Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Umuhanuzi amenyesha ko Yeruzalemu yagoswe24.1 ko Yeruzalemu yagoswe: umunsi nyine Abanyababiloni batangira kugota Yeruzalemu, Ezekiyeli n’ubwo yari kure cyane i Babiloni, arabimenyesha abari kumwe na we. Arashaka ndetse ko iyo tariki yandikwa, kugira ngo iyo nkuru niramuka ibagezeho iturutse i Yeruzalemu, bazemenyereho ko umuhanuzi yavuze ukuri.

1Nuko mu mwaka wa cyenda, ku munsi wa cumi w’ukwezi kwa cumi, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, andika itariki y’uyu munsi, kuko uyu munsi nyine umwami w’i Babiloni yateye Yeruzalemu. 3Cira uyu mugani iyo nyoko y’ibirara, ubabwire uti «Nyagasani aravuze ngo:

Shyira inkono ku ziko24.3 Shyira inkono ku ziko: inyama ziri mu nkono ubusanzwe nta cyo zishobora kuba, igihe cyose itarashyirwa ku ziko (reba 11,3), ariko iyo bayicaniriye, zirashya ndetse zikanashirira. Ibyo birahanura ko umugi uzarimbuka wose.,

numara kuyishyiraho, uyisukemo amazi.

4Uyishyiremo intongo z’inyama,

intongo zose z’akaguru n’iz’akaboko,

wuzuzemo n’amagufa meza yose,

5uvanye ku itungo ryiza ryo mu bushyo bwawe.

Hanyuma ushyire inkwi nyinshi mu ziko,

ubicanire cyane bihinduke ikinyiga,

ku buryo n’amagufa arimo yose, ari bushye agahwana.

6Ni koko, Nyagasani Uhoraho aravuze ati

’Uriyimbire, wa mugi we umena amaraso,

wowe umeze nk’inkono yatoye ingese24.6 yatoye ingese: iyo inkono y’icyuma yatangiye gusa nitora ingese, barayicanira zigashiraho. Naho Yeruzalemu yo yarahindanye, mbese nk’inkono yamazwe n’ingese, ku buryo nta cyayisubiranya (reba 24,12–13).,

n’izo ngese zikaba zitagishoboye kuyivaho!

Aruramo inyama imwe imwe hatagombye ubufindo,

7kuko amaraso yawo wamennye awurimo rwagati,

wayashyize ku rutare rw’umwiyanike,

ntiwayasesa ku butaka ngo nibura

uyazimanganye n’umukungugu.

8None kugira ngo uburakari bwanjye bwihembere nihorere,

nashyize amaraso yawe ku rutare rw’umwiyanike,

sinagira icyo nyatwikiriza.’

9Ni cyo gitumye Nyagasani Uhoraho avuze ati

‘Uriyimbire, wa mugi we umena amaraso!

Dore ngiye kurunda ikirundo kinini cy’inkwi.

10Ngaho rero egeranya inkwi maze ucane umuriro,

uteke inyama, utegure n’ibiziryoshya,

n’amagufa yose ashye ahwane.

11Tereka inkono irimo ubusa ku makara maze icamuke,

kugira ngo umuringa ushye n’umwanda uyirimo ushonge,

maze ingese zishye zikongoke.’

12Nyamara ariko, ingese zingana zityo ntizizakurwaho n’umuriro. 13Ubwandure bwawe ubuterwa n’ibibi ukora, kuko nashatse kuguhumanura ariko ukaba warabyanze. Ntuteze rero guhumanurwa kugeza ko nkumariraho uburakari bwanjye. 14Jyewe Uhoraho nabivuze kandi nzabikora, ndetse nzabikora ubutisubiraho, sinzakugirira impuhwe cyangwa ngo nkubabarire, uzacirwa urubanza hakurikijwe imyifatire yawe n’ibikorwa byawe. Uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze.»

Ibigeragezo by’umuhanuzi24.14 Ibigeragezo by’umuhanuzi: umugore wa Ezekiyeli yakundaga cyane agiye gupfa amarabira, maze Imana imubuza kumugirira icyunamo. Ibyo na byo birahanura ko mu gihe gito i Yeruzalemu hazapfa abantu benshi cyane, ku buryo batazashobora kubaririra.

15Uhoraho ambwira iri jambo, ati 16«Mwana w’umuntu, dore ngiye kukugwa gitumo nkwambure uwashimishaga amaso yawe, ariko rero ntuzaboroge, ntuzarire cyangwa ngo usuke amarira. 17Uzaganye bucece, ntuzajye mu cyunamo nk’uwapfushije; ahubwo uzatamirize igitambaro cyawe mu mutwe, wambare inkweto zawe mu birenge; ntuzipfuke ubwanwa kandi ntuzarye umugati uzaniwe n’abaturanyi.»

18Nabwiraga rubanda mu gitondo, nuko nimugoroba umugore wanjye arapfa, maze bukeye bw’uwo munsi mbigenza uko nari nategetswe. 19Nuko rubanda barambaza bati «Mbese ntiwadusobanuriza icyo ibyo ukora bishaka kuvuga?» 20Ndabasubiza nti «Uhoraho yantegetse kubwira umuryango wa Israheli, nti 21’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Dore ngiye guhindanya Ingoro yanjye, yo yabateraga kwiratana imbaraga zanyu, ikaba ibyishimo by’amaso yanyu n’amizero y’imitima yanyu; maze abahungu banyu n’abakobwa banyu mwatereranye bazicishwe inkota. 22Ubwo rero namwe muzigana Ezekiyeli: ntimuzipfuka ubwanwa, ntimuzarya umugati muhawe n’abaturanyi, 23muzagumana ibitambaro byanyu mu mutwe n’inkweto zanyu mu birenge, ntimuzaboroga kandi ntimuzarira. Muzacika intege kubera ibicumuro byanyu, buri muntu aganye kubera ibyago bya mugenzi we. 24Ezekiyeli azababera ikimenyetso, naho mwebwe muzakora nk’ibyo yakoze. Nuko igihe ibyo bizaba byabaye, muzamenye ko ndi Nyagasani Imana.’

25Nawe rero, mwana w’umuntu, umunsi nzaba nabanyaze ibyabateraga imbaraga, imirimbo ibanezeza, ibishimisha amaso yabo, amizero y’imitima yabo, abahungu babo n’abakobwa babo, 26uwo munsi nyine, uzacika ku icumu wese azakugeraho akuzaniye ayo makuru. 27Uwo munsi kandi, umunwa wawe uzabumbuka kugira ngo wigishe uzaba yacitse ku icumu. Uzavuga kandi ntuzongera ukundi kuba ikiragi; uzababera ikimenyetso maze bazamenye ko ndi Uhoraho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda