Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


31

Abakozi bazahanga ibikoresho byose bigenewe Ingoro y’Uhoraho

1Uhoraho abwira Musa, ati 2«Dore mpamagaye mu izina rye Besaleli, mwene Uri, umwuzukuru wa Huri, wo mu nzu ya Yuda. 3Namwujujemo umwuka w’Imana, maze muha ubuhanga, ubwenge n’ubumenyi bw’imyuga iyo ari yo yose, 4kugira ngo ahimbe ibikoresho by’agaciro, bicuzwe muri zahabu, feza, n’umuringa; 5kandi aconge amabuye y’indobanure, abaze ibiti, anatunganye imirimo iyo ari yo yose. 6Kandi dore nashyize Oholiyabu, mwene Ahisamaki wo mu nzu ya Dani, hamwe na we. Umutima wa buri muhanzi nawushyizemo ubuhanga, kugira ngo bazakore ibyo nagutegetse byose: 7ihema ry’ibonaniro n’ubushyinguro bw’Isezerano, urwicurizo ruri hejuru yabwo, n’ibintu byose byo mu ihema, 8nk’ameza n’ibikoresho byayo, ikinyarumuri cya zahabu iyunguruye n’ibigendana na cyo byose, kimwe n’urutambiro rw’imibavu, 9urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro n’urugata rwacyo, 10imyambaro y’imihango n’imyambaro mitagatifu ya Aroni umuherezabitambo, kimwe n’imyambaro abahungu be bambara bakora iby’ubuherezabitambo, 11amavuta yo gusiga n’imibavu ihumura igenewe Ingoro. Ibyo byose bazabirangize bakurikije ayo mabwiriza yose naguhaye.»

Ikiruhuko cy’isabato

12Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati 13«Ubwire Abayisraheli, uti ’Muzubahirize amasabato yanjye mubishishikariye, kuko ari cyo kimenyetso nashyize hagati yanjye namwe, uko ibisekuru byanyu bikurikirana, kugira ngo bamenye ko ari jye Uhoraho ubatagatifuza. 14Muzakurikize rero isabato, kuko ari umunsi mutagatifu kuri mwe. Utazayubahiriza wese, azicwe.’ Umuntu wese uzakora umurimo kuri uwo munsi, azacibwe mu bo bava inda imwe. 15Mu minsi itandatu bazajye bakora imirimo, maze umunsi wa karindwi ube uw’ikiruhuko cy’isabato, umunsi mutagatifu wagenewe Uhoraho. Umuntu wese uzakora umurimo ku munsi w’isabato, azicwe. 16Abayisraheli bazakurikize rero isabato, maze isabato izababere Isezerano ry’indahinduka kuva mu gisekuru kujya mu kindi. 17Ni ikimenyetso kizahoraho iteka ryose hagati yanjye n’Abayisraheli, kuko Uhoraho yaremye ijuru n’isi mu minsi itandatu, ariko ku munsi wa karindwi agahagarika imirimo, akaruhuka.»

18Uhoraho amaze kuvuganira na Musa ku musozi wa Sinayi, amuha ibimanyu bibiri by’amabuye y’urwibutso rw’Isezerano. Ayo mabuye yari abaje, kandi yandikishijweho urutoki rw’Imana.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda