Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


1

Indamutso

1Jyewe Pawulo, intumwa ya Yezu Kristu, uko Imana yabishatse, ku batagatifujwe b’indahemuka muri Yezu Kristu: 2mbifurije ineza n’amahoro biva ku Mana, Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.

Umugambi Imana yagize wo gukiza abantu1.2 Umugambi Imana yagize . . . : iyo baruwa Pawulo ayitangiza igisingizo kirekire gisingiza Imana kubera imigisha yose n’ibyiza byose yahaye abantu mu Mwana wayo Yezu Kristu, no muri Roho Mutagatifu (1.3). Ibyo byiza se ni ibihe? Mbere na mbere, Imana yadutoreye kuva kera kose kuyibera abana yironkeye (1.4–5); hanyuma iducunguza amaraso y’Umwana wayo w’inkoramutima (1.6–7). Ndetse n’ibiremwa byose biba mu ijuru no ku isi, Imana ishaka kubikoranyiriza ku Mutware umwe rukumbi, ari we Kristu (1.8–10). Ubwo rero twamaze guhinduka dutyo imbata z’Imana (1.11–12), tuzahabwa umugabane wasezeranywe, ukatugenerwa, kuko turi umuryango Imana yironkeye (1.13–14). Nguko uko Imana, Yo igenga byose ikomeza umugambi wayo, kugira ngo uzuzuzwe ibihe byagenwe bimaze gushyika. Iryo banga Imana ntiyahise irihishurira abantu bakiremwa, ahubwo yariduhishuriye ikoresheje Umwana wayo Yezu Kristu. Uwo mugambi w’Imana, ni wo Pawulo yashinzwe kwamamaza no mu banyamahanga (reba Ef 3).

3Nihasingizwe Imana, Se w’Umwami wacu Yezu Kristu,

Yo yadusakajemo imigisha y’amoko yose,

ituruka kuri Roho, mu ijuru, ku bwa Kristu.

4Nguko uko yadutoreye muri We nyine,

mbere y’ihangwa ry’ibiriho byose,

kugira ngo tuzayihore imbere mu rukundo,

turi intungane n’abaziranenge.

5Igena ityo mbere y’igihe,

ko tuzayibera abana yihitiyemo,

tubikesheje Yezu Kristu.

Uko ni ko yabyishakiye ku buntu bwayo,

6kugira ngo izahore isingirizwa ingabire

yaduhereye ubuntu mu Mwana wayo w’Inkoramutima.

7Ni We dukesha ugucunguzwa amaraso ye,

tukamuronkeramo imbabazi z’ibyaha byacu,

ku rugero rw’ubusendere bw’ineza yayo,

8ikaba yarabudusesekajemo ibigiranye ubuhanga n’ubumenyi bwose.

9Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo,

wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera,

10ngo izawuzuze ibihe bigeze:

umugambi wo gukoranyiriza ibintu byose

ku Mutware umwe rukumbi, Kristu,

ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.

11Ni we kandi twatorewemo1.11 Ni we twatorewemo: iryo ni itorwa ry’umuryango w’Abayahudi, kuva kuri Abrahamu na Musa. Pawulo na we yari muri uwo muryango, ari na yo mpamvu avuga ati «twatorewemo.» Ni uwo muryango kandi wakomotseho abakristu ba mbere, «twebwe, tubanje kwizera Kristu» (1.12). tugenwa mbere y’igihe

ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,

12kugira ngo twebwe abashyize amizero muri Kristu,

tubonereho gusingiza ikuzo ryayo.

13Namwe1.13 namwe: noneho Pawulo aravuga abakristu bakomoka mu banyamahanga, nk’uko ari na bo yandikira. rero, aho mumariye kumvira ijambo ry’ukuri,

ari yo Nkuru Nziza y’ugukizwa kwanyu, mukaryemera,

ni We mukesha kuba mwarashyizweho ikimenyetso

cya Roho Mutagatifu wasezeranywe,

14ari na We musogongero w’umugabane twagenewe,

ubanziriza icungurwa ry’umuryango Imana yironkeye,

ngo ihore isingirizwa ikuzo ryayo.

Pawulo arabasabira

15Ni cyo gituma nanjye, kuva aho menyeye ukwemera mufitiye Nyagasani Yezu, n’urukundo mugirira abatagatifujwe bose, 16ntahwema gushimira Imana kubera mwe, mbibuka mu masengesho yanjye. 17Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke, maze muyimenye rwose. 18Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, 19mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho, twebwe abemera! 20Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye, ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, 21hejuru y’ibyitwa Ibikomangoma, Ibihangange, Ibinyabubasha n’Ibinyabutegetsi1.21 Igikomangoma . . . Ikinyabutegetsi: Pawulo yiyumvishaga ko abakristu yandikira bari barakuwe umutima n’inyigisho za bamwe mu biyitaga abahanga, bari barihimbiye amoko ya roho mbi n’inziza, baziha amazina y’amoko yose kandi bakavuga ko ari ngombwa kuziyambaza. byose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. 22«Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye».1.22 y’ibirenge bye: reba Zaburi 8,7. kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya1.22 Umutwe wa Kiliziya: Kristu ni umutware wa Kiliziya, arayiyobora, akayibeshaho. Ni nk’umutwe w’umuntu, wo uyobora ibyo umubiri ukora byose, ukabamo ubwenge n’ibitekerezo. Umubiri ubuze umutwe urapfa, ntube ukiri muzima., 23ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo Imana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda