Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


18

Musa ahura na sebukwe Yetero

1Yetero, umuherezabitambo w’i Madiyani, sebukwe wa Musa, aza kumenya ibyo Imana yagiriye Musa na Israheli umuryango wayo, amenya ukuntu Uhoraho yavanye Israheli mu Misiri. 2Yetero, sebukwe wa Musa, ajyana Sipora umugore wa Musa (kuko Musa yari yaramwohereje iwabo), 3ajyana kandi n’abahungu ba Sipora. Umwe yitwaga Gerishomu (ari byo kuvuga Musuhuke) kuko Musa yavugaga ati «Ndi umusuhuke mu gihugu cy’amahanga»; 4undi akitwa Eliyezeri (ari byo kuvuga Hakizimana yanjye) kuko Musa yavugaga ati «Imana ya data yarantabaye, maze inkiza inkota ya Farawo.» 5Yetero, sebukwe wa Musa, hamwe n’abahungu ba Musa n’umugore we, baza bamusanga aho yari acumbitse mu butayu ku musozi w’Imana. 6Atuma kuri Musa, ati «Ni jyewe Yetero sobukwe; nje ngusanga ndi kumwe n’umugore wawe n’abahungu be bombi bamuherekeje.» 7Musa ajya gusanganira sebukwe. Amugeze imbere, arapfukama, aramuhobera. Bamaze kuramukanya, binjira mu ihema.

8Nuko Musa atekerereza sebukwe ibyo Uhoraho yakoreye Farawo na Misiri byose ku mpamvu ya Israheli, amubwira n’amagorwa yose bari bagiriye mu nzira, n’ukuntu Uhoraho yayabakijije. 9Yetero yishimira ibyiza byose Uhoraho yari yaragiriye Abayisraheli igihe abakijije ikiganza cy’Abanyamisiri. 10Nuko Yetero aravuga ati «Haragasingizwa Uhoraho wabakijije Abanyamisiri na Farawo, maze imbaga akayikiza ubucakara bw’Abanyamisiri! 11Noneho menye neza ko Uhoraho aruta imana zose, kuko yazitsinze igihe zahigiraga abe.» 12Nuko Yetero, sebukwe wa Musa, atura igitambo gitwikwa, n’ibindi bitambo bigenewe Imana. Aroni n’abakuru bose b’imiryango ya Israheli baza kwifatanya na sebukwe wa Musa basangirira18.12 basangirira imbere y’Imana izo nyama: iyo baturaga Uhoraho intama cyangwa irindi tungo, hari ubwo baritwikaga ryose (igitambo gitwikwa); ubundi bagatwika igice cyaryo gusa, inyama zisigaye bakazirira imbere y’Uhoraho (igitambo cy’ubuhoro). Kurira imbere y’urutambiro rw’Uhoraho ni nko gusangira na we, ni ukunga ubumwe na we. Byenda gusa n’ibyo mu Rwanda bitaga «gutonora». imbere y’Imana izo nyama z’ibitambo.

Musa ashyiraho abamufasha guca imanza

13Bukeye Musa yicara mu nteko ngo acire rubanda imanza. Rubanda rero bakirirwa bahagaze imbere ya Musa kuva mu gitondo kugeza nimugoroba. 14Sebukwe wa Musa ngo abone ibyo yakoreraga rubanda, aravuga ati «Mbese ibyo ni iki ugirira bariya bantu? Ni iki gituma uca imanza wenyine, maze rubanda bose bakirirwa baguhagaze imbere kuva mu gitondo kugeza nimugoroba?» 15Musa asubiza sebukwe, ati «Ni uko rubanda bansanga kugira ngo basiganuze Imana. 16Iyo bafite icyo bapfa, baransanga, nkabakiranura; hanyuma nkabamenyesha amabwiriza y’Imana n’amategeko yayo.»

17Sebukwe wa Musa aramusubiza ati «Uko ugenza uko, nta bwo ari byiza! 18Bizagera aho bikurembye, binanize n’iyi mbaga muri kumwe. Uwo murimo uzakuvuna; nta bwo ushobora kuwurangiza wenyine. 19Noneho umva nkubwire! Ngiye kukugira inama, maze Imana ibe kumwe nawe. Wowe ujye uhagararira rubanda imbere y’Imana, abe ari wowe ugeza imanza zabo ku Mana, 20ubatoze amabwiriza n’amategeko, kandi ubamenyeshe inzira bagomba kunyuramo, hamwe n’ibyo bagomba gukora. 21Ahasigaye, utoranye muri rubanda rwose abantu b’inyangamugayo kandi batinya Imana, abantu b’intabera kandi batikanyiza; maze ubagire abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu cumi. 22Bajye bacira rubanda imanza zisanzwe; imanza zikomeye bajye bazikuzanira, naho bo bace imanza zoroheje. Bityo ugabanye umuzigo wawe, mufatanye kuwikorera. 23Nukora utyo, uzashobora kurangiza icyo Imana igushakaho, kandi iyi mbaga izashobore gusubira imuhira amahoro.»

24Musa yumvira sebukwe, maze akora ibyo yari yavuze byose. 25Musa atoranya muri Israheli yose abantu b’inyangamugayo, maze abashyiraho ngo babe abatware ba rubanda: abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu icumi. 26Bagacira rubanda imanza zisanzwe; bagashyira Musa imanza zose ziruhije, naho bo bagaca imanza zose zoroheje.

27Nuko Musa asezerera sebukwe, asubira mu gihugu cy’iwabo.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda