Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

Ikibazo cy’umuntu wishe undi ntamenyekane

1Mu gihugu Uhoraho Imana yawe aguhaye ngo ukigarurire, nihaboneka intumbi y’umuntu wahotowe, ikaba igaramye ku gasozi batazi uwamwishe, 2abakuru b’imiryango n’abacamanza bazasohoke bapime intera ziva aho iyo ntumbi iri, zikagera ku migi yose iyikikije; 3ibyo bizatuma bamenya umugi urusha iyindi kuba bugufi21.3 umugi urusha iyindi kuba bugufi: bene wabo b’uwo muntu wishwe, ari na bo bazagomba guhora, bazarega abaturage b’uwo mugi. Abakuru b’aho bazarahira ko batazi uko byagenze, banature igitambo cyo gucubya uburakari bw’Uhoraho. bw’iyo ntumbi: abakuru bo muri uwo mugi bazazane inyana y’isugi batigeze bakoresha mu gukurura imizigo. 4Abakuru b’uwo mugi bazamanure iyo nyana mu kabande karimo akagezi kadakama, ahantu hadahinze, hatari mu mbibe y’imyaka. Nibagera aho ngaho, bazayivunire ijosi muri ako kagezi.

5Nuko abaherezabitambo bene Levi bazayegere, kuko ari bo Uhoraho Imana yawe yahisemo ngo bajye bakora imihango kandi batange umugisha mu izina ry’Uhoraho, n’ijambo bavuze akaba ari ryo rimara impaka zose n’urubanza rwose rwerekeye gukomeretsa umuntu.

6Abakuru bose b’umugi urusha iyindi kuba hafi ya wa muntu wishwe bazakarabire amazi y’akagezi hejuru y’iyo nyana yavunwe ijosi, 7bavuga bati «Ibiganza byacu si byo byamennye aya maraso, kandi n’amaso yacu ntiyamubonye apfa. 8Uhoraho, babarira Israheli umuryango wawe wacunguye, kandi ntiwemere ko amaraso y’utacumuye amenekera muri Israheli umuryango wawe.» Ubwo rero bazaba bakijijwe inzigo y’amaraso. 9Nawe kandi uzaba wihanaguyeho amaraso y’utacumuye yamenekeye hagati yanyu, kuko uzaba wakoze igitunganye imbere y’Uhoraho.

Abakobwa b’ingaruzwamuheto

10Nuhagurukira kurwana n’ababisha bawe, maze Uhoraho Imana yawe akabakurekurira, ukagira abo ujyana ari imbohe, 11nuko muri izo ngaruzwamuheto ukabonamo umukobwa mwiza, ukamubenguka, ugashaka kumurongora, 12uzamujyane iwawe mu nzu, maze yiyogosheshe umusatsi, ace inzara, 13yiyambure imyenda yanyaganywe, agume mu nzu yawe, amaremo ukwezi kose aririra se na nyina; hanyuma uzamwegere umurongore, abe umugore wawe.

14Uramutse ubonye ko atakikunogeye, uzamureke agende ajye aho ashaka; uramenye ntuzamugurishe cyangwa ngo umugirire nabi, kuko wari wamutunzeho umugore.

Uburenganzira bw’umuhungu w’imfura

15Umugabo nagira abagore babiri21.15 abagore babiri: Itegeko ntiribwiriza gushaka abagore babiri: umuco warabyihanganiraga. Icyo rigamije ni ukubambira ingaruka mbi z’uwo muco, cyane cyane ku bana ngo hatagira urenganywa., umwe w’inkundwakazi n’undi w’intabwa, kandi bombi akabyarana na bo, ariko umuhungu w’imfura akaba uw’intabwa, 16icyo gihe najya kuraga ibintu abahungu be, ntazahe ubutware umuhungu w’inkundwakazi ngo amurenze imfura ye nyakuri yavutse ku mugore w’intabwa; 17ahubwo agomba kwemera imfura ye21.17 imfura ye: kuvuka uri umwana w’imfura bituruka ku bushake bw’Imana; umwana w’imfura afite imigabane ibiri ku murage, ariko agomba kwita ku bavandimwe be bose. Ibyo Imana yagennye, abantu ntibakabihindure., wa muhungu wavutse ku mugore w’intabwa, akamuraga imigabane ibiri ku byo atunze byose: kuko uwo muhungu ari we yabimburiyeho kubyara, akaba rero akwiye guharirwa ubutware.

Ku byerekeye umwana w’ikirara

18Umuntu nagira umuhungu w’ikirara n’ikigomeke, utazi kumvira se na nyina, maze n’aho bamuhana kangahe akanga akaba intumva, 19se na nyina bazamufate, bamushyire abakuru b’umugi wabo ku irembo ryawo. 20Bazabwire abo bakuru b’umugi wabo bati «Uyu mwana wacu mureba ni ikirara n’ikigomeke, yanga kutwumvira; ni umunyangeso mbi n’umusinzi!» 21Abagabo bo mu mugi bose bazamutere amabuye, maze apfe. Muzakure ishyano hagati yanyu; Abayisraheli bose bazumva iyo nkuru, maze batinye.

Ku byerekeye intumbi y’umuntu wanyonzwe

22Umuntu nakora icyaha, agacirwa urwo gupfa, maze ukamwica umumanitse ku giti, 23intumbi ye ntizarare imanitse ku giti; ugomba kumuhamba uwo munsi, kuko umuntu umanitse ku giti ari umuvumo w’Imana. Bityo, ntuzahumanye ubutaka bwawe Uhoraho Imana yawe aguhayeho ubukonde.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda