Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Pawulo aregwa ku mutware Feligisi

1Hashize iminsi itanu, Ananiya umuherezabitambo mukuru amanukana na bamwe mu bakuru b’umuryango, hamwe n’umuburanyi wabo witwa Teritulo; basanga umutware Feligisi kugira ngo bamuregere Pawulo. 2Pawulo amaze guhamagarwa, Teritulo atangira kumurega agira ati «Nyakubahwa Feligisi, aya mahoro atuganjemo ni wowe tuyakesha, kandi n’ibyavuguruwe byinshi muri iki gihugu tubikesha umwete wawe. 3Aho turi hose, ntidusiba buri gihe kwakira ibyo byiza, kandi turabigushimira cyane. 4Ariko kugira ngo ntakurambira, ndagusaba ko watwihanganira uko ubisanganywe, ukumva muri make ibyo dushaka kukubwira. 5Uyu muntu twasanze ari icyorezo, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi akaba n’umutware w’agatsiko kayobye k’Abanyanazareti24.5 Abanyanazareti: Abayahudi bitaga abakristu batyo, kuko Yezu yakomokaga i Nazareti.. 6Ndetse yagerageje no guhumanya Ingoro y’Imana yacu, turamufata. (Dushatse kumucira urubanza dukurikije amategeko yacu, 7ni bwo umugaba w’ingabo Liziya ahagobotse, amutwambura ku ngufu, 8ategeka ko abamuregaga bazagusanga). Nawe ubwawe umubajije, ushobora kumenya neza ko ibyo tumurega ari impamo.» 9Abayahudi na bo baryungamo, bahamya ko ibyo byose ari ko biri.

Pawulo yiregura ku mutware Feligisi

10Umutware Feligisi amaze kumuha ikimenyetso cyo kuvuga, Pawulo araterura ati «Nzi neza ko umaze imyaka myinshi ucira imanza abaturage b’iki gihugu cyacu, ni yo mpamvu nishimiye kwiregurira imbere yawe. 11Nk’uko wowe ubwawe ushobora kubyigenzurira, iminsi ntirarenga cumi n’ibiri kuva aho nzamukiye i Yeruzalemu, njyanyweyo no gusenga. 12Haba mu Ngoro, haba mu masengero cyangwa mu mugi, muri aba bantu nta wigeze ambona hari uwo tujya impaka, cyangwa ngo basange nteza imvururu muri rubanda. 13Aba bantu nta n’ubwo bashobora kubona ibimenyetso byemeza ibyo bandega ubu ngubu.

14Nyamara icyo nemereye imbere yawe, ni uko nkorera Imana y’abasekuruza, nkurikije Inzira aba bita agatsiko k’abayobye, nkaba nemera n’ibyanditswe byose mu Mategeko no mu Bahanuzi. 15Mfite icyo cyizere ku Mana — kandi na bo turagisangiye —, ko hazabaho izuka ry’intungane kimwe n’iry’abagome. 16Ni cyo gituma nihatira ubudatuza kugira umutimanama udahinyuka imbere y’Imana n’imbere y’abantu.

17Nyuma y’imyaka myinshi, nagarutse i Yeruzalemu nzaniye umuryango wanjye imfashanyo z’abakene, ndetse n’amaturo. 18Igihe nkiri muri ibyo, bansanga mu Ngoro maze kwisukura, ariko nta bantu benshi twari kumwe, yemwe nta n’urusaku; 19uretse bamwe mu Bayahudi bo muri Aziya . . . Abo ni bo bagombaga kuza kukundegaho, iyo bajya kugira ikibi bambonaho! 20Cyangwa se aba na bo nibavuge ikosa bansanganye, igihe nari mpagaze imbere y’Inama nkuru! 21Naba se nzira iri jambo navugiye rwagati muri bo ndanguruye nti ’Mbese byaba ari uko nemera izuka ry’abapfuye, byatumye uyu munsi munshyira mu rubanza?’»

22Feligisi wari uzi neza iby’iyo Nzira, asubika urubanza avuga ati «Umugaba w’ingabo Liziya namara kuza, nzarangiza ibyanyu.» 23Nuko ashinga umutegeka w’abasirikare kurinda Pawulo aho yari ari mu buroko, ariko ngo amureke yishyire yizane, kandi ngo ntabuze n’umwe mu be kumuha icyo akeneye.

Pawulo amara imyaka ibiri mu buroko

24Hashize iminsi mike Feligisi azana n’umugore we Durusila, wari Umuyahudikazi. Ahamagaza Pawulo, maze amutega amatwi ngo amubwire ibyerekeye kwemera Yezu Kristu. 25Ariko ngo ikiganiro kigere ku byerekeye ubutabera, ukwifata n’urubanza ruzaza, Feligisi agira ubwoba, ni ko kuvuga ati «Ba urekeye aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumaho.» 26Yari yizeye kandi ko Pawulo yazamuha amafaranga, ni yo mpamvu yahoraga amutumiza kenshi ngo baganire.

27Imyaka ibiri ishize, Feligisi asimburwa n’uwitwa Porikiyo Fesito; maze Feligisi ashaka kwikundisha ku Bayahudi, asiga Pawulo mu buroko.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda