23
Kubaha abanyantegenke
1Ntugakwize impuha. Ntuzafashe umugiranabi, uhamya ibinyoma ngo umubere. 2Ntuzakurikire inzira ya ba nyamwinshi ngo ukore nabi, kandi ntuzabe umugabo mu rubanza ngo ubogamire kuri ba nyamwinshi banyuranya n’itegeko. 3Mu rubanza ntuzagire uwo ubera, n’ubwo yaba umukene.
4Nuhura n’inka y’umwanzi wawe cyangwa indogobe ye ibungera, ugomba kuyimugarurira. 5Nubona indogobe y’umuntu ukwanga urunuka yagwanye umuzigo wayo, uzirinde kuyitererana: uzayifashe kubyuka.
6Ntuzayobagize uburenganzira bw’umukene mu rubanza rwe.
7Uzitaze urubanza rw’amahugu. Ntuzice umuntu utacumuye n’intungane; kuko umugiranabi wese ntamwita umwere. 8Ntuzemere guhabwa ruswa, kuko ruswa ihuma amaso y’ababona ukuri, maze igatsindisha intungane mu rubanza.
9Ntuzakandamize umusuhuke; namwe muzi neza imibereho y’umusuhuke, kuko mwabaye abasuhuke mu gihugu cya Misiri.
Umwaka w’isabato n’umunsi w’isabato
10Mu myaka itandatu yose uzabibe imbuto mu mirima yawe, usarure ibyezemo. 11Ariko mu mwaka wa karindwi, uzateme ibyezemo, ubirekere mu murima, kugira ngo abakene bo mu gihugu cyawe abe ari bo babirya, ibyo bashigaje biribwe n’inyamaswa zo mu gasozi; imizabibu yawe n’imizeti yawe, na byo uzabigenzereze utyo. 12Mu minsi itandatu uzakore imirimo wifuza, ariko ku munsi wa karindwi uzareke gukora, kugira ngo inka yawe n’indogobe yawe bibone na byo ikiruhuko, n’umuhungu w’umuja wawe cyangwa umusuhuke na bo bahumeke.
Iminsi mikuru itegetswe muri Israheli23.13 Iminsi mikuru: uko iminsi mikuru yo muri Israheli ikurikirana, tubisanga mu Iyim 34,18–23; Ivug 16,1–16; Lev 23; Ibar 28–29. Iminsi mikuru itatu y’ingenzi ni iyi: (1) Uwa mbere ni Pasika, wakurikirwaga n’iminsi irindwi y’imigati idasembuye (reba Iyim 12 hamwe n’ibisobanuro). (2) Undi ni umunsi mukuru w’Isarura, ari wo bitaga umunsi mukuru w’Ibyumweru (reba Iyim 34,22). Bawuhimbazaga barangije gusarura ingano: ni ukuvuga hashize ibyumweru birindwi (reba Ivug 16,9) — cyangwa iminsi mirongo itanu (Lev 23–16) — Pasika yarabaye. Mu gihe cya Yezu, uwo munsi mukuru witwaga Pentekositi (mu kigereki bisobanura umubare wa 50). (3) Umunsi mukuru wa gatatu ni uw’Ihunika, ari na wo witwaga umunsi mukuru w’Amahema. Wahimbazwaga mu mpera z’umwaka, igihe imirimo yose yo mu murima yabaga irangiye, bishimira ibyo basaruye byose. () Iyo minsi mikuru uko ari itatu, Abayisraheli batangiye kuyihimbaza by’ukuri bamaze kugera muri Kanahani. Icyo gihe, abantu bose b’igitsinagabo bakoraniraga aho Ingoro nkuru y’Uhoraho yari yubatse, kugira ngo baturire hamwe ibitambo byabo.
13Muzitondere ibyo nababwiye byose: ntimuziyambaze izina ry’imana z’inyamahanga, ntihazagire n’uwumva muzivuga. 14Uzankorere umunsi mukuru gatatu mu mwaka. 15Mbere na mbere, uzubahirize iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Mu minsi irindwi uzarye imigati idasembuye nk’uko nabitegetse; uzabigire mu gihe cyagenwe, mu kwezi kw’amahundo, kuko muri uko kwezi nyine ari bwo wasohotse mu Misiri. Kandi ntihazagire uhinguka amara masa imbere y’uruhanga rwanjye. 16Ubundi, uzatunganye umunsi mukuru w’Isarura, ari wo w’umuganura w’imirimo yawe, w’ibyo uzaba warateye mu mirima. Hanyuma uzatunganye umunsi mukuru w’Ihunika, mu ndunduro y’umwaka, igihe usarura mu mirima imyaka wejeje. 17Gatatu mu mwaka, ab’igitsinagabo bose bazahinguke imbere ya Nyagasani, Uhoraho.
18Ntuzanture igitambo cy’amaraso giherekejwe n’umugati usembuye, kandi ntuzabike ikinure cy’itungo untuye ngo kigeze mu gitondo. 19Uzazane mu Ngoro y’Uhoraho Imana yawe umuganura w’imbuto zeze mbere mu murima wawe. Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina.
Imana itanga amasezerano n’amabwiriza mbere y’uko Abayisraheli bakomeza urugendo
20Dore nohereje umumalayika imbere yawe, kugira ngo akurinde mu rugendo, maze azakwinjize mu gihugu naguteguriye. 21Witonde kandi wumve ijwi rye: ntuzamubere intumva, kuko atakwihanganira igicumuro cyawe, ubwo ambereye mu cyimbo. 22Naho niwumva ijwi rye, ugakurikiza ibyo mvuze, nzaba umwanzi w’abanzi bawe, n’umubisha w’ababisha bawe.
23Umumalayika wanjye azakugenda imbere, maze azakugeze mu gihugu cy’Abahemori, n’Abaheti, n’Abaperezi, n’Abakanahani, n’Abahivi n’Abayebuzi: abo nkazabatsemba. 24Ntuzapfukame imbere y’imana zabo kandi ntuzaziyoboke; ntuzagenze uko bagenza, ahubwo uzasenye amashusho yazo kandi uhirike amabuye ashinze yazeguriwe. 25Nimuyoboka Uhoraho Imana yanyu, ubwo azaha umugisha umugati wawe n’amazi yawe, kandi nzakurinda indwara. 26Mu gihugu cyawe, nta mugore uzakuramo inda cyangwa uzaba ingumba; nzaguha kuramba iminsi myinshi.
27Mu gihugu cyose uzahingukamo, nzakangaranya ab’aho, mbacemo igikuba, nuko abanzi bawe bose bazagutere umugongo baguhunga. 28Nzohereza imbere yawe amavubi23.28 Nzobereza . . . amavubi: mu yandi magambo, ni ukuvuga ko Imana izateza ayo mahanga ibyago bikomeye, bimeze nka bya bindi cumi byateye Misiri, niba akomeje kwanga ko Abayisraheli baza gutura mu gihugu cyabo., yirukane kure yawe Abahivi, Abakanahani n’Abaheti, ndetse utaragera iwabo. 29Nyamara sinzabirukana imbere yawe mu mwaka umwe, hato igihugu kidahinduka ikibira, maze inyamaswa z’ishyamba zikakigwiramo. 30Nzabirukana buhoro buhoro, kugeza ubwo wororoka, maze ugashobora kwigarurira igihugu cyose. 31Nzagukebera igihugu guhera ku Nyanja y’Urufunzo kugeza ku Nyanja y’Abafilisiti, no guhera ku butayu kugeza ku Ruzi23.31 ku Ruzi: urwo Ruzi ni Efurati; inyanja y’Abafilisiti ni yo twita ubu Mediterane.. Nimara kukwegurira abaturage b’icyo gihugu, maze ukabanesha, 32uramenye ntuzagirane amasezerano na bo, cyangwa n’imana zabo! 33Ntibazongere gutura mu gihugu cyawe, hato batazabatera kuncumuraho; kuko wazayoboka imana zabo, maze bikaba byakubera umutego.»
