Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


25

III. IBYO UHORAHO ABWIRA AMAHANGA25.1 ABWIRA AMAHANGA: aha ngaha, kimwe no mu bindi bitabo by’abahanuzi impanuro zerekeye amahanga zakoranyirijwe hamwe (reba Am 1–2; Iz 13–23; Yer 47–51). Umuhanuzi araburira buri gihugu mu bikikije Yeruzalemu abikurikiranyije, akabashinja amahano yose byakoreye uwo mugi n’ibitutsi bawututse. Izo mpanuro, Ezekiyeli yaba yarazivuze igihe Yeruzalemu yari ikigoswe, cyangwa se nyuma imaze gusenywa (587–585 mb. K.).

Ibyabwiwe Abahamoni

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hindukirira Abahamoni maze ubahanurire ibiberekeyeho. 3Uzababwire uti ’Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ngo nimutege amatwi ijambo rye.

Kubera ko mwishongoye ku Ngoro yanjye, mukavuga ngo ‘Awa’ igihe yandavujwe, mukishongora ku gihugu cya Israheli igihe bakiyogoje, no ku muryango wa Yuda ubwo ujyanywe bunyago; 4ngiye kubagabiza abantu b’iburasirazuba bace ingando iwanyu, maze bahature. Ni bo bazarya imbuto zanyu, banywe n’amata yari ayanyu. 5Raba nzayigira igikingi cy’ingamiya, imigi y’Abahamoni nyihindure ibiraro by’amatungo, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’

6Dore Nyagasani Uhoraho aravuze ati ’Kubera ko mwakomye mu mashyi kandi mukabyina, mukishimana agasuzuguro ku gihugu cya Israheli; 7ngiye kubibasira, mbagabize amahanga abasahure; mbatsembe mu miryango kandi mbarimbure no mu bindi bihugu; mbatsiratsize maze muzamenye ko ndi Uhoraho!»

Ibyabwiwe Mowabu

8Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Kubera ko abantu b’i Mowabu n’ab’i Seyiri bavuze bati «Umuryango wa Yuda wahindutse nk’andi mahanga yose’, 9ngiye gutsemba imigi ya Mowabu, nyirimbure mpereye ku myiza cyane nka Betiyeshimoti, Behalimewoni na Kiriyatayimu. 10Nzayihera abantu b’iburasirazuba bayiture nk’uko bigaruriye Abahamoni, bizatume abo Bahamoni batongera kwibukwa ukundi mu yandi mahanga. 11Mowabu nzayicira uruyikwiye, maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»

Ibyabwiwe Edomu

12Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Kubera ko Edomu yihoreye ku muryango wa Yuda, ikihamya ityo icyaha; 13jye Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Edomu, maze nyimare ku bantu no ku matungo. Nzayihindura amatongo kuva i Temani kugera i Dedani, bamarwe n’inkota. 14Ubwanjye nzahora Edomu mbigirishije ikiganza cya Israheli umuryango wanjye; bazayigirire nabi bakurikije uburakari bwanjye n’umujinya wanjye, maze bazamenye ko ari jye wihoreye. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Ibyabwiwe Abafilisiti

15Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze:

Kubera ko Abafilisiti bihoreye, bakabigirana agasuzuguro bashaka gusenya ku mpamvu y’urwango rw’akarande; 16jye, Nyagasani Uhoraho, ngiye kwibasira Abafilisiti, ntsembe Abakereti, ndimbure n’abasigaye mu batuye ku nkengero y’inyanja. 17Nzihorera bikomeye mbahanisha ibihano bikaze, maze bazamenye ko ndi Uhoraho, igihe nzaba maze kubahana, nihorera.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda