Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


Igitabo cya kabiri cya Samweli

IJAMBO RY’IBANZE

Igitabo cya mbere n’icya kabiri cya Samweli, kera byahoze ari igitabo kimwe rukumbi, hanyuma bakigabanyamo bibiri kubera uburebure bwacyo. Ibyo biradusobanurira impamvu n’iki gitabo cya kabiri bacyitiriye Samweli, n’ubwo atakivugwamo, kuko yari yarapfuye.

1. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyo

Dawudi ni we ukivugwamo cyane. Baraturondorera imibereho ye n’ibyo yakoze kuva yimye ingoma kugeza ashaje. Naho ibyerekeye iminsi ye ya nyuma n’itanga rye, tubisanga mu gitabo cya mbere cy’Abami, mu mitwe 1–2.

Sawuli n’umuhungu we Yonatani bamaze kugwa ku rugamba i Gilibowa (1010 mb. K), Dawudi ahita yimikirwa i Heburoni, asigwa amavuta y’ubwami, ariko aba umwami w’umuryango wa Yuda gusa. Naho indi miryango yose iyoboka Ishibosheti, wa muhungu wa Sawuli wacitse ku icumu, maze bombi bashyamirana ubwo. Ni bwo abayoboke ba Dawudi bishe Abuneri, umugaba w’ingabo za Israheli, Dawudi atabizi, hashize igihe na Ishibosheti ubwe baramugambanira, bamwica ku mayeri. Ya miryango yari imushyigikiye ibonye ko ntaho isigaye, isanga Dawudi ayibera umwami. Kuva ubwo rero, Dawudi aba umwami wa Yuda na Israheli! Ntibyatinze, Dawudi yigarurira Yeruzalemu, ayigira umurwa mukuru w’igihugu cye kandi ahatuza Ubushyinguro bw’Uhoraho. Nuko ashoza intambara nyinshi: atsinda Abafilisiti burundu, yagura igihugu cye, kandi yigarurira n’uduhugu tumukikije. Cyakora, ibyo ntibyamubujije guhura n’ingorane nyinshi, ziturutse ku be no ku myifatire ye. Yagize atya asambanya Betsabe, wari umugore w’umwe mu ngabo ze, ndetse amutera inda, ni ko gukoresha amayeri, yicisha uwo mugabo. Nyamara umuhanuzi Natani yaje kumwumvisha ubugome bwe, Dawudi ahita asaba imbabazi n’umutima we wose, maze Uhoraho aramubabarira. Nyuma Dawudi acyura Betsabe babyarana umuhungu witwa Salomoni, ari na we wamusimbuye ku ngoma.

Izindi ngorane yagize, yazitewe n’abahungu be Aminoni na Abusalomu, tutaretse n’abandi benshi bamurwanyaga.

2. Uburyo banditse iki gitabo

Iyo umuntu asoma iki gitabo, asanga amateka ya Dawudi, n’amakimbirane yo kurwanira ingoma byanditse uko byagenze koko, mbese ku buryo busobanuye neza; bigatuma twahita tuboneraho ko uwabyanditse yari inyarurembo y’ibwami, akaba umunyabuhanga ujijutse, kandi akaba yarabyiboneye ubwe, ariko nta kindi tumuziho. Iyo nkuru ni yo gice cy’ingenzi cy’igitabo cya kabiri cya Samweli.

3. Inyigisho z’ingenzi z’iki gitabo

Icyo kigamije, ni ukutwereka ukuntu Dawudi yagerageje kuyobora umuryango wose nk’uko Imana yabimushinze, ari na cyo cyatumye aba urugero rw’abandi bami bamusimbuye bose. Dawudi yari azi neza ko byose abikesha Uhoraho, ndetse no mu byago akaba ari we yiringira. Kubera ko yahoraga yifuza kwibanira n’Imana ye, ni cyo cyamuteye kuzana Ubushyinguro bw’Uhoraho i Yeruzalemu, aboneza imihango yo gutura ibitambo, yiha n’umugambi wo kubakira Uhoraho Ingoro nini kandi nziza. Dawudi yakundaga kugisha inama abaherezabitambo n’abahanuzi, cyane cyane Gadi na Natani baramufashije cyane, ndetse n’igihe acumuye.

Ubuhanuzi bwa Natani (2 Sam 7), ni bwo buri ku isonga y’iki gitabo. Bukubiyemo Isezerano ridakuka Uhoraho yagiriye Dawudi n’abamukomokaho. Si ukuvuga gusa ko urubyaro rwe rutazigera ruva ku ngoma, ahubwo abazamuzungura bose, nibagendera mu nzira ze, bazitwa abana b’Uhoraho. Abo mu nzu ya Dawudi bazagira uruhare rukomeye mu ishingwa ry’ingoma y’Imana ku isi. Kuva icyo gihe, ni bwo Abayahudi batangiye kwizera ko hazaza Umukiza, uzabagarura ku Mana yabo. Iyo dusomye amavanjili, dusanga Abayahudi bari bategereje cyane ukuza k’umuntu ukomoka kuri Dawudi, kugira ngo ababere umwami mu izina ry’Uhoraho. Kandi koko yaraje: ni Yezu Kristu, wo mu nkomoko ya Dawudi, akaba n’Umwana w’Imana.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda