Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


25

Urupfu rwa Abrahamu. Abandi bamukomotseho

1Abrahamu ashaka undi mugore witwaga Ketura. 2Amubyarira Zimurani, Yokishani, Medani, Madiyani, Yishibaki na Shuwa. 3Yokishani abyara Sheba na Dedani. Bene Dedani rero ni Abashuru, Abaletushi, Abalewumi. 4Bene Madiyani ni Eyifa, Eferi, Hanoki, Abida na Elida. Abo bose babyawe na Ketura.

5Abrahamu araga Izaki ibyo yari atunze byose. 6Ariko abana b’inshoreke na bo abagabira akiriho, hanyuma abohereza mu gihugu cy’iburasirazuba, kure ya Izaki.

7Dore rero umubare w’imyaka Abrahamu yarambye ku isi: ni ijana na mirongo irindwi n’itanu. 8Hanyuma Abrahamu arapfa. Yari ageze mu zabukuru asaza neza, asanga abakurambere be25.8 asanga abakurambere be: ubwo buryo bwo kuvuga tubusanga kenshi muri Bibiliya, buturuka mu muco wa kiyahudi wo guhamba umuntu mu mva y’abasekuruza be.. 9Abahungu be, Izaki na Ismaheli bamushyingura muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu murima wa Efuroni, mwene Sohari w’Umuheti, uwo murima ukaba ahareba i Mambure. 10Ni wo murima Abrahamu yari yaraguze na bene Heti. Ni ho bahambye Abrahamu n’umugore we Sara. 11Abrahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha Izaki umuhungu we. Izaki yari atuye hafi y’iriba rya Lahayi‐Royi.

12Dore urubyaro rwa Ismaheli mwene Abrahamu, uwo Umunyamisirikazi Hagara, umuja wa Sara, yabyaranye na Abrahamu. 13Dore amazina ya bene Ismaheli, ukurikije ibisekuru byabo: Imfura ya Ismaheli ni Nebayoti, hagataho Kedari, Adibyeli, Mibusamu, 14Mishuma, Duma, Masa, 15Hadadi, Tema, Yeturi, Nafishi na Kedima. 16Abo ni bo bene Ismaheli, ngayo amazina yabo, akurikije insisiro n’ingando zabo. Bari bafite abatware cumi na babiri nk’uko imiryango yabo yanganaga. 17Imyaka Ismaheli yaramye ni ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma arapfa, asanga abakurambere be. 18Abayismaheli batura kuva i Havila, kugeza i Shuru, ahateganye na Misiri na Ashuru. Bityo babona aho batura hatari muri bene Abrahamu bandi.

IZAKI NA YAKOBO

Ezawu na Yakobo

19Dore ibisekuru bya Izaki, mwene Abrahamu.

Abrahamu yabyaye Izaki. 20Izaki yari amaze imyaka mirongo ine avutse, igihe ashatse Rebeka umukobwa wa Betuweli, Umwaramu wari utuye mu kibaya cya Aramu; akaba na mushiki wa Labani, Umwaramu. 21Izaki yambaza Uhoraho kuko umugore we yari ingumba. Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda. 22Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho. 23Uhoraho aramusubiza ati

«Inda yawe irimo amahanga abiri; mu bura bwawe hazasohoka amoko abiri.

Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko;

umukuru akazaba umugaragu w’umuto.»

24Igihe cye cyo kubyara kigeze, asanga koko ko yari atwite babiri. 25Gakuru avuka ari ikigina, afite ubwoya umubiri wose nk’uruhu rw’igikoko, ni ko kumwita Ezawu (ari byo kuvuga Cyoya). 26Hakurikiraho Gatoya, aza afashe agatsinsino ka Ezawu. Bamwita Yakobo. Bavutse, ise Izaki afite imyaka mirongo itandatu. 27Abahungu barakura. Ezawu aba umuhigi wabuhiriye, akiruka imisozi. Yakobo yari umuntu utuje, akigumira mu mahema. 28Izaki yakundaga Ezawu, kuko umuhigo we wamuryoheraga; Rebeka we akikundira Yakobo.

29Umunsi umwe Ezawu ahiguka ananiwe cyane, nuko asanga Yakobo atetse ikinyiga. 30Ezawu abwira Yakobo, ati «Mpa ndye kuri icyo kinyiga cy’ikigina, kuko ndembye.» Ni cyo cyatumye bamwita Edomu (ari byo kuvuga ikigina). 31Yakobo ati «Keretse tukiguze ubutware25.31 ubutware . . . imfura ya data: umwana w’imfura ni we wahabwaga na se umugisha w’umwihariko, n’umunani we ukaba incuro ebyiri z’uw’abandi, ariko yagombaga kwita kuri barumuna be. bwawe uhabwa no kuba imfura ya data!» 32Ezawu ati «Ubundi se ko ngiye gupfa, ubutware bumariye iki?» 33Yakobo aramubwira ati «Ngaho birahire nonaha!» Ezawu ahera ko arabimurahira, agura na Yakobo ubutware bwe. 34Nuko Yakobo aha Ezawu umugati amuha n’ikinyiga cy’inkori. Ezawu ararya aranywa, arahaguruka aragenda. Nguko uko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe, yakeshaga kuba ari we mfura ya se.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda