Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Ibyerekeye abahanurabinyoma

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, hanura ibyerekeye abahanuzi ba Israheli bahanura ibinyoma, ubwire abahanura bavuga ibyo bitekerereje ubwabo, uti ’Nimwumve ijambo ry’Uhoraho. 3Nyagasani Uhoraho aravuze ngo biyimbire, abo bahanuzi b’ibipfamutima bakurikiza ibitekerezo byabo bwite, kandi nta cyo beretswe! 4Israheli we, abo bahanuzi bawe bameze nk’ingunzu zangara mu matongo !

5Ntimurakazamuka ngo muzibe ibyuho, cyangwa se ngo mwubake inkike y’urugo rw’umuryango wa Israheli, kugira ngo nibura uzabe ukomeye igihe cy’intambara y’umunsi w’Uhoraho. 6Mwitwaje amabonekerwa y’amafuti n’impanuro z’ibinyoma, munagerekaho ngo : Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi atari Uhoraho wabatumye, ndetse mukanizera ko Uhoraho azarangiza ijambo ryabo. 7Mbese ye, ntibyaba ari ukuri mvuze ko amabonekerwa yanyu ari amafuti, n’impanuro mutanga zikaba ibinyoma, igihe muvuga ngo: Uwo ni Uhoraho ubivuze, kandi jye nta cyo navuze?

8Dore noneho rero uko Nyagasani Uhoraho avuze : Kubera amagambo yanyu y’amafuti n’amabonekerwa yanyu y’ibinyoma, uwo ni Uhoraho ubivuze, kuva ubu ngiye kubibasira. 9Ikiganza cyanjye kizibasira abo bahanuzi b’amabonekerwa y’amafuti n’inyigisho z’ibinyoma; ntibazakirwa mu nama y’umuryango wanjye, ntibazandikwa mu gitabo cy’umuryango wa Israheli, yewe ntibazinjira no mu gihugu cya Israheli; bityo muzamenye ko ndi Nyagasani Uhoraho. 10Koko rero, bayobeje umuryango wanjye bavuga ngo: Ni amahoro, kandi ari nta yo. Irebere nawe, iyo hagize uwubaka inkike, bayihoma by’urwiyerurutso13.10 by’urwiyerurutso: abo bahanurabinyoma basa n’umwubatsi ubona urukuta rwiyashije, agapfa guhishahisha uwo mututu ahomesheje agasima gake: mu by’ukuri, urukuta rusa n’aho rukomeye, nyamara atari ko biri. Nguko uko abo bahanurabinyoma bagushaga neza rubanda mu karimi karyohereye, ariko bakirengagiza kubabwira ko bagomba kwisubiraho koko.! 11Ubwire rero abo bahoma inkike by’urwiyerurutso, ko hagiye kugwa imvura y’umurindi, urubura rukisuka n’umuyaga w’inkubi ugahuhera, 12maze bigahirika iyo nkike. Ubwo se ntibazabaza bati ’Ya sima mwari mwarahomesheje inkike iri ahajya he?’ 13Nuko rero Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Kubera umujinya mfite ngiye guhindisha umuyaga w’inkubi, mu burakari bwanjye ngushe imvura y’umurindi, no mu bukana bwanjye ngushe urubura rukomeye rurimbure iyo nkike. 14Nzasenya iyo nkike mwahomye mwiyerurutsa, nyihirike, maze imfatiro zayo zisigarire aho. Izahirima, namwe mushirire mu nsi yayo, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.

15Igihe umujinya wanjye nzaba nywumariye ku nkike no ku bayihomye biyerurutsa — uwo ni Uhoraho ubivuze — nzababwira nti ’Inkike ntikiriho kimwe n’abayihomye by’urwiyerurutso, 16ari na bo bahanuzi bahanuriraga Yeruzalemu, bakanayigirira amabonekerwa y’amahoro kandi ari nta yo.’»

Ibyerekeye abahanuzikazi b’ibinyoma

17Naho rero wowe, mwana w’umuntu, rebana igitsure abakobwa b’umuryango wawe bahanura bavuga ibyo bitekerereje ubwabo, maze uhanure ibiberekeyeho. 18Uzababwire uti «Nyagasani Uhoraho aravuze ngo biyimbire abo bagore badoda ibipfuko byo ku bikonjo, bakaboha ibitambaro13.18 . . . bakaboha ibitambaro: abo bahanuzikazi ahubwo twabita abapfumukazi; babeshyaga rubanda ko bashobora gutera umuntu umwaku cyangwa kumugirira neza bakoresheje ibitambaro biriho imitako idasanzwe. byo gupfuka imitwe y’abantu b’ikigero icyo ari cyo cyose, kugira ngo babonereho uburyo bwo kubayobya! Murayobya se abantu bo mu muryango wanjye, ngo mukunde mukize ubugingo bwanyu bwite? 19Muransuzuguza imbere y’umuryango wanjye, kubera amashyi y’ingano za bushoki n’utumanyu tw’umugati muhabwa; mwicisha abantu batagombaga gupfa, mukareka abatagomba kubaho; byongeye kandi mukabeshya umuryango wanjye wumva ibinyoma byanyu.

20Kubera iyo mpamvu rero, dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: Ngiye kwibasira ibyo bipfuko byanyu mushukisha abantu mubatega imitego boshye inyoni. Nzabishwanyaguriza ku maboko yanyu, mbaryoze abantu mwagerageje gufatira mu mutego nk’inyoni. 21Nzashwanyaguza ibitambaro byanyu byo mu mitwe, maze mvane umuryango wanjye mu biganza byanyu; kugira ngo mutazongera kubahiga ukundi boshye inyamaswa, bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.

22Ku mpamvu y’ibinyoma byanyu byaciye intege umutima w’intungane, kandi jyewe ntarigeze mbimugirira, kuko mushyigikira abagome ngo batareka imyifatire mibi yabo bakongera kubaho; 23ntimuzongera kubona ukundi ayo mabonekerwa y’amafuti cyangwa ngo mwongere kwigisha ibinyoma. Nzavana umuryango wanjye mu biganza byanyu, maze muzamenye ko ndi Uhoraho.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda