Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


35

Ibyabwiwe imisozi ya Edomu35.1 imisozi ya Edomu: Edomu, ari na yo yitwaga Seyiri, yari yishimiye isenywa rya Yeruzalemu. Dukurikije ibivugwa muri 35,10, Abanyedomu birataga ko ari bo bagiye gutegeka ibyo bihugu byombi, Israheli na Yuda. Nyamara ariko ntibabigezeho, uretse ko bigaruriye agace k’amajyepfo ya Yuda konyine.

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hindukirira imisozi ya Seyiri maze uyihanurire ibiyerekeyeho. 3Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngaha ndakwibasiye, wowe musozi wa Seyiri, nkuramburiyeho ikiganza cyanjye nzaguhindure ubutayu. 4Imigi yawe nzayihindura amatongo, nawe ubwawe uzahinduke ubutayu, maze umenye ko ndi Uhoraho. 5Ntiwigeze uhwema kwanga Abayisraheli urunuka, ahubwo wabamariye ku nkota umunsi w’amakuba yabo, babonyeho igihano gikaze. 6Kubera iyo mpamvu — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — ndahiriye ko ngiye kukuvusha amaraso kandi akazagukurikirana, kuko wayakunze azakwibasira. 7Umusozi wa Seyiri nzawuhindura ubutayu kandi nywubuze kugendwa. 8Imisozi yawe nzayararikaho intumbi; abantu bazagwe ku mirenge yawe, mu mibande no mu mihora yawe yose bazize inkota. 9Nzaguhindura ubutayu budatuwe iteka ryose, imigi yawe ntizongera guturwa ukundi, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.

10Kubera ko wavuze uti ’Amahanga yombi n’ibyo bihugu byombi ngiye kubyigarurira bizabe ibyanjye’ kandi Uhoraho ahibereye, 11mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — nzakugenzereza uko wabagenjereje, nkwiture uburakari n’ishyari wabagiriye, ubitewe n’urwango wari ubafitiye. Nzimenyekanisha mu gihugu cyawe igihe nzaba nguhana, 12maze uzamenye ko jye, Uhoraho, numvise ibitutsi watutse imisozi ya Israheli, ugira uti ’Yahindutse amatongo, turayihawe ngo tuyirimbagure!’ 13Agasuzuguro wanyeretse karakabije, n’amagambo atagira ingano mwamvuze byose narabyumvise. 14Dore rero uko Nyagasani Uhoraho avuze: Kubera ko mu gihugu cyawe bishimye batyo bagakabya, wowe nzaguhindura ubutayu. 15Mbese nk’uko washimishijwe no kubona umurage wa Israheli urimburwa, nanjye nzakugenzereza ntyo ! Nzaguhindura ubutayu, wowe musozi wa Seyiri, kimwe na Edomu yose uko yakabaye, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda