Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


4

Imana igaragariza Musa ububasha bwayo4.1 ububasha bwayo: Imana iha Musa ububasha bwo gukora ibitangaza bisumba kure amayeri yose n’ibinyoma abapfuma ba Misiri bakoreshaga, kugira ngo imbaga yumve ko Musa yoherejwe koko n’Uhoraho, n’uko bakwiye kumwumvira.

1Musa arasubiza ati «Ntibazanyemera, kandi ntibazanyumva, ahubwo bazavuga ngo ’Uhoraho ntiyakubonekeye!’» 2Uhoraho rero aramubwira ati «Ufite iki mu ntoki?» Undi ati «Ni inkoni.» 3Nuko Uhoraho aravuga ati «Yijugunye hasi.» Ayijugunya hasi maze ihinduka inzoka, Musa atangira kuyihunga. 4Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Rambura ukuboko uyifate umurizo.» Arambura ukuboko, ayifata umurizo, nuko yongera guhinduka inkoni mu ntoki ze. 5Uhoraho ati «Ibyo ni ukugira ngo bazamenye ko wabonekewe n’Uhoraho Imana y’abakurambere babo, Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, Imana ya Yakobo!» 6Uhoraho yongera kumubwira ati «Shyira ikiganza mu gituza cyawe.» Undi ashyira ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho, asanga cya kiganza cyasheshe ibibembe byererana nk’urubura. 7Uhoraho aravuga ati «Subiza ikiganza mu gituza cyawe.» Undi asubiza ikiganza mu gituza cye; hanyuma akivanaho asanga cyongeye kuba kizima nk’umubiri we usanzwe. 8Nuko aramubwira ati «Niba rero batakwemeye, kandi ntibumve iki kimenyetso cya mbere, bazemezwa n’icya kabiri. 9Niba kandi batemeye ibyo bimenyetso byombi, maze ntibumvire ijwi ryawe, uzende amazi yo mu Ruzi, uyasese ku butaka, maze amazi uzaba wavanye mu Ruzi, ahinduke amaraso.»

Imana itora Aroni ngo abe umufasha wa Musa

10Musa abwira Uhoraho, ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, nta bwo ndi umuntu ubangukirwa no kuvuga: sinabyigeze rwose, ndetse no kuva aho uvuganiye n’umugaragu wawe ntacyahindutse. Ngira umunwa uremerewe, n’uruimi rwagobwe.» 11Uhoraho aramubwira ati «Ni nde wahaye umuntu umunwa wo kuvuga cyangwa akamugira ikiragi, cyangwa se igipfamatwi? Ni nde uhumura cyangwa se uhumisha? Nta bwo ari jyewe, Uhoraho? 12None rero genda; jye ndi kumwe n’umunwa wawe, nzakwigisha ibyo uzavuga!»

13Ubwo Musa aravuga ati «Nyamuna Mutegetsi wanjye, ahubwo utume undi wishakiye kohereza!» 14Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Musa, maze aravuga ati «Mbese ntihari mwene nyoko Aroni, Umulevi? Nzi ko we avuga neza. Ndetse ashyize nzira agusanga; nakubona azishima mu mutima we. 15Uzamubwire ibyo agomba kuvuga, ubimutoze. Jye ndi kumwe n’umunwa wave, nkaba kandi kumwe n’umunwa we; nzabigisha ibyo mugo mba gukora. 16Ni we uzavugana na rubanda mu mwanya wawe, maze azabe ari we uba umunwa wawe, woweho ube umubwiriza we. 17Naho iyi nkoni4.17 iyi nkoni: ni inkoni y’ubushumba ya Musa; ariko nyuma baje kuyita inkoni y’Imana (4.20), kuko Imana yahaye Musa ububasha bwo gukora ibimenyetso bitangaje yifashishije iyo nkoni. uyifate mu ntoki, kuko ari yo uzakoresha ibimenyetso!»

Musa asubira mu Misiri agasanga umuryango we

18Musa aragenda, asubira kwa sebukwe Yetero; aramubwira ati «Ndagusabye, reka ngende, nsubire muri bene wacu bari mu Misiri, kugira ngo ndebe ko bakiriho.» Yetero asubiza Musa, ati «Genda amahoro!» 19Uhoraho abwirira Musa mu gihugu cya Madiyani, ati «Genda, usubire mu Misiri, kuko abahigaga amagara yawe bapfuye bose.»

20Musa agira umugore we n’abahungu be, abashyira ku ndogobe, maze basubirana mu gihugu cya Misiri; Musa agumana inkoni y’Imana mu ntoki ze, 21Uhoraho abwira Musa, ati «Dore uri mu nzira igusubiza mu Misiri; ibuka rero bya bitangaza byose naguhereye ububasha; uzabikorere imbere ya Farawo. Naho jyewe nzatera umutima we kunangira4.21 nzatera umutima we kunangira: mu nkuru zikurikira, turasomamo kenshi ko «Uhoraho atera umutima wa Farawo kunangira» (7.3; 9,12; 10,1 . . . ) Cyangwa ko «umutima wa Farawo ugumya kunangira» (7.13; 7,14; 7,22; 8,11; 8,15 . . . ) Ibyo biratwumvisha ibintu bibiri. Mbere na mbere ni Farawo ubwe uhitamo gusuzugura Imana, agakora nabi ku bushake bwe. Icya kabiri ni uko Imana itabujije Farawo kugenza atyo: yumvira, atumvira, umugambi w’Imana uzuzuzwa., maze yekureka imbaga ngo igende 22Ubwo uzabwire Farawo, uti ‘Uhoraho aravuze ati: Umwana wanjye w’imfura ni Israheli. Ndakubwiye ngo 23Rekura umwana wanjye agende, ajye kunsenga; niba kandi wanze kumurekura ngo agende, jyewe nzica umwana4.23 umwana wawe w’imfura: muri ayo magambo, Uhoraho amenyesha Farawo icyago cya cumi kigiye gutera igihugu cye niba yanze kumvira; icyo cyago ni urupfu rw’ibyavutse uburiza byose byo mu gihugu cya Misiri (reba 12,29–33). Uhoraho yituza ko Farawo yumvira, aho guhanwa. wawe w’imfura.’»

24Mu rugendo, Uhoraho asanga Musa aho yari acumbitse, maze asa n’ushaka kumwica. 25Ni bwo Sipora yenze isarabwayi, akata agashishwa k’umubirigabo w’umuhungu we, maze agakoza ku birenge bya Musa, avuga ati «Kuri jyewe ubaye umugabo w’amaraso4.25 umugabo w’amaraso: umenya Musa yarafashwe n’indwara ikomeye, maze umugore we akeka ko ari igihano, kubera ko umuhungu wabo yari ataragenywa (reba itegeko ribivuga: Intg 17,10–14). Sipora amaze kugenya umuhungu we, afata ku maraso, ayakoza ku birenge (cyangwa ku gitsina) bya Musa. Yaba yaribwiraga ati «Ahari umugabo wanjye yakizwa n’amaraso y’umwana wacu!»26Nuko Uhoraho aramureka. Ubwo Sipora nyine yari amaze kuvuga ngo «umugabo w’amaraso», ashaka kuvuga ibyo kugenya.

27Uhoraho abwira Aroni, ati «Genda usanganire Musa mu butayu.» Aroni ashyira nzira, ahurira na Musa ku musozi w’Imana, aramuhobera. 28Musa arondorera Aroni amagambo yose Uhoraho yari yaramutumye, kandi n’ibimenyetso yari yaramutegetse gukora.

29Musa na Aroni baragenda, bakoranya abakuru bose b’imiryango y’Abayisraheli. 30Aroni abarondorera amagambo yose Uhoraho yari yarabwiye Musa, kandi akorera ibimenyetso mu maso y’imbaga. 31Nuko imbaga iremera; bamenya ko Uhoraho yasuye Abayisraheli, maze akabona amagorwa yabo. Nuko barapfukama, barasenga.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda