Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


23

1Pawulo ahanga amaso Inama nkuru, ni ko guterura ati «Bavandimwe, kugeza uyu munsi ndumva nta kibi mfite ku mutima.» 2Ariko Ananiya, umuherezabitambo mukuru, ategeka abari bakikije Pawulo kumukubita ku munwa. Nuko Pawulo aramubwira ati 3«Ni wowe Imana izakubita, wa nkike we irabye ingwa! Wicajwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, none uhinyuye Amategeko, utegeka ko bankubita!» 4Abari bahagaze aho baravuga bati «Uratuka umuherezabitambo mukuru w’Imana!» 5Pawulo arabasubiza ati «Bavandimwe, nta bwo nari nzi ko ari umuherezabitambo mukuru, kuko byanditswe ngo ’Ntugatuke umutware w’umuryango wawe.’»23.5 umuryango wawe: Iyimukamisiri 22.27

6Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati «Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye.» 7Ngo amare kuvuga ibyo, havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo. 8Koko rero, Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho. 9Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati «Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika?» 10Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo. 11Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma.»

Abayahudi bahigira kwica Pawulo

12Bukeye mu gitondo, bamwe mu Bayahudi bajya inama, ndetse barahira ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe, batabanje kwica Pawulo. 13Abari bahuje uwo mugambi bari abantu basaga mirongo ine. 14Basanga abatware b’Abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, barababwira bati «Twarahiye dukomeje ko nta cyo turi bukoze ku munwa, tutabanje kwica Pawulo. 15None rero mwebwe, mwumvikane n’Inama nkuru, musabe umugaba w’ingabo amubazanire, nk’aho hari ikindi mushaka kumenya ku bimwerekeyeho. Ubwo natwe turaba twiteguye kumwica, atari yabageraho.»

16Ariko mwishywa wa Pawulo ngo amenye iby’icyo gico, araza yinjira mu kigo cy’abasirikare, abibwira Pawulo. 17Pawulo ni ko guhamagara umwe mu bategeka b’abasirikare, aramubwira ati «Jyana uyu musore ku mugaba w’ingabo, kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.» 18Nuko aramujyana amugeza ku mugaba w’ingabo, maze aravuga ati «Imfungwa yitwa Pawulo yampamagaye, insaba kukugezaho uyu musore, ngo afite icyo akubwira.» 19Umugaba w’ingabo ni ko kumufata ukuboko, amujyana ahiherereye, aramubaza ati «Icyo ushaka kumenyesha ni iki?» 20Uwo musore aramusubiza ati «Abayahudi bumvikanye ko ejo bazagusaba kuzana Pawulo mu Nama nkuru, bitwaje ko hari ibindi bashaka kumenya ku bimwerekeyeho. 21Ntuzabemerere, kuko abantu basaga mirongo ine bamwubikiye, bakaba barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa banywa batabanje kumwica. Bategereje gusa igisubizo cyawe.» 22Nuko umugaba w’ingabo asezerera uwo musore, ariko abanje kumwihanangiriza ati «Uramenye ntugire umuntu n’umwe ubwira ibyo wamenyesheje!»

Pawulo yoherezwa i Kayizareya

23Hanyuma ahamagara babiri mu bategeka b’abasirikare, arababwira ati «Nimutegure abasirikare magana abiri, abanyamafarasi mirongo irindwi, n’izindi ngabo magana abiri zitwaje amacumu, mwitegure guhaguruka saa tatu z’ijoro mujya i Kayizareya. 24Mutegure kandi n’amafarasi yo guheka Pawulo, mumushyikirize umutware Feligisi23.24 Feligisi: yari umutware wa Yudeya kuva mu mwaka wa 52 kugeza mu wa 59., akiri mutaraga.» 25Nuko umugaba w’ingabo yandikira umutware Feligisi muri aya magambo 26«Jyewe Kalawudiyo Liziya, kuri Nyakubahwa umutware Feligisi: ndakuramutsa. 27Uyu muntu nkoherereje yafashwe n’Abayahudi bashaka kumwica, ni bwo mpagobotse n’umutwe w’abasirikare ndamubaka, kuko nari maze kumenya ko afite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. 28Nashatse kumenya icyo bamurega, mujyana mu Nama nkuru, 29nsanga rero bamurega impaka z’ibyerekeye amategeko yabo, ariko nta kindi kintu na kimwe yakoze cyatuma apfa cyangwa ngo abohwe. 30Aho menyeye ko bari biteguye kumwica, niyemeje kumukoherereza. Menyesheje kandi n’abamurega ko bazakugezaho ibirego byabo. Gira amahoro!»

31Nuko abasirikare bakora uko bategetswe, bajyana Pawulo muri iryo joro, bamugeza Antipatiri. 32Bukeye, abanyamafarasi baba ari bo bakomeza kujyana na we, abandi bagaruka mu kigo cyabo. 33Bageze i Kayizareya, bahereza umutware Feligisi urwandiko, bamushyikiriza na Pawulo. 34Feligisi amaze gusoma urwandiko, abaza akarere Pawulo akomokamo. Aho amenyeye ko akomoka muri Silisiya, 35aravuga ati «Nzaba numva ibyawe, abakurega bamaze kugera hano.» Nuko ategeka ko arindirwa mu ngoro ya Herodi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda