Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


19

Imana imenyesha Abayisraheli ko izagirana na bo Isezerano19.1 Isezerano: Iki gice gitangiye, twashobora kucyita umutima w’igitabo cy’Iyimukamisiri. Umutwe wa 19 n’uwa 20, n’uwa 24 iradusobanurira ibyerekeye Isezerano Imana ishaka kugirana n’umuryango wayo. Mu mahanga yose, Israheli yonyine ni yo ya mbere itorewe kumenya Imana y’ukuri, kuvugana na Yo, guhabwa amategeko, no kumenya amabanga yayo. Imana yatoye Israheli, iyigira imbata yayo, kugira ngo na yo izayamamaze mu yandi mahanga. Imana irinda Israheli kandi irayiyobora; Israheli na yo igomba kuyibera umuryango, ntiyihemukire. Iryo ni ryo Sezerano rya mbere ritegura irishya kandi rihoraho, ari ryo Yezu Kristu yazaniye abantu bose (Heb 8,6–13 na 9,15–28).

1Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri, uwo munsi nyine, bagera mu butayu bwa Sinayi. 2Bari bahagurutse i Refidimu, bataha mu butayu bwa Sinayi, nuko baca ingando muri ubwo butayu. Israheli ica ingando aho ngaho, hateganye n’umusozi.

3Musa rero azamuka umusozi asanga Imana. Uhoraho amuhamagarira mu mpinga y’umusozi, avuga ati «Bwira utya inzu ya Yakobo, kandi utangarize Abayisraheli, uti 4’Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye Misiri, n’ukuntu mwebwe nabahetse nk’uko kagoma iguruka ihetse abana bayo, maze nkabazana mbiyegereza. 5None rero nimwumva ibyo mbabwira, mukubahiriza Isezerano ryanjye, muzaba abanjye bwite mu miryango yose, n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye; 6ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli.» 7Musa araza, akoranya abakuru ba rubanda, maze abasubirira muri ayo magambo yose, uko Uhoraho yari yabimutegetse. 8Imbaga yose uko yakabaye isubiza nk’umuntu umwe, iti «Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabirangiza!» Nuko Musa ashyira Uhoraho igisubizo cy’imbaga.

9Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ngiye kugusanga ndi mu gicu kibuditse, kugira ngo imbaga ishobore kumva uko nzaba mvugana nawe, kandi nawe ubwawe bashobore kukwizera ubudatezuka.» Nuko Musa amenyesha Uhoraho igisubizo cy’imbaga.

Imana ibonanira na Musa ku musozi wa Sinayi19.10 Imana ibonanira na Musa ku musozi: Imana yigaragarije mu myoromo y’inkuba, mu mutingito w’isi, ndetse ahari no mu muriro umeze nk’uw’ikirunga kiruka. Umuryango ugomba kwigirayo, kuko ubutungane bw’Imana buhebuje cyane, bigatuma nta wakwegera umusozi iriho. Abayisraheli bagomba kwibuka iteka ko kuri uwo musozi ari ho Imana yabimenyeshereje kandi igahishurira Musa ugushaka kwayo n’amabwiriza yayo.

10Uhoraho abwira Musa, ati «Genda usange rubanda maze ubatunganye none n’ejo; bamese imyambaro yabo. 11Bazabe biteguye ku munsi wa gatatu, kuko ku munsi wa gatatu nyine ari bwo Uhoraho azamanukira ku musozi wa Sinayi imbaga yose ibyirebera. 12Uzashingire rubanda urubibi batazarenga, ubabwire uti ‘Mwirinde kuzamuka ku musozi, ndetse no kwegera uru rubibi’. Umuntu wese uzakandagira ku musozi, azicwa: 13ntihazagire umukoraho, ahubwo bazamwicishe amabuye cyangwa bamurase imyambi: ryaba itungo cyangwa umuntu, ntibikabeho. Ihembe nirivuga, abantu bamwe bazazamuke ku musozi.» 14Nuko Musa amanuka umusozi asanga imbaga. Atunganya imbaga; bamesa imyambaro yabo. 15Hanyuma abwira imbaga, ati «Mwitegure mu minsi itatu; ntimwegere abagore banyu.»

16Ku munsi wa gatatu, bugicya, inkuba zirahinda; imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa. 17Musa asohora imbaga mu ngando ngo basanganire Imana, maze bahagarara mu nsi y’umusozi. 18Umusozi wa Sinayi wose wacucumukaga umwotsi, kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho mu muriro; umwotsi wawo wacucumukaga nk’uw’itanura, n’umusozi wose ukanyeganyega bikomeye. 19Imyoromo y’impanda igenda irushaho gusakabaka: Musa yaravugaga, maze Imana ikamusubirisha imyoromo y’inkuba.

20Uhoraho rero amanukira ku musozi wa Sinayi, mu mpinga yawo, maze Uhoraho ahamagara Musa ngo aze mu mpinga y’umusozi; nuko Musa azamuka umusozi. 21Uhoraho abwira Musa, ati «Manuka, wihanangirize rubanda, bamenye ntibarenge urubibi bashaka kureba Uhoraho, hato badapfamo benshi. 22Ndetse n’abaherezabitambo basanzwe begera Uhoraho, na bo bagomba kubanza kwitunganya, hato Uhoraho atabacurangura.» 23Musa abwira Uhoraho, ati «Rubanda ntibari bushobore kuzamuka ku musozi wa Sinayi, kuko watwihanangirije uvuga uti ‘Shinga urubibi uzengurutse umusozi, maze uwegurire Uhoraho.’» 24Nuko Uhoraho aramusubiza ati «Ngaho manuka, hanyuma uze kuzamukana na Aroni; nyamara, ari abaherezabitambo ari na rubanda, ntibarenge umupaka ngo bazamuke bagana Uhoraho, hato atabacurangura!» 25Musa rero amanuka asanga rubanda, maze arababwira19.25 maze arababwira . . . iyi nteruro ntirangiye; nta we uzi impamvu. . . . . . .

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda