Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


22

Kubaha umutungo w’abandi

1Nubona inka cyangwa intama y’umuvandimwe wawe yangara, ntuzirengagize ngo ubure kuyigarurira umuvandimwe wawe. 2Niba uwo muvandimwe adatuye hafi y’iwawe cyangwa se utamuzi, uzacyure iryo tungo mu rugo rwawe, rigume iwawe kugeza igihe umuvandimwe wawe azaza kurishaka. Ubwo rero uzarimusubize. 3Uzagenze utyo no ku ndogobe ye, uzagenze utyo no ku mwambaro we, uzagenze utyo mbese ku kintu cyose umuvandimwe wawe azaba yatakaje, maze wowe ukagitoragura: uramenye ntuzirengagize.

4Nubona indogobe y’umuvandimwe wawe cyangwa inka ye yagandaye ku nzira, ntuzirengagize, ngo ubure gufasha umuvandimwe wawe kuyigandura.

Andi mabwiriza

5Umugore ntakambare imyambaro y’abagabo; n’umugabo ntakambare imyambaro y’abagore; kuko ukora atyo wese aba abaye ishyano Uhoraho Imana yawe yanga urunuka.

6Nusanga ku nzira yawe hari icyari cy’inyoni kirimo utwana cyangwa amagi, cyaba mu giti cyangwa se ku butaka, nyina ibundikiye utwo twana cyangwa ayo magi, ntuzatware nyina n’utwana twayo. 7Uzareke nyina yigurukire, uduswi twayo abe ari two utwara. Bityo uzagira umugisha n’ubugingo burambye.

8Niwubaka inzu nshya, uzazengurutse ku musozo wayo umuguno urinda umuntu kugwa: ntuzatume inzu yawe ibazwa amaraso yameneka igihe umuntu azaba ahanutse hejuru yayo.

9Ntuzagire indi mbuto utera mu murima wawe w’imizabibu; naho ubundi, ari iyo mbuto wabibyemo, ari n’umusaruro w’imizabibu, byose byahinduka umuziro. 10Ntuzahingishe ikimasa n’indogobe biziritse ku mugogo umwe. 11Ntuzambare umwenda ubohesheje ubwoya bw’intama buvanze n’imigwegwe.

12Uzatere inshunda ku misozo y’impande enye z’umwenda wambara.

Ibibazo byerekeye ubusambanyi

13Umuntu narongora umugore, akaryamana na we, hanyuma akamubenga, 14agatangira kumurega ko yiyandaritse, akamutera urubwa avuga ngo «Uyu mugore naramurongoye, mwegereye nsanga atakiri isugi», 15icyo gihe se na nyina b’uwo mugore w’ikirongore bazatware ibimenyetso by’ubusugi bwe, babyereke abakuru b’umugi wabo bicaye ku irembo ryawo. 16Se w’uwo mukobwa azabwire abakuru, ati «Uyu mukobwa ni uwanjye; namushyingiye uyu mugabo, none yamubenze. 17Kandi dore aramurega ko ngo yiyandaritse, avuga ngo ’Umukobwa wawe ntakiri isugi!» Nuko bazarambure uwo mwenda imbere y’abakuru b’umugi. 18Abakuru b’uwo mugi bazafate wa mugabo, bamuhane bikomeye. 19Bazamuce icyiru cya sikeli ijana z’ifeza bazihe se w’umukobwa, kuko uwo mugabo yateye urubwa umwari wo mu Bayisraheli. Agomba kumugira umugore, kandi ntashobora kumusenda kugeza igihe azapfira.

20Ariko icyo kirego kiramutse kibaye impamo, bagasanga uwo mukobwa yararongowe atakiri isugi, 21bazamusohore bamusubize kwa se, maze abantu bo mu mugi wabo bazamutere amabuye kugeza igihe apfiriye, kuko yakoze ikizira mu Bayisraheli igihe yemera kubera indaya mu rugo rwa se. Muzakure ishyano hagati yanyu.

22Umuntu nafatwa asambana n’umugore ufite umugabo, bombi bazabice: uwo mugabo wasambanyije umugore, n’umugore ubwe. Uzakure ishyano muri Israheli.

23Umukobwa w’isugi nasabwa n’umugabo, maze undi mugabo akabonanira na we mu mugi wabo, bakaryamana, 24bombi muzabajyane ku irembo ry’uwo mugi, mubatere amabuye kugeza igihe bapfiriye! Umukobwa azire ko yari mu mugi wabo, nyamara ntatabaze; n’umugabo azire ko yononnye umugeni wa mugenzi we. Muzakure ishyano hagati yanyu.

25Ariko niba umugabo ahuriye mu gasozi n’umukobwa usabwa, akamufatira yo, akamusambanya, umugabo wamusambanyije azabe ari we wicwa wenyine; 26naho umukobwa, ntuzagire icyo umutwara, kuko atakoze icyaha gikwiriye kumwicisha. Ibyo bimeze nk’uko umuntu yakubikira mugenzi we, akamwica: 27wenda uwo mugabo yamusanze mu gasozi, umukobwa arataka, ntihagira uza kumutabara!

28Umugabo nahura n’umukobwa utarasabwa, akamufata, akamusambanya, bagafatwa, 29icyo gihe uwo mugabo wasambanyije umukobwa azahongera se amasikeli mirongo itanu y’ifeza; kandi kubera ko azaba yamwononnye, agomba kumugira umugore we, ntashobora no kuzamusenda kugeza igihe azapfira.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda