Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


12

Ezekiyeli atanga ikimenyetso cyo kujyanwa bunyago12.1 cyo kujyanwa bunyago: muri uyu mutwe wa 12 wose, Ezekiyeli araburira umwami Sedekiya n’abaturage ba Yeruzalemu, ko na bo bazajyanwa bunyago. Ndetse kugira ngo bacengerwe n’ayo magambo ye, aragerekaho n’ibikorwa bibigaragaza. Umuhanuzi arigana umuntu usohotse mu matongo y’inzu ye, yikoreye agatwaro kugira ngo ajyanwe bunyago (12.3–6); ubundi akigana ukuntu bazarya umugati wabo bahinda umushyitsi, bakanywa n’amazi batengurwa (12.17–20).

1Uhoraho ambwira iri jambo, ati 2«Mwana w’umuntu, utuye mu bantu b’inyoko y’ibirara, bafite amaso yo kureba ariko ntibabone, bakagira n’amatwi yo kumva ariko ntibumve, kuko nyine ari inyoko y’ibirara. 3None rero, mwana w’umuntu, tegura umutwaro nk’uw’umuntu ujyanywe bunyago, maze ufate inzira ku manywa y’ihangu bose babireba. Uzahaguruke aha hantu uri, ugane ahandi, bose babireba; wenda ahari byazatuma bamenya ko ari inyoko y’ibirara. 4Uzegeranye ibintu byawe nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, ubigire ku manywa y’ihangu bose babireba, maze uzasohoke ku mugoroba mu maso yabo nk’uko abajyanywe bunyago babigenza. 5Uzacukure mu rukuta umwenge wo gusohokeramo bose babireba, 6ushyire umutwaro wawe ku rutugu, usohoke mu kabwibwi bose babireba; ariko kandi uzipfuke mu maso kugira ngo utareba igihugu, kuko nagushyiriyeho kubera umuryango wa Israheli ikimenyetso.»

7Nuko ngenza ntyo nkurikije itegeko nahawe : ku manywa y’ihangu negeranya ibintu byanjye nk’umutwaro w’ujyanywe bunyago, nimugoroba ncukura umwenge mu rukuta nkoresheje ikiganza; hanyuma mu kabwibwi ndasohoka n’umutwaro wanjye ku rutugu, bose babireba.

8Mu gitondo cya kare, Uhoraho ambwira iri jambo, ati 9«Mwana w’umuntu, umuryango wa Israheli ni inyoko y’ibirara koko! Ntibanarushya bakubaza nibura ngo ’Ibyo ukora ni ibiki?’ 10Noneho ubabwire uti ’Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Uhoraho araburira abatuye i Yeruzalemu n’abo mu muryango wose wa Israheli, aho batuye hose. 11Unababwire kandi uti ’Mbabereye ikimenyetso; uko nabigenje ni ko namwe bazabagenzereza; bazabatwara babajyane bunyago.’ 12Uw’igikomangoma uzaba abarimo, azashyira umutwaro we ku bitugu, maze igihe cy’akabwibwi azasohokere mu rukuta aho bazaba bacukuye ngo haboneke inzira, anipfuke mu maso kugira ngo atareba igihugu. 13Nzamutega umutego awugwemo, hanyuma mujyane i Babiloni mu gihugu cy’Abakalideya. Ntazareba icyo gihugu, ariko ni ho azagwa. 14Nzakwiza imishwaro abari bamukikije bose; abarinzi be n’ingabo ze maze mbakurikirane nitwaje inkota. 15Igihe nzaba nabakwije imishwaro mu mahanga, nkanabatatanyiriza mu bihugu bya kure, bazamenya ko ndi Uhoraho. 16Ariko nzareka bamwe muri bo barokoke inkota, inzara n’ibyorezo, kugira ngo bazatekerereze abo mu mahanga bazajyamo amahano yabo yose; bityo na bo bazamenye ko ndi Uhoraho.’»

17Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 18«Mwana w’umuntu, uzarya umugati wawe uhinda umushyitsi, n’amazi yawe uyanywe utengurwa kandi ufite ishavu; 19maze ubwire abatuye igihugu uti ’Nyagasani Uhoraho arabwira abaturage ba Yeruzalemu batuye mu gihugu cya Israheli, ngo bazarya umugati wabo bashavuye, banywe amazi yabo bahinda umushyitsi, kuko igihugu kigiye kurimbuka ntihagire ikigisigaramo, bitewe n’urugomo rw’abagituye bose. 20Imigi yari ituwe izasenywa, igihugu gihinduke amatongo maze muzamenye ko ndi Uhoraho.’»

Imigani ya rubanda

21Uhoraho ambwira iri jambo, ati 22«Mwana w’umuntu, mushaka kuvuga iki iyo muca uyu mugani mu gihugu cya Israheli ngo: Ibihe birahita, ibindi bigataha, ariko nta bonekerwa na rimwe ryujujwe ? 23Ahubwo ndetse ubabwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Sinzongera kureka baca uwo mugani, ntuzasubirwamo ukundi mu gihugu cya Israheli.’ Ariko kandi unababwire uti ’Igihe kiregereje, maze ibonekerwa iryo ari ryo ryose ryuzuzwe. 24Ntihazongera kubaho ukundi amabonekerwa y’amafuti, cyangwa impanuro z’ibinyoma mu muryango wa Israheli, 25kuko jyewe Uhoraho ibyo mvuze byose birangira bidatinze. Igihe mukiriho, mwa nyoko y’ibirara mweuwo ni Uhoraho ubivuze — ijambo nzaba navuze nzaryuzuza.’»

26Nuko Uhoraho ambwira iri jambo, ati 27«Mwana w’umuntu, dore umuryango wa Israheli uriho uravuga ngo: Ibyo uriya muntu abona nta bwo ari ibya vuba, arahanura ibizaba bitinze mu bihe bizaza. 28None rero, babwire uti ’Nyagasani Uhoraho aravuze ngo: Nta jambo ryanjye rizongera gutinda — uwo ni Uhoraho ubivuze — kuko iryo mvuze rizataha.’»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda