Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


14

Imigenzo ibujijwe igihe cyo kwiraburira uwapfuye

1Muri abana b’Uhoraho Imana yanyu. Ntimuziraburire uwapfuye mwica indasago ku mubiri cyangwa mwitega ibiharanjongo14.1 mwica indasago . . . ibiharanjongo: umuhanuzi Yeremiya (7.29; 16,6; 41,5) na we avuga iyo mihango yo kwirabura, ariko atayibuza. Igitabo cy’Ivugururamategeko cyo kirayirwanya, kuko akenshi iyo mihango yatumaga bibeshya bavuga ko abazimu bashobora gutera amahirwe n’amakuba mu bazima. ku mutwe w’imbere. 2Kuko uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe: ni wowe Uhoraho yihitiyemo, kugira ngo mu mahanga yose ari ku bwisanzure bw’isi, ube ubukonde bwe.

Inyama ziribwa n’izitaribwa14.2 inyama ziribwa n’izitaribwa: reba Lev 11,1–19 n’igisobanuro.

3Ntuzarye ikintu cyose kizira. 4Dore ubwoko bw’inyamaswa ushobora kurya: inka, intama, ihene, 5impara, isirabo, indonyi, inyemera, impongo, ifumberi n’isha. 6Mbese inyamaswa yose y’ikinono gisatuyemo kabiri kandi yuza, mushobora kuyirya.

7Ariko mu nyamaswa zuza n’izifite ikinono gisatuye, izo uzirinda kurya ni izi: ingamiya, urukwavu n’impereryi, kuko zuza ariko ntizigire ikinono; zabahumanya. 8N’ingurube, kuko ifite ikinono ariko ntiyuze, na yo ni umuziro kuri mwe: ntimukarye inyama zayo cyangwa ngo mukore ku ntumbi yayo.

9Mu nyamaswa zose zo mu mazi, izo mushobora kurya ni izi: inyamaswa yose ifite amababa yogesha hamwe n’isharankima, mushobora kuyirya; 10naho idafite amababa yogesha, kimwe n’isharankima, muzirinde kuyirya; yabahumanya.

11Igisiga cyose kidahumanya, mushobora kukirya. 12Ariko ibisiga muzirinda kurya ni ibi: kagoma, itanangabo, icyaruzi, 13nyirabarazana, ikizu, n’ubwoko bwose bw’ibyanira, 14ubwoko bwose bw’ibikona, 15inyombya, nyiramurobyi, ubwoko bwose bwa za sakabaka, mbuni, 16igihunyira gito, n’igihunyira kinini, n’igihunyira cy’amatwi, 17inzoya, inkongoro, na sarumfune, 18igishondabagabo, ubwoko bwose bw’uruyongoyongo, umusure, n’agacurama. 19Udusimba twose tuguruka ni umuziro kuri wowe, muzirinde kuturya. 20Inyoni zose zidahumanya, mushobora kuzirya. 21Inyamaswa yose yipfushije, ntimuzayirye: uzayirekere umusuhuke utuye mu mugi wawe, maze ayirye; cyangwa se uzayigurishe ku munyamahanga. Kuko woweho uri ubwoko bweguriwe Uhoraho Imana yawe.

Ntuzateke umwana w’ihene mu mahenehene ya nyina.

Gutanga icya cumi buri mwaka na buri myaka itatu

22Buri mwaka uzajye ugerura kimwe cya cumi ku bihingwa byose uzaba warabibye, ukabisarura mu mirima yawe. 23Uzajye imbere y’Uhoraho Imana yawe, ahantu azaba yihitiyemo ngo ahatuze Izina rye, maze abe ari ho urira ituro ry’icya cumi cy’ingano wejeje, n’icya divayi yawe, n’icy’amavuta y’imizeti yawe, n’uburiza bw’amatungo yawe maremare n’amagufi; bityo uzigireho kujya utinya Uhoraho Imana yawe iminsi yose. 24Niba urugendo ari rurerure cyane ku buryo udashobora kujyana ituro ry’icya cumi cy’ibyawe, kubera ko nyine ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo kugira ngo ahatuze Izina rye ari kure y’iwawe, niba kandi Uhoraho Imana yawe azaba yarakugwijeho umugisha, 25icyo gihe icya cumi cy’ibyawe uzakigurane feza, ugende uzicigatiye mu ntoki, maze abe ari zo ujyana ahantu Uhoraho Imana yawe azaba yihitiyemo. 26Nugerayo, uzatanga izo feza uziguremo icyo ushatse cyose: itungo rirerire cyangwa irigufi, divayi cyangwa indi nzoga, mbese ikintu cyose umutima wawe uzaba ushaka. Uzabirire aho ngaho imbere y’Uhoraho Imana yawe, ubisangire n’ab’iwawe, maze munezerwe. 27Ariko ntuzarangarane Umulevi utuye mu mugi wawe, kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe.

28Uko imyaka itatu ishize, uzajye ugerura icya cumi cy’imyaka yose wejeje muri uwo mwaka, maze ubibike mu mugi wawe. 29Nuko Umulevi – kuko we adafite umugabane cyangwa umunani nkawe – kimwe n’imfubyi n’umupfakazi bari mu migi yawe, bazaze barye bahage uko bashaka, kugira ngo Uhoraho Imana yawe aguhere umugisha mu mirimo ukora yose.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda