Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


28

Ibyabwiwe umwami w’i Tiri

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, bwira icyo gikomangoma cy’i Tiri, uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Kubera ko umutima wawe wirase, ukaba waravuze ngo:

Ndi imana, nganje mu nyanja rwagati;

nyamara kandi uri umuntu nturi Imana,

n’ubwo wigereranya n’Imana bwose.

3Wigize umuhanga utambutse Daneli,

dore ngo ko nta banga ujya uyoberwa.

4Kubera ubuhanga n’ubwenge ufite, wagwije umutungo,

zahabu na feza ubihunika mu bubiko bwawe.

5Ubwenge bwawe n’ubucuruzi, byatumye wongera umutungo wawe,

maze ubukire bwawe butera umutima wawe kwikuza!

6Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuze ati

’Kuko wigereranyije n’Imana,

7ngiye kuguteza abanyamahanga b’ababisha kurusha abandi.

Bazakura inkota barwanye ubwo buhanga bwawe,

icyubahiro cyawe bagihindanye.

8Bazakuroha mu rwobo,

maze upfire rubi mu nyanja nyirizina.’

9Uzongera se uvuge ngo: Ndi Imana,

igihe abishi bawe bazaba bagusatiriye?

Oya da! Nturi Imana, ahubwo uri umuntu,

ndetse uri mu maboko y’abagusogota.

10Uzapfa urw’abatagenywe

ugwe mu maboko y’abanyamahanga,

kuko jyewe Uhoraho ari ko navuze.’»

Amagorwa azagwirira umwami w’i Tiri

11Uhoraho ambwira iri jambo, ati 12«Mwana w’umuntu, ririmba indirimbo y’amaganya yerekeye umwami w’i Tiri. Uzamubwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Wahoze uri intangarugero mu butungane,

wuje ubuhanga, ukagira n’ubwiza buhebuje,

13ugatura muri Edeni, ubusitani bw’Imana.

Wari wisesuyeho igishura gitatse amabuye y’agaciro:

irya sarudoni, topazi, diyama, kirisolite, na onigisi,

irya yasipi, safiri, malakita na emerodi;

ingoma n’imyirongi byawe bitatswe na zahabu,

ibyo byose byarateguwe umunsi w’iremwa ryawe.

14Wowe wari umukerubimu urambuye amababa,

naragushyiriyeho kuba umurinzi.

Wari ku musozi mutagatifu w’Imana,

ukagenda rwagati mu makara agurumana.

15Imyifatire yawe iba intangarugero kuva ukiremwa,

kugeza ubwo utahuwemo ubwo bugome.

16Kubera imihihibikano y’ubucuruzi bwawe,

wigwijemo ubugome n’ibyaha;

ni bwo nguhanantuye hejuru y’umusozi w’Imana, nkugira igicibwa,

wowe, mukerubimu nari narashyiriyeho kuba umurinzi,

nkwirukana rwagati mu makara agurumana.

17Ubwiza bwawe bwaguteye kwirata,

ubwamamare bwawe bukuyobya ubwenge;

ubwo mpera ko nkwesa hasi,

ngutangaza imbere y’abami ngo bagushungere.

18Kubera ibyaha byawe byinshi

n’ubucuruzi bwawe bwuje uburiganya,

wandavuje amasengero yawe.

Ni cyo cyatumye nguhemberamo umuriro, urashya urakongoka,

nguhindura ivu ku isi mu maso y’abakurebaga bose.

19Amahanga yose yari akuzi yakutse umutima,

kubera ko wahindutse ikintu giteye ubwoba,

kandi ukaba utazongera kubaho ukundi!’»

Ibyabwiwe Sidoni

20Uhoraho ambwira iri jambo, ati 21«Mwana w’umuntu, hindukirira Sidoni maze uyihanurire ibiyerekeyeho. 22Uzayibwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Dore ngiye kukwibasira, wowe Sidoni,

iwawe ni ho ngiye guherwa ikuzo.

Bazamenya ko ndi Uhoraho,

ubwo nzacira Sidoni uruyikwiye,

nkayerekaniraho ubutungane bwanjye.

23Nzayiteza icyorezo, amayira yayo atembemo amaraso.

Abantu bazagwa mu mugi rwagati,

bishwe n’inkota ziturutse impande zose,

maze bamenyereho ko ndi Uhoraho.’

Israheli ihumurizwa

24Umuryango wa Israheli ntuzongera kugira amahwa n’imifatangwe bihanda, biturutse mu bayikikije bayisuzugura; maze bazamenye ko ndi Uhoraho.

25Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Igihe nzakoranya umuryango wa Israheli mbavanye mu mahanga batataniyemo, nzagaragariza muri bo ubutungane bwanjye mu maso y’amahanga; bazature ku butaka nahaye Yakobo, umugaragu wanjye. 26Bazahatura mu ituze, biyubakire amazu batere n’imizabibu, maze bibereho mu mutekano. Icyo gihe ababakikije bose banabasuzugura nzabacira urubakwiye, maze bamenyereho ko ndi Uhoraho, Imana yabo.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda