Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cya Esitera

IJAMBO RY’IBANZE

Igitabo cya Esitera, kimwe n’icya Yudita, kidutekerereza ukuntu umuryango w’Abayahudi wongeye kurokoka, ubikesheje umugore.

1. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyo

Muri iki gitabo turasangamo inkuru y’Umuyahudikazi witwa Esitera; yari impfubyi, nyirarume Maridoke aramwishingira, amurera gipfura, aza kuba ndetse umwamikazi mu gihugu cy’Abaperisi. Nuko igihe kimwe, umuntu witwa Hamani, wari igisonga cy’umwami akaniyemera cyane, agambirira kwicisha Abayahudi bose, akabatsemba, avuga ko bamusuzuguye. Esitera ni bwo yemeye guhara ubugingo bwe, atakambira umwami kubera umuryango we. Nuko Hamani amanikwa ku giti, cya kindi yashatse kumanikaho Maridoke. Bityo Abayahudi bararokoka, kandi bahabwa uburenganzira bwo kwihimura abanzi babo bose. Buri mwaka Abayahudi bakajya bahimbaza umunsi mukuru wo kubyibuka.

2. Dusobanukirwe n’ibiri muri iki gitabo

Iki gitabo ntikigamije kuturondorera inkuru z’ibintu byabaye koko. Nanone ariko, nta wahakana ko nyuma y’ijyanwabunyago i Babiloni, hari Abayahudi bigeze kujya gutura mu Buperisi, nk’uko ibitabo bya Ezira na Nehemiya bibihamya. Cyakora ntibyumvikana ko umukobwa w’Umuyahudikazi yashoboye kuba umugore w’umwami w’Ubuperisi, kuko ubwo butoni bwari ubw’abakobwa b’icyo gihugu gusa. Uretse n’ibyo, ni nde wakwemera ko umwami w’Ubuperisi yaba yaratanze uruhushya rwo gutsemba imbaga y’Abayahudi, hanyuma akivuguruza ku buryo abenegihugu ibihumbi 75 bashirira ku icumu (9,16) ? Ibyo byose ni nk’umugani, kandi nta n’ahandi ubisanga muri Bibiliya, uretse mu gitabo cya Esitera honyine.

Mu by’ukuri, iki gitabo cya Esitera kigamije iki ? Uwacyanditse arashaka bundi bushya kutwigisha yifashishije inkuru y’impimbano ishimishije: koko Imana ntitererana umuryango wayo, kabone n’iyo waba uri hafi kurimbuka. Nyamara hari ikintu kibabaje, ni uko muri iki gitabo, Abayahudi bose, cyane cyane Esitera na Maridoke bari basanzwe bashimwa, usanga noneho bashishikajwe no kwihorera birenze urugero, bamena amaraso!

Aha rero ni ho tubonera ko Inkuru Nziza ya Yezu Kristu izaza ikura kure imitima y’abantu n’ibitekerezo byabo. Ni we uzigisha abantu urukundo rwuzuye, rushimishwa no kubabarira aho kwihorera.

ICYITONDERWA: inyongera z’ikigereki

Igitabo cya Esitera cyanditswe mu gihebureyi, ariko bidatinze gihita gihindurwa mu kigereki, kugira ngo Abayahudi bari batuye mu Misiri (cyane cyane muri Alegisandiriya) babashe kugisoma, kuko ari rwo rurimi bakoreshaga. Usanga hamwe na hamwe inyandiko y’ikigereki isumba iy’igihebureyi, kubera ko hari ibyo bagiye biyongereramo.

Muri iyi nyandiko yacu y’ikinyarwanda, izo nyongera twagiye tuzigaragaza ku buryo bukurikira: nyuma y’imibare yerekana umutwe n’umurongo, twongeraho inyuguti : a, b, c, d. Dore intondeke y’izo nyongera :

— 1,1a kugeza kuri 1,1r

— 3,13a kugeza kuri 3,13g

— 4,8a kugeza kuri 4,8b

— 4,17a kugeza kuri 4,17z

— 5,1a kugeza kuri 5,2b

— 8,12a kugeza kuri 8,12x

— 10,3a kugeza kuri 10,3 l.

mt1 Igitabo cya Esitera

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda