Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


13

Mwirinde abashukanyi bogeza ibigirwamana

1Aya mategeko yose mbahaye, murihatire kuyakurikiza; ntuzagire icyo wongeraho cyangwa icyo ugabanyaho.

2Nihagira umuhanuzi cyangwa umubonekerwa13.2 umubonekerwa: akenshi ni umuntu urota, maze akemera ko mu byo yarose harimo ubutumwa Imana yamuhishuriye. Ubusanzwe, Bibiliya ntiyemera abo babonekerwa kuko bibeshya. waduka muri mwe n’aho yaguhanurira ikimenyetso cyangwa igitangaza kizaba, 3maze icyo kimenyetso cyangwa icyo gitangaza yari yakubwiye kikaba koko13.3 Icyo gitangaza . . . kikaba koko: hari ubwo abahanurabinyoma na bo bakora ibitangaza; ibyo si byo byemeza ko boherejwe n’Imana. Umuntu yamenya umuhanuzi nyawe abanje gusuzuma niba ibyo avuga bihuje n’ibyo Imana yahishuye kuva kera.– nuko akakoshya agira ati «Reka tuyoboke imana zindi, tuzisenge», imana utigeze umenya, 4ntuzumve amagambo y’uwo muhanuzi cyangwa ngo witabire inzozi z’uwo mubonekerwa; kuko ubwo ari Uhoraho Imana yanyu uzaba ubagerageza, kugira ngo arebe niba koko muri abantu bakunda Uhoraho Imana yanyu n’umutima wanyu wose, n’amagara yanyu yose. 5Uhoraho Imana yanyu ni we wenyine mugomba gukurikira no gutinya; amategeko ye ni yo mugomba gukurikiza; ijwi rye ni ryo mugomba kumva; ni we mugomba gusenga; ni we mugomba kwizirikaho. 6Naho uwo muhanuzi cyangwa uwo mubonekerwa, muzamwice kubera ko azaba yababwirije kugomera Uhoraho Imana yanyu, wabakuye mu gihugu cya Misiri, akababohoza mu nzu y’ubucakara: uwo muntu yari agamije kubatesha inzira Uhoraho Imana yanyu yababwirije gukurikira. Muzakure ishyano hagati yanyu!

7Mwene so cyangwa mwene nyoko, umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, umugore upfumbase cyangwa incuti yawe y’amagara, naramuka agusanze rwihishwa akakugira inama ati «Reka dusenge imana zindi» — imana utigeze umenya, na ba sogokuru batigeze bamenya, 8imana z’amahanga agukikije, yaba ari aya hafi cyangwa ari aya kure, uhereye ku mpera y’isi ukagera ku yindi – 9ntuzamwemerere, ntuzamwumve, ntuzamugirire impuhwe, ntuzashake kumukiza, ntuzamuhishire; 10ahubwo ugomba kumwica nta kabuza. Ikiganza cyawe kizabe icya mbere mu kumwica, hanyuma habone gukurikiraho rubanda rwose. 11Uzamutere amabuye, maze apfe azize ko azaba yagerageje kugushuka ngo agucishe ukubiri n’Uhoraho Imana yawe wagukuye mu gihugu cya Misiri, mu nzu y’ubucakara. 12Abayisraheli bose bazabyumva maze batinye, baherukire aho gukorera ibibi bimeze bityo muri mwe rwagati.

13Mu migi Uhoraho Imana yawe aguhaye guturamo, nuramuka wumvise inkuru y’uko hari ahadutse abantu b’ibyohe muri mwe, 14bagashuka abatuye mu rusisiro rwabo bababwira bati «Nimucyo tuyoboke imana z’ahandi», imana mutigeze mumenya, 15icyo gihe uzabibaririze, ubisobanuze neza, ubigenzure witonze. Nusanga ari byo koko, yuko bene iryo shyano ryakorewe hagati yanyu, 16ntuzatindiganye kumarira ku icumu abaturage b’uwo mugi bose, uwurimburane n’ibirimo byose, n’amatungo yabo uyamarire ku bugi bw’inkota. 17Ibisahuwe byose uzabiteranyirize ku karubanda, maze uwo mugi hamwe n’ibintu byose bisahuwe uzabitwikire Uhoraho Imana yawe. Uwo mugi uzahinduka umuyonga ingoma ibihumbi, ntuzigere wongera kubakwa ukundi. 18Ntuzagire ikintu na kimwe utwara mu bizaba byaciriwe umuvumo wo kurimburwa. Bityo Uhoraho azashira uburakari, maze akugirire impuhwe, akwereke ubugwaneza bwe, kandi aguhe kugwira nk’uko yabisezeranyije abasokuruza bawe; 19kuko uzaba wumviye ijwi ry’Uhoraho Imana yawe, ugakurikiza amategeko ye yose ngushyikirije uyu munsi, ugakora ibitunganiye Imana yawe.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda