) 21Bongera gufukura irindi riba, na ryo bararitonganira. Aryita Sitina (ari byo kuvuga ngo ’Inzangano’.) 22Avayo, afukuza irindi riba; ryo ntibaritonganira. Aryita Rehovoti (bigasobanura ’ahagutse’), kuko yavugaga ati «Noneho Uhoraho adushyize ahagutse, kandi twasaruye imbuto zo muri iki gihugu.»

23Avayo, arazamuka ajya i Berisheba. 24Uhoraho amubonekera iryo joro, aramubwira ati

«Ndi Imana ya so Abrahamu;

witinya kuko ndi kumwe nawe.

Nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe,

ngiriye umugaragu wanjye Abrahamu.»

25Izaki yubakayo urutambiro, ahambariza izina ry’Uhoraho, ahashinga ihema rye, abagaragu be na bo bahafukura iriba.

26Abimeleki aza kumusanga, aturuka i Gerari, azanye na Ahuzati umujyanama we, na Pikoli umutware w’ingabo ze. 27Izaki arababaza ati «Ni iki kibazanye hano kandi munyanga, mukaba mwaranyirukanye?» 28Baramusubiza bati «Twabonye neza ko Uhoraho muri kumwe, turibwira tuti ’Reka tugirane amasezerano, ashingiye ku ndahiro!’ 29Ngaho rahira ko utazatugirira nabi nk’uko natwe tutayikugiriye; ahubwo twagufashe neza, tugusezerera amahoro. None Uhoraho akaba yaraguhaye umugisha.» 30Nuko Izaki abakorera umunsi mukuru; bararya, baranywa. 31Mu gitondo cya kare barabyuka, bagirana amasezerano; hanyuma Izaki arabasezerera, bava iwe amahoro.

32Uwo munsi nyine, abagaragu ba Izaki baza kumumenyesha iby’iriba bari bafukuye, bati «Twabonye amazi.» 33Iriba ni ko kuryita Sheba, n’umugi ririmo Berisheba (ari byo kuvuga ’iriba ry’indahiro’), wararyitiriwe kugeza na n’ubu.

Ezawu arongora

34Ezawu amaze imyaka mirongo ine, arongora Yudita umukobwa wa Beri w’Umuheti, arongora na Basemata mwene Eloni w’Umuheti na we. 35Abo bagore babuza amahoro Izaki na Rebeka.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda