24
Imana igirana Isezerano na Israheli
1Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka umusozi unsange, uze uri kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli, maze mupfukame ahitaruye. 2Ariko Musa wenyine abe ari we uza hafi y’Uhoraho, abandi ntibaze kwegera, kandi rubanda ntibazamuke hamwe na we.»
3Musa agarutse, amenyesha imbaga amagambo yose y’Uhoraho, hamwe n’amabwiriza ye yose. Nuko imbaga yose isubiza mu ijwi rimwe, iti «Amagambo yose Uhoraho yavuze, tuzayakurikiza!» 4Musa yandika24.4 Musa yandika amagambo y’Uhoraho: ni ya mategeko cumi (reba 20,1–17). Nk’uko bivugwa (24.7), Musa yayanditse mu gitabo; ariko wenda byaba ari ibimanyu bibiri by’amabuye bivugwa hirya (31.18; 34,27–28). amagambo y’Uhoraho yose. Hanyuma azinduka mu gitondo cya kare, yubaka urutambiro mu nsi y’umusozi, anahashinga amabuye cumi n’abiri yibutsa Imiryango cumi n’ibiri ya Israheli. 5Hanyuma yohereza abasore b’Abayisraheli; batura Uhoraho ibitambo bitwikwa, maze ibimasa babitambaho ibitambo by’ubuhoro. 6Musa yenda igice cy’amaraso24.6 Musa yenda . . . amaraso: uwo muhango uvugwa hano urakomeye cyane, ukatwumvisha neza amasezerano Uhoraho n’Abayisraheli bagiranye ayo ari yo. Igice kimwe cy’amaraso y’ibimasa byatuweho igitambo gisukwa ku rutambiro ruri mu kigwi cy’Imana. Ikindi gice giterwa imbaga. Ibyo byerekanaga ko Imana y’Abayisraheli bunze ubumwe; mbese ko bafite nk’amaraso amwe. Abantu rero bahuje amaraso baba bafitanye isano idashobora gukuka. Uko ni ko Isezerano rya kera ryashyizweho. Ariko twibuka cyane cyane Isezerano rishya, rihuza abantu bose n’Imana Data, babikesheje amaraso Yezu Kristu yabameneye ku musaraba (reba Mt 26,28; Heb 9,12–26). ayashyira mu nzeso; asigaye ayatera ku rutambiro. 7Nuko yenda igitabo cy’Isezerano, agisomera imbaga. Baravuga bati «Ibyo Uhoraho yavuze byose, tuzabikora kandi tuzamwumvira.» 8Musa yenda amaraso asigaye, ayatera imbaga, avuga ati «Aya ni amaraso y’Isezerano Uhoraho yagiranye namwe, bishingiye kuri aya magambo yose yavuze.»
9Musa azamuka umusozi ari kumwe na Aroni, na Nadabu, na Abihu, n’abantu mirongo irindwi mu bakuru b’imiryango ya Israheli. 10Maze babona Imana ya Israheli; mu nsi y’ibirenge byayo hari hashashe amabuye y’agaciro, ubururu bwayo bukabengerana nk’ijuru. 11Nyamara ntiyagira icyo atwara izo nyamibwa z’Abayisraheli; bitegereza Imana, maze bararya kandi baranywa.
Musa amara iminsi mirongo ine ku musozi ari kumwe n’Imana
12Uhoraho abwira Musa, ati «Zamuka unsange ku musozi uhagume; maze nzaguhe ibimanyu by’amabuye nanditseho amategeko n’amabwiriza yanjye ngo bibabere inyigisho.» 13Musa ajyana na Yozuwe umufasha we, bazamuka ku musozi w’Imana. 14Ariko akaba yabwiye abakuru b’imiryango, ati «Mudutegerereze hano kugeza igihe tugarukira. Dore muri kumwe na Aroni na Huru; nihaboneka umuntu ufite urubanza, azabe ari bo abaza.» 15Musa azamuka ku musozi, maze igihu kiwubudikaho. 16Ikuzo ry’Uhoraho riguma hejuru y’umusozi wa Sinayi, igihu kiwubudikaho iminsi itandatu yose. Ku munsi wa karindwi, Uhoraho ahamagarira Musa mu gihu rwagati. 17Ikuzo ry’Uhoraho ryabonekeraga Abayisraheli rimeze nk’umuriro ugurumanira mu mpinga y’umusozi. 18Musa rero yinjira mu gihu, maze azamuka ku musozi. Musa aguma ku musozi, ahamara iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine.
