Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


31

Farawo agereranywa n’igiti cy’isederi

1Mu mwaka wa cumi n’umwe, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa gatatu, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, bwira Farawo, umwami wa Misiri, n’imbaga y’abantu be, uti

’Nakugereranya n’iki se mu buhangange bwawe?

3Dore rwose umeze nk’isederi yo muri Libani,

ifite amashami meza nk’ishyamba ricucitse,

ikaba ndende n’ubushorishori bwayo bugakabakaba ku bicu.

4Imvura yatumye ikura,

amazi azamuka mu butaka ayiha gusagamba,

igihe atembesha inzuzi mu mpande zayo zose,

akohereza imigezi mu biti byose byo mu gasozi.

5Ni cyo cyatumye ikura,

igasumbya uburebure ibindi biti byo mu gasozi,

imicwira yayo ikagwira n’amashami yayo akiyongera,

irasagamba, ibikesheje ko yahaze amazi.

6Inyoni zose zo mu kirere zarikaga mu mashami yayo,

inyamaswa z’ishyamba zikabyarira mu nsi yayo,

igicucu cyayo kikugamisha abantu batagira ingano.

7Iyo sederi yari yizihije kubera ubunini bwayo

n’uburebure bw’amashami yayo;

kuko yashoreraga imizi yayo mu mazi menshi.

8Nta yindi ihwanye na yo

mu masederi yo mu busitani bw’Imana,

n’imizonobari ntiyagereranywaga n’amashami yayo.

Imyerezi ubwayo nta ho yari ihuriye n’ibishami byayo,

nta n’igiti na kimwe cyo mu busitani bw’Imana,

cyari gihwanyije na yo ubwiza.

9Nari narayitatse nyihundazaho amababi,

bituma ibiti byose byo muri Edeni,

ari bwo busitani bw’Imana, biyigirira ishyari.’ 10None rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Iyo sederi, ari yo mwami wa Misiri, yarakuze, iratumbagira ubushorishori bwayo bukabakaba hejuru mu bicu, umutima wayo wiratana iyo ndeshyo. 11Ni yo mpamvu nayizibukiriye, nyigabiza umutware w’amahanga, kugira ngo ayigirire ibikwiranye n’ubugome bwayo, kuko nayirukanye. 12Nuko abanyamahanga, abanyarugomo kurusha andi mahanga yose, barayitema maze bayisiga aho barigendera. Amababi yayo anyanyagira ku misozi no mu bibaya byose; amashami yayo avunagurikira mu mihora yose y’igihugu, abantu bose bazibukira igicucu cyayo, barayihunga. 13Inyoni zose zo mu kirere zatururiye ku bisigazwa byayo, inyamaswa z’ishyamba ziribata amashami yayo.

14Nuko rero, ntihazagire igiti na kimwe cyegereye amazi cyongera kureshya gityo, ntihazagire icyongera kugeza ubushorishori bwacyo mu bicu, cyangwa ngo igiti cyavomerewe cyongere kugira uburebure bureshya butyo; kuko byose byagenewe gupfa bikajya mu kuzimu, bigasanga abarambitswe mu rwobo.

15Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Umunsi iyo sederi imanukira ikuzimu, maze nkayifungiranira mu nyenga, nategetse isi yose kujya mu cyunamo. Nahagaritse inzuzi ntizongera gutemba, n’amazi menshi arakama. Libani yacuze umwijima ku mpamvu y’iyo sederi, n’ibiti byose byo mu gasozi biruma kubera yo. 16Mu rusaku rw’ukurimbuka kwayo nahungabanyije amahanga, igihe nyihananturiye ikuzimu ngo ihasange abarambitswe mu rwobo. Igeze mu kuzimu, ibiti byose byahoze muri Edeni byari byarayihabanjirije, kimwe n’ibiti byose by’intoranywa byahoze muri Libani bikahuhirirwa, byose byarahumurijwe. 17Nuko n’inkomoko yayo, yari yarugamye mu gicucu cyayo mu yandi mahanga, na yo imanukira ikuzimu isanga abicishijwe inkota.

18Nakugereranya rero n’ikihe giti mu byo muri Edeni, cyagera ku ikuzo ryawe n’ubuhangange bwawe? Nyamara wahananturiwe ikuzimu hamwe n’ibiti byo muri Edeni, ujya rwagati mu batagenywe, none dore urambaraye hamwe n’abicishijwe inkota. Nguko uko byagendekeye Farawo n’imbaga ye yose. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda