Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


29

Ibyabwiwe Misiri

1Mu mwaka wa cumi, ku munsi wa cumi n’ibiri w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hindukirira Farawo, umwami wa Misiri; umuhanurire ibimwerekeyeho, we n’igihugu cye cya Misiri. 3Mubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Dore ngiye kukwibasira, Farawo, mwami wa Misiri,

wowe umeze nk’ingona nyamunini,

irambaraye rwagati mu nzuzi zawe,

ukaba waravuze uti

’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’

4Ngiye kuzirika imikwege ku nzasaya zawe,

amafi y’inzuzi zawe nyakomekeho,

ngukure mu nzuzi zawe,

n’amafi yazo yose uko yakabaye, akometseho,

5nkunage mu butayu n’amafi y’inzuzi zawe zose,

uzagwe ku gasi ubutagira ukuraruza cyangwa uguhamba.

Nzakugabiza inyamaswa zo ku isi n’ibisiga byo mu kirere,

6nuko Abanyamisiri bazamenye ko ndi Uhoraho:

bo Israheli yishingikirijeho bakayibera nk’inkoni y’urubingo,

7bayifata ikabavunikira mu ntoki,

ikabahinguranya urutugu;

bayicumba ikavunagurika, igatuma bacika umugongo.’»

8Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga ati «Dore nguterereje inkota kugira ngo ikumare ku bantu no ku matungo. 9Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu n’amatongo, maze bazamenye ko ndi Uhoraho kuko wavuze ngo ’Uruzi rwa Nili ni urwanjye bwite, ni jye warwihangiye.’ 10Kuva ubu rero ndakwibasiye wowe n’inzu zawe: igihugu cya Misiri nzagihindura amatongo n’ubutayu, uhereye i Migidoli ukagera i Siyeni no ku rugabano rwa Kushi. 11Nta kirenge cy’umuntu cyangwa urwara rw’inyamaswa bizongera kuhakandagira, igihugu kizamare imyaka mirongo ine yose kidatuwe. 12Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu rwagati mu bindi bihugu byayogojwe; imigi yacyo nyihindure amatongo hagati y’indi migi yashenywe, igihe cy’imyaka mirongo ine yose. Abanyamisiri nzabatatanyiriza mu mahanga, mbakwize imishwaro mu bindi bihugu. 13Koko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Nyuma y’imyaka mirongo ine, nzakorakoranya Abanyamisiri mbavane mu mahanga bari batataniyemo; 14nzagarura Abanyamisiri bari bajyanywe bunyago, mbatuze bundi bushya mu gihugu cya Patorosi, ari cyo gihugu cyabo kavukire, maze bashinge ingoma yoroheje. 15Misiri izaba igihugu cy’intege nke kurusha ibindi byose, kireke kuzongera guhagurukira amahanga. Nzagicisha bugufi kugira ngo kitazava aho cyongera gushikamira amahanga ukundi. 16Ntikizongera kwiringirwa n’umuryango wa Israheli, kuko byawibutsa ikosa wagize igihe wisunze Misiri; bityo bazamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho’»

17Nuko mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi, ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18«Mwana w’umuntu, Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni, yagabye igitero gikomeye, agambiriye gutera Tiri. Imitwe y’ingabo ze zose yamyotseho imisatsi n’intugu zose zirakobagurika; nyamara ari we ari n’ingabo ze, icyo gitero yagabye muri Tiri nta n’umwe cyagize icyo kimarira. 19Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuga, ati ’Dore igihugu cya Misiri nkeguriye Nebukadinetsari, umwami wa Babiloni. Azakinyaga ubukire bwacyo, agitware iminyago, ibyo azagisahura byose bizabe igihembo cy’ingabo ze. 20Mugabiye igihugu cya Misiri ho ingororano y’umuruho azaba yagize — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kuko ari jye bazaba bakoreye.

21Uwo munsi nzagoborera umuryango wa Israheli ububasha bukomeye, hanyuma nawe, mwana w’umuntu, nguhe ubushobozi bwo kuvugira rwagati muri bo; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda