Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


36

Isezerano ryagiriwe imisozi ya Israheli36.1 imisozi ya Israheli: Yeruzalemu imaze gusenywa, amahanga yose ayikikije atera igihugu arakiyogoza (36.5); amaherezo ariko bazabihanirwa. Ndetse Ezekiyeli ntanashidikanya gutangaza ko umunsi umwe, abajyanywe bunyago bazatahuka (36.8), n’igihugu cyose kikavugururwa ku buryo butangaje (36.9–38).

1Nuko rero, mwana w’umuntu, hanurira imisozi ya Israheli, uyibwire uti «Misozi ya Israheli, nimutege amatwi iri jambo Uhoraho abagezaho: 2Ni koko umwanzi yabishongoyeho agira ati ’Awa! Ngaha ya misozi miremire kuva kera turayigaruriye!’ 3Kubera ibyo, mwana w’umuntu, hanura noneho uti ’Yemwe, misozi ya Israheli, nimutege amatwi iri jambo Nyagasani Uhoraho abafitiye. Barabayogoje, mutangatangwa impande zose, mwigarurirwa n’amahanga yose n’abantu baho babishongoraho. 4Imisozi n’imirenge yanyu, hamwe n’imihora n’ibibaya, byahindutse amatongo, imigi ntigituwe kandi amahanga ayikikije yarayisahuye, ayihindura urw’amenyo. 5Ni yo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, mbirahijwe n’uburakari bungurumanamo, ko ngiye kwibasira ya mahanga yandi na Edomu yose uko yakabaye, bo bansuzuguye bakishimira kwigabiza igihugu cyanjye, ngo bakigarurire, banagisahure.

6Kubera iyo mpamvu rero, hanura ku byerekeye ubutaka bwa Israheli. Uzabwire imisozi n’imirenge, imihora n’ibibaya, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze. Mbitewe n’uburakari bungurumanamo, ndavuze nti ’Kubera ko mwatutswe n’amahanga, 7jyewe Nyagasani Uhoraho, ndabyiyemeje kandi mbirahiye manitse ukuboko: amahanga abakikije na yo azakorwa n’ikimwaro!’

8Mwebwe rero, misozi ya Israheli, mugiye kugaba amashami maze murumbuke imbuto zigenewe umuryango wanjye Israheli, kuko uri hafi kugaruka. 9Dore nje mbasanga, ndabagarukiye, mugiye guhingwa mubibweho imbuto. 10Ngiye kubagwizaho abantu, maze umuryango wa Israheli ubakwireho wose uko wakabaye. Imigi izongera iturwe n’amatongo yubakwe. 11Nzabagwizaho abantu n’amatungo, bizagwire kandi byororoke. Nzabaha guturwaho nka mbere, mbagirire neza kurusha hambere, maze muzamenye ko ndi Uhoraho. 12Nzatuma ubutaka bwanyu bwongera gukandagirwaho n’abantu, ari bo umuryango wanjye Israheli; muzabe isambu yabo n’umurage wabo, kandi ntimuzongera kubacuza abana babo ukundi.

13Dore uko Nyagasani Uhoraho avuga: Kubera ko bakuvuze nabi ngo ’Israheli ni igihugu kirya abantu, gihekura abagituye’, 14noneho ntuzongera gukenya abantu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ngo uhekure abagutuye. 15Sinzatuma wongera gutukwa n’amahanga, cyangwa ngo usekwe n’indi miryango — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kandi ntuzongera guhekura ukundi abagutuye.»

16Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 17«Mwana w’umuntu, abo mu muryango wa Israheli bari batuye igihugu cyabo, bacyandurishije imyifatire yabo n’ibikorwa bibi byabo; mbese rwose imyifatire yabo imbere yanjye, yari imeze nk’ubwandure bw’umugore wahumanye. 18None rero, ngiye kubamariraho uburakari bwanjye, mbaryoza amaraso bamennye mu gihugu, kimwe n’ibigirwamana bacyandurishije. 19Nabatatanyirije mu mahanga, mbakwiza imishwaro mu bindi bihugu. Nabaciriye urubanza nkurikije imyifatire yabo n’ibikorwa byabo. 20Umuryango wanjye wagiye mu mahanga, ugezeyo wandavuza izina ryanjye ritagatifu, bituma babataramiraho bavuga ngo ’Uyu ni umuryango w’Uhoraho, ariko bavuye mu gihugu cye.’ 21Nyamara nagiriye izina ryanjye ritagatifu, ari ryo umuryango wa Israheli wandavurije mu mahanga wajemo.

22Ngaho rero, bwira umuryango wa Israheli uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ibyo byose si mwe mbigirira, muryango wa Israheli, ahubwo ndagirira izina ryanjye ritagatifu mwandavurije mu mahanga mwajemo. 23Nzakuza izina ryanjye ry’ikirangirire mwandavurije muri ayo mahanga — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze amahanga azamenye ko ndi Uhoraho, nimara kugaragariza muri mwe ubutungane bwanjye, babyirebera n’amaso yabo. 24Nzabavana mu mahanga, mbakorakoranye, mbavane mu bindi bihugu, maze nzabagarure ku butaka bwanyu. 25Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose. 26Nzabaha umutima mushya, mbashyiremo n’umwuka mushya36.26 umwuka mushya: umuhanuzi aragaruka kuri ya masezerano y’agatangaza, yavuzwe muri 11,17–19; reba igisobanuro cyaho.. Mu mubiri wanyu, nzakuramo umutima w’ibuye, nshyiremo umutima wumva. 27Nzabuzuzamo umwuka wanjye, mbatere gukurikiza amategeko yanjye, mwubahirize amabwiriza yanjye. 28Muzatura igihugu nahaye abakurambere banyu, mumbere umuryango nanjye mbe Imana yanyu.

29Nzabakiza ubwandu bwanyu bwose. Nzameza ingano kandi nzigwize, sinzongera kubicisha inzara ukundi. 30Nzagwiza imbuto z’ibiti n’umusaruro wo mu mirima, kugira ngo amahanga atazongera kubannyega ngo muhorana inzara. 31Ubwo rero, muzibuka ko mwari mwarayobye mugakora nabi, bibatere namwe ubwanyu kwizinukwa kubera amakosa yanyu n’amahano mwakoze. 32Mubimenye neza — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ko atari mwebwe ngirira; ahubwo nimugire isoni, muryango wa Israheli, kandi mumwazwe n’iyo myifatire yanyu.»

33Nyagasani Uhoraho aragira ati «Umunsi nzabahanaguraho ibyaha byanyu byose, imigi yanyu nzayiha kongera guturwa, n’amatongo yayo yubakwe bundi bushya. 34Ubutaka bwari bwarayogojwe buzongera guhingwa, aho kuba ubutayu mu maso y’abahisi n’abagenzi. 35Ibyo bizabatera kuvuga bati ’Iki gihugu cyari kimaze igihe ari ubutayu, none dore ni nk’ubusitani bwa Edeni; imigi yari amatongo, yarashenywe irarimburwa, none bayigize ibigo bikomeye kandi bituwe.’ 36Ubwo uzaba yarokotse mu mahanga abakikije, azamenya ko ari jye Uhoraho wongeye kubaka ibyari byasenyutse, nkongera no gutera imbuto ahari hagizwe ubutayu. Ni jye Uhoraho ubivuze, kandi ndabikoze.»

37Nyagasani Uhoraho arongeye aravuze ati «Dore n’ibindi nzakora: nzareka umuryango wanjye unshakashake kugira ngo ngire icyo nywumarira, maze nzabahe kugwira nk’ishyo rigizwe n’abantu. 38Koko bazaba nk’ishyo ry’amatungo yanyeguriwe, mbese nk’ishyo rikoraniye i Yeruzalemu ku minsi y’amateraniro yabo. Nguko uko imigi yanyu yari amatongo izuzuzwamo inteko z’abantu, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda