Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Igitabo cya Esitera : inyongera z'ikigereki

Inzozi za Maridoke

1aIngoma ya Hashuweru1.1 Hashuweru: ni umwe mu bami b’ibihangange b’Abaperisi, (486–465 mb. K). mukuru imaze imyaka ibiri, ku munsi wa mbere wa Nisani, Maridoke mwene Yayiro, wa Shimeyi, wa Kishi, akaba uwo mu muryango wa Benyamini, ararota. 1bYari Umuyahudi, akaba yari atuye umugi wa Suza; yari igikomerezwa, afite umwanya ukomeye mu rukari ibwami. 1cYari yaraje mu banyagano umwami w’i Babiloni Nebukadinetsari yakuye i Yeruzalemu hamwe na Yekoniya, umwami wa Yuda. 1dDore ibyo yarose1.1 ibyo yarose: izo nzozi ziraca amarenga y’ibigiye kuba, reba 10,3a — k.:

Habanje urwamo n’urusaku, inkuba, umuririmo n’umutingito ku isi yose! 1eNi bwo haje ibiyoka binini bibiri, byombi byiteguye kurwana; biromongana. 1fNgo byomongane, amahanga ahita yitegura intambara ngo arwanye umuryango w’intungane. 1gHaza umunsi w’umwijima n’icuraburindi, w’amagorwa n’amakuba, agahinda n’ihindagurika ku isi. 1hUmuryango w’intungane wose uko wakabaye, ugira ubwoba ubonye ibyo byago, urakangarana, witegura korama maze utakira Imana. 1iIryo takamba ryabo riba nk’agasoko, ribyara uruzi runini, n’amazi y’itanganika. 1jUrumuri n’izuba birarasa, abiyoroshya na bo barakuzwa maze bayongobeza abari mu byubahiro.

1kAho Maridoke akangukiye amaze kubona ibyo yarose n’ibyo Imana yari yiyemeje gukora, abibika mu mutima, kugera ijoro riguye, ashakisha uburyo bwose ngo abisobanukirwe.

Maridoke atahura abagambaniraga umwami

1lNuko Maridoke ajya kuruhukira mu rugo hamwe na Gabata na Tara, abakone babiri barindaga urukari. 1mAho yumviye ibiganiro byabo, amaze no kugerageza gucengera imigambi yabo, amenya ko banamanama kwica umwami Hashuweru, maze abamuregaho. 1nUmwami atunarika abakone bombi baza kubyemera, barabica. 1oUmwami yandikisha ibyabaye mu Gitabo cy’Amateka, na Maridoke abyandika ukwe. 1pUmwami aha Maridoke umwanya ukomeye mu rukari, amuha ibihembo1.1 amuha ibihembo: ibi biravuguruzanya na 6,3 aho bavuga ngo «nta cyo yahawe». ku mpamvu y’ibyo byose. 1qNyamara Hamani, mwene Hamudati wo mu muryango wa Agagi, wari utonnye cyane ku mwami, ashaka uko yagirira nabi Maridoke n’ubwoko bwe, abaziza ba bakone1.1 abaziza ba bakone: ibyerekeye Hamani uwo, umwanditsi yongera kubitubwira muri 3,1–2. Birashoboka ko yari ashyigikiye rwihishwa ubugambanyi bw’abo bakone bombi, yizeye ko hari icyo bizamugezaho. babiri b’umwami.

1 (b)

Umwami Hashuweru azimanira imbaga ye

1Dore ibyabaye ku ngoma ya Hashuweru. Uwo mwami ni we wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi uhereye mu Buhindi ukageza muri Etiyopiya. 2Umunsi umwe, umwami Hashuweru aza gushengererwa mu ngoro ye iri mu mugi wa Suza. 3Mu mwaka wa gatatu w’ingoma ye, azimanira abatware b’intara n’abagaragu b’inkoramutima, hamwe n’abagaba b’ingabo n’ibindi bikomerezwa by’i Buperisi n’i Bumedi, n’abategetsi b’intara zaho. 4Muri ibyo birori byamaze iminsi ijana na mirongo inani, Hashuweru yari agamije kuratira abo bose ubukire n’ikuzo by’ingoma ye, ataretse ubuhangange bwe bwite.

5Umwami amaze kwakira abo batumirwa be, yakurikijeho abaturage bose bo mu mugi wa Suza kuva ku mukire kugeza ku mutindi nyakujya. Iryo yakirwa ryabereye mu busitani bw’ibwami, ryamaze iminsi irindwi. 6Ahagenewe kwakirirwa hari hatatse cyane imyenda myiza yatoranijwe, imanikishijwe utugozi dutukura dufashe mu mpeta za feza, itendera ku nkingi zubakishijwe amabuye y’agaciro kandi zizengurutse impande zose. Abo batumirwa bakiriwe ahantu hagari kandi hashashe amabuye y’agaciro, hateguwe intebe zinepa, zitatse zahabu na feza. 7Umwami yazimaniye abatumiwe bose inzoga z’amoko menshi bakazinywesha ibikombe bya zahabu; buri wese yikuraga ahaze. 8Nta tegeko ry’umwami ryariho rihatira buri mutumirwa kunywa, ahubwo yari yategetse abanyanzoga be guhereza buri wese bakurikije uko abyifuza. 9Umwamikazi Vasuta na we yari yakiriye abagore mu ngoro y’umwami Hashuweru.

Umwamikazi Vasuta atakaza ubutoni

10Ku munsi wa karindwi w’ibirori, umwami Hashuweru yiyumvamo ibinezaneza. Hakaba abakone barindwi, bashinzwe abagore b’umwami Hashuweru: Mehumani, Bizeta, Harubona, Bigata, Abagata, Zetari na Karekasi. 11Abategeka kumuzanira umwamikazi Vasuta yambaye ikamba rya cyamikazi kugira ngo yiyereke abatumirwa, na bo batangarire uburanga bwe; kandi koko, yari mwiza cyane. 12Ariko umwamikazi Vasuta abyumvise yanga1.12 yanga: mu muco w’Abaperisi, abagore bose uretse umwamikazi bari babujijwe kujya mu minsi mikuru nk’iyo; birashoboka ko Vasuta yanze kuza kuko yabonaga basinze (1.10). gukurikiza ibyo umwami yamutumyeho abakone be. Umwami na we ahita arakara arabisha. 13Ubusanzwe mu bibazo bikomeye, umwami yagombaga kwiyambaza abazobereye mu mategeko n’ubucamanza. 14Nuko umwami ahamagaza Karishena, Shetari, Adimata, Tarishishi, Merisi, Marisena na Memukani, bakaba abatware b’intebe b’i Buperisi n’i Bumedi, bari ibyegera by’umwami kandi bafite imyanya ikomeye mu gihugu cyose. 15Umwami arababwira ati «Ubwanjye natumye abakone banjye gushyikiriza umwamikazi Vasuta itegeko muhaye, none yansuzuguye. Dushingiye ku mategeko, tumugenze dute?»

16Uwitwa Memukani asubiriza imbere y’umwami n’abatware be, ati «Umwamikazi Vasuta ntiyacumuye ku mwami gusa, ahubwo yanashebeje abatware n’abantu bose batuye mu bihugu byose bitegekwa n’umwami Hashuweru. 17Ako gasuzuguro k’umwamikazi Vasuta nikamara kumenyekana mu bandi bagore bizatuma batumvira abagabo babo. Bityo bajye bavuga bati ’N’umwami Hashuweru ubwe yategetse umwamikazi Vasuta kumwitaba, undi aramuninira!’ 18Ibitari kure, uyu munsi abatwarekazi b’i Buperisi n’i Bumedi nibamenya ako gasuzuguro k’umwamikazi, baragafatiraho basuzugure abagabo babo maze na bo barusheho kurakara. 19Niba umwami abyemeye, birakwiye ko ashyiraho itegeko ridasubirwaho kandi rihite ryandikwa mu mategeko y’i Buperisi n’i Bumedi, ribuza Vasuta kongera guhinguka mu maso y’umwami Hashuweru; bidatinze ndetse ahite amusimbuza undi mugore ugomba kuba umwamikazi, uzanarushaho gutunganira umwami. 20Iryo tegeko ritanzwe n’umwami rihite ritangazwa mu batuye igihugu cy’umwami bose kandi muzi ko ari kinini. Bityo kuva ku mukene kugeza ku mutware, buri mugore amenye ko agomba kubaha umugabo we nk’umutegetsi.»

21Icyo gitekerezo kinyura umwami n’abatware be, nuko aherako akurikiza inama yatanzwe na Memukani. 22Yohereza inzandiko mu ntara zose zigize igihugu cye, hakurikijwe imyandikire ya buri ntara n’ururimi rwa buri karere, kugira ngo umugabo wese amenye ko ari umutegetsi iwe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda