Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


30

Urutambiro ruturirwaho imibavu

1Uzubake urutambiro rwo gutwikiraho imibavu; uzarukore mu giti cy’umunyinya. 2Uburebure bwarwo buzabe umukono umwe, n’ubugari bwarwo bube umukono umwe; ruzabe rufite rero impande zingana. Ruzagire n’ubuhagarike bw’imikono ibiri, kandi amahembe yarwo azabe akozwe mu giti kimwe na rwo. 3Uzarwomekeho zahabu iyunguruye ku ruhande rwo hejuru, ku mpande zarwo hirya no hino, no ku mahembe yarwo, maze uzaruzengurutseho umuguno wa zahabu. 4Uzarutereho ibifunga bibiri bya zahabu, mu nsi y’umuguno ku mpande ebyiri. Uzabishyire mu mbavu ebyiri, kugira ngo bizinjizwemo imijishi bazajya bahekesha urutambiro. 5Imijishi uzayikore mu giti cy’umunyinya, na yo uyomekeho zahabu. 6Uzashyire urutambiro imbere y’umubambiko ukingirije ubushyinguro, aho nzajya mbonanira nawe. 7Aroni azajye ahatwikira imibavu igenewe gutwikwa; abigire buri gitondo igihe atunganya amatara. 8Kandi igihe Aroni azajya acana amatara nimugoroba, mu kabwibwi, naho azayitwike. Bizaba umubavu w’iteka ryose imbere y’Uhoraho, uko ibihe bigenda bisimburana. 9Hejuru y’urwo rutambiro ntimuzagerekeho umubavu udatagatifujwe, cyangwa igitambo gitwikwa, cyangwa ituro, kandi ntimuzarusukeho igitambo giseswa. 10Byongeye, Aroni azakorere umuhango wo guhongerera ibyaha, ku mahembe y’urutambiro rimwe mu mwaka. Azajye arusukura akoresheje amaraso y’igitambo gihongerera ibyaha, rimwe mu mwaka, uko ibihe bigenda bisimburana iteka. Urwo rutambiro ruzabera Uhoraho ahantu hatagatifu rwose.»

Ikoro ry’Uhoraho

11Uhoraho abwira Musa, avuga ati 12«Igihe uzabarura Abayisraheli, buri muntu muri bo azahe Uhoraho ingurane y’ubugingo bwe, kugira ngo hatazagira icyorezo cyabadukamo, ku mpamvu y’iryo barura. 13Dore icyo bazatanga: buri muntu mu bagomba kubarurwa azatanga igice cy’isikeli gipimiye kuri sikeli y’Ingoro, ingana n’amagera30.13 amagera: gera ni igipimisho gitoya cyane cy’uburemere kingana n’icya kabiri cya garama y’ubu. makumyabiri. Icyo gice cya sikeli kizaba ikoro ry’Uhoraho. 14Umuntu wese uzaba afite imyaka makumyabiri, cyangwa ayirengeje, azatanga iryo koro ry’Uhoraho, igihe azajya kubarurwa.

15Igihe muzazana ikoro ry’Uhoraho ngo ribe ingurane y’ubugingo bwanyu, umukungu ntazasumbyeho, n’umukene ntazatange ikiri hasi y’igice cy’isikeli. 16Abayisraheli bazaguhe ifeza y’iyo ngurane, maze uyikoreshe imirimo y’ihema ry’ibonaniro. Ibyo bizabera Abayisraheli urwibutso rw’ingurane y’ubugingo bwanyu mu maso y’Uhoraho.»

Igikarabiro bisukuriramo

17Uhoraho abwira Musa muri aya magambo, ati 18«Uzakore igikarabiro mu cyuma cy’umuringa n’urugata rwacyo mu cyuma cy’umuringa, bajye bakisukuriramo. Uzagishyire hagati y’ihema ry’ibonaniro n’urutambiro, maze uzasukemo amazi, 19kugira ngo Aroni n’abahungu be bayogerezemo ibiganza n’ibirenge. 20Igihe bazinjira mu ihema ry’ibonaniro, bazajye bakaraba ayo mazi kugira ngo batazapfa; kimwe n’igihe bazegera urutambiro ngo bakore imirimo yabo, batwikira Uhoraho ibitambo. 21Bazajye biyoza ibirenge n’ibiganza kugira ngo batazapfa. Bizabe itegeko ridakuka kuri Aroni no ku bazamukomokaho, uko ibihe bigenda bisimburana.»

Amavuta matagatifu

22Uhoraho abwira Musa aya magambo, ati 23«Ushake imibavu y’indobanure: uburemere bw’amasikeli magana atanu ya manemane y’umushongi; igice cy’ubwo buremere ari byo kuvuga amasikeli magana abiri na mirongo itanu ya sinamomu; n’amasikeli magana abiri na mirongo itanu y’imbingo zihumura cyane; 24amasikeli magana atanu ya kasa30.24 kasa: ni ubwoko bw’urubingo ruhumura cyane., byose bipimiye kuri sikeli y’Ingoro, hamwe n’urwabya rw’amavuta y’imizeti. 25Uzabikoremo amavuta matagatifu agenewe gusiga, bibe ikivange gihumura cyane nk’imibavu yakozwe n’umuhanga; bizabe amavuta matagatifu agenewe gusiga. 26Uzayasige ihema ry’ibonaniro, Ubushyinguro bw’Isezerano, 27ameza n’ibikoresho byayo byose, ikinyarumuri n’ibigendana na cyo byose, urutambiro rw’imibavu, 28urutambiro rw’ibitambo bitwikwa n’ibikoresho byarwo byose, igikarabiro hamwe n’urugata rwacyo. 29Uzabitagatifuze, bihinduke bitagatifu rwose; maze n’ikizabikoraho na cyo kizabe gitagatifu. 30Uzasige Aroni n’abahungu be, maze ubatagatifuze ngo begukire ubuherezabitambo bwanjye. 31Hanyuma uzabwire Abayisraheli, uti ‘Aya ngaya ni amavuta matagatifu agenewe gusiga; uko ibihe bigenda bisimburana.’ 32Ntibazayasige ku mubiri w’umuntu, kandi ntibazakore ayandi ameze nka yo. Ni ikintu gitagatifu, maze azakomeze ababere matagatifu. 33Nihagira ugerageza gukora amavuta nk’ayo, cyangwa akayasiga ku muntu usanzwe, uwo nguwo azacibwa mu muryango we.»

Uko bazakora imibavu mitagatifu

34Uhoraho abwira Musa, ati «Ushake imibavu: amakakama atoranyijwe, imbingo zihumura z’amoko yose, n’ububani bw’indobanure, byose mu rugero ruhwanye. 35Uzabikoremo umubavu utwikwa, uvanze ku buryo bw’abahanga; uzongeremo umunyu30.35 uzongeremo umunyu: bibwiraga ko ibivanze n’umunyu birusha ibindi gukongoka., maze byose bihinduke umubavu usukuye kandi mutagatifu. 36Uzasye mukeya, maze uwushyire imbere y’urwibutso rw’Isezerano, mu ihema ry’ibonaniro, aho nzajya mbonanira nawe. Uzakubere ikintu gitagatifu rwose. 37N’uwo mubavu uzakora, ntuzagire undi wikorera umeze nka wo; uzakubere ikintu cyeguriwe Uhoraho. 38Nihagira umuntu ukora undi nka wo, ngo awinukirize, azacibwa mu muryango we.»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda