Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


32

Farawo agereranywa n’ingona

1Mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, ririmbira Farawo, umwami wa Misiri, indirimbo y’amaganya. Uzamubwire utya:

Wari nk’icyana cy’intare mu maso y’amahanga,

wari umeze nk’ingona mu mazi magari,

wakinira mu nzuzi zawe,

amazi ukayatera hejuru n’amaguru yawe,

maze yose ukayahindura imivumba.

3None rero Nyagasani Uhoraho aragira ati ‘Nzagutega umutego wanjye amahanga menshi yakoranye, maze bazagukurubanire muri uwo mutego wanjye. 4Nzakuroha ku butaka, nkujugunye ku gasi; nzakumanuriraho ibisiga byose byo mu kirere, nkugaburire inyamaswa zose zo ku isi zihage. 5Nzanika inyama zawe ku misozi, ibibaya mbyuzuze ibisigazwa byawe. 6Igihugu kizuhirwa amaraso akuvamo nk’imivu, azatembe ku misozi, maze asendere mu mikokwe. 7Igihe uzaba umaze kuzima, nzatwikira ijuru nzimye n’inyenyeri, izuba nzaritwikiriza ibicu, n’ukwezi koye kuzongera kumurika ukundi. 8Nzazimya ibinyarumuri byose byo mu kirere ku mpamvu yawe, igihugu cyawe ngiteze umwijima w’icuraburindi. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

9Nzashavuza imitima y’abantu b’amoko menshi igihe nzakurimburira mu mahanga, no mu bihugu utigeze umenya.

10Nzatera amahanga menshi gukuka umutima ku mpamvu yawe n’abami bayo bashye ubwoba, igihe nzaba mbanguye inkota yanjye mu maso yabo. Bazahinda umushyitsi ubudatuza kuri uwo munsi w’ukurimbuka kwawe, buri muntu arwana ku magara ye; 11kuko Nyagasani Uhoraho avuze ati ‘Inkota y’umwami w’i Babiloni izagukurikirana. 12Abantu bawe batagira ingano nzabarimbuza inkota y’intwari ku rugamba, ari bo banyarugomo kurusha andi mahanga; bazacishe bugufi ubwirasi bwa Misiri n’abantu bayo bose bazabatsembe. 13Nzatsemba amatungo yose ya Misiri ari ku nkombe z’amazi magari; bityo nta kirenge cy’umuntu cyangwa ikinono cy’amatungo kizongera kuyavurunga ukundi. 14Nuko rero nzahe amazi yayo gutuza, inzuzi zayo nzihe gutemba zinyerera nk’amavuta. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

15Igihe igihugu cya Misiri nzaba nagihinduye ubutayu kizamburwa ibyo cyari gitunze, n’igihe nzarimbura abagituye bose, ni bwo bazamenya ko ndi Uhoraho.’

16Ngiyo indirimbo y’amaganya izaririmbwa n’abakobwa bo mu mahanga; bakazayiririmba baganya kubera Misiri n’imbaga yayo yose. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

Farawo amanurirwa ikuzimu

17Nuko mu mwaka wa cumi n’ibiri, ku munsi wa cumi n’itanu w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18«Mwana w’umuntu, ngaho boroga: uririre imbaga ya Misiri, ufatanyije n’abakobwa bo mu mahanga, maze mubamanurire ikuzimu. Dore nzahabamanurira, basangeyo abandi bose barambitswe mu rwobo.

19Yemwe, mbaga ya Misiri, mwikwibwira ko hari icyo murusha andi mahanga! Ngaho rero, manuka urambarare hamwe n’abatagenywe, 20rwagati mu bicishijwe inkota. Bakuye inkota mu rwubati, ikubita Misiri hamwe n’imbaga yayo yose. 21Iyo ngiyo ikuzimu abari intwari zikomeye, bazabwira Farawo bati ‘Wowe n’abafasha bawe nimumanuke, murambarare hamwe n’abatagenywe bicishijwe inkota.’

22Dore umwami wa Ashuru, hamwe n’ingabo ze zose zikikije imva ye, bose bicishijwe inkota. 23Imva ye bayicukuye mu rwobo rurerure, ingabo ze zirayikikiza. Mbega ngo barazira inkota, kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima!

24Dore n’umwami wa Elamu hamwe n’abantu be bakikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Abo batagenywe bamanukiye ikuzimu, kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima; none barahasangirira ikimwaro n’abandi barambitswe mu rwobo.

25Dore n’umwami wa Elamu, hamwe n’imbaga ye ikikije imva ye, bose bicishijwe inkota. Abo batagenywe bamanukiye ikuzimu kandi ari bo bakwizaga iterabwoba mu gihugu cy’abazima; none barahasangirira ikimwaro n’abandi barambitswe mu rwobo, bashyirwa hagati y’izo ntumbi.

26Dore umwami wa Mesheki n’uwa Tubali n’imbaga zabo zose zikikije imva zabo. Abo bose ni abatagenywe bazize inkota, kuko bakwije iterabwoba mu gihugu cy’abazima. 27Ntibarambaraye hamwe n’intwari za kera, zo zamanukiye ikuzimu zitwaje intwaro, zigasegurwa inkota zazo, zigasasirwa ingabo zazo, kuko iterabwoba ryari rikiri ryose mu gihugu cy’abazima. 28Naho wowe uzatsembwa, urambarare hagati mu batagenywe bicishijwe inkota.

29Dore na Edomu, abami bayo n’ibikomangoma byayo byose; n’ubwo bari intwari bwose, ngaba na bo bashyizwe mu bicishijwe inkota. Barambaraye mu batagenywe, hamwe n’abamanukira mu rwobo.

30Dore n’ibikomangoma byose byo mu majyaruguru, Abanyasidoni bose bamanukanye n’abishwe kubera iterabwoba ryaturukaga ku mbaraga zabo. Abo batagenywe bakozwe n’isoni, barambaraye mu bicishijwe inkota, kandi bajyanye n’ikimwaro cyabo hamwe n’abamanukira mu rwobo.

31Farawo rero, azabitegereza ahumurizwe no kubona iyo mbaga. 32Koko kandi, Farawo n’ingabo ze zose bazicishwa inkota, bazamurambika mu batagenywe, hamwe n’abicishijwe inkota. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda