Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi

IJAMBO RY’IBANZE

Umwanya w’iyi baruwa mu kubaho kwa Pawulo

Iyi baruwa, (kimwe n’iy’Abanyafilipi, Abanyakolosi n’iya Filemoni), Pawulo yayanditse ari mu buroko (3,1; 4,1; 6,20). Yamaze imyaka ibiri afungiye i Kayizareya ho muri Palestina (Intu 24,27), nyuma yimurirwa i Roma, na ho ahamara indi myaka ibiri (Intu 28,30). Muri umwe muri iyo migi ni ho yandikiye iyi baruwa, ahagana mu myaka ya 58 na 63.

Abo iyi baruwa igenewe

N’ubwo ikunda kwitirirwa Abanyefezi, Pawulo yari agamije kugeza iyi baruwa kuri za Kiliziya nyinshi zo muri Aziya, zagombaga ahari kugenda ziyihererekanya (Kol 4,16). Ibi turabibonera ku buryo Pawulo avuga muri rusange, nta n’umwe avuze mu izina, kandi tuzi ko yabanye imyaka itatu n’Abanyefezi, anabakunda cyane (Intu 19,1—20,1; 20,17–38).

Iyi baruwa igamije iki?

Icyateye Pawulo kwandika, ni ishyaka afitiye iyogezabutumwa. N’aho ari mu buroko, yumva akiri intumwa ishinzwe kwamamaza Inkuru Nziza (6,20); bityo, ibyo adashoboye kuvuga ku mugaragaro, agahitamo kubyandika. Dore nk’iyi baruwa iramuha uburyo bwo gusobanura birambuye ibyerekeye umugambi Imana yagize kuva kera kose, wo gukoranyiriza ibiri mu ijuru no ku isi ku Mutware umwe rukumbi, Kristu (1,10). Ariko kandi Pawulo atewe impagarara n’ibyo bamumenyesha, bishobora kugusha izo Kiliziya zikivuka. N’ubwo zitihakana Kristu, nyamara zibanda bikabije ku bamalayika no kuri roho z’amoko yose, bavuga ko zifite ububasha buhambaye, bageza n’aho kuzita «ibikomangoma, ibihangange, ibinyabubasha byo muri iyi si y’umwijima» (1,21; 3,10; 6,12).

Inyigisho z’ingenzi z’iyi baruwa

Pawulo amaze kumva ukuntu bagiye gutandukira, ntiyihanganye yahise abasubiza.

— Abanza kuvuga mu ndirimbo itagira uko isa, ubukuru bwa Kristu (1,3–14), Uwo Imana Data yashatse gukoranyirizamo ibintu byose (1,10), ikadutora kuva kera na kare ngo tuzayibere abana yironkeye (1,5); ni na We abemera bose bakesha gushyirwaho ikimenyetso cya Roho Mutagatifu (1,13). Kristu wazutse, asumbye kure icyitwa ikinyabubasha cyose, ibikomangoma, ibihangange n’ibinyabutegetsi (1,20–21).

— Kiliziya ni umubiri wa Kristu (1,22–23), ikaba n’umuryango w’Imana (2,19). Mu Kiliziya, Abayahudi n’abanyamahanga bunze ubumwe, ntibakigira ikibatandukanya. Bose bakijijwe ku bw’impuhwe, maze basangizwa ku mutsindo wa Kristu. Bose bagize inzu imwe Kristu abereye ibuye ry’iremezo n’ingoro imwe y’ikuzo ry’Imana muri Roho Mutagatifu (2,19–22).

— Pawulo ageze kuri iyo ngingo, aboneraho gusobanura iby’ubutumwa bwe. Imana yamushinze kumenyesha bose, Abayahudi n’abanyamahanga, iryo banga ry’ibyiza bya Kristu (3,1–21).

— Hakurikiraho inama zinyuranye. Ababatijwe bagomba guteza imbere umubiri wa Kristu, buri wese akurikije ingabire yahawe (4,1–16); bakazibukira imibereho ya kera, bagatangira kubaho nk’abantu bashya (4,17–31), bakurikiza Imana ubwayo (4,32—5,2), bava mu mwijima bakagera mu rumuri (5,3–20).

— Pawulo arangiriza ku nama zerekeye umugabo n’umugore, abana, abacakara; bose bagomba gukundana no kubahana muri Kristu (5,21—6,9). Ahasigaye buri wese arwane urugamba rwiza mu kwemera (6,10–20).

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda