Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


31

Intambara y’i Gilibowa n’urupfu rwa Sawuli31.1 intambara . . . urupfu rwa Sawuli: uyu mutwe wa 31 urakomeza uwa 28,1.4-5, wavuzwemo ko Abafilisiti bari bakoranyirije ingabo i Shunemu ahateganye n’umusozi wa Gilibowa. Sawuli yabuze uko agira apfa kubirohaho arabarwanya, agira ngo abahagarike boye gukomeza kwigarurira igihugu. Ariko urwo rugamba yaruguyeho, we n’abahungu be batatu (31.6).

(1 Matek 10.1–14)

1Ubwo Abafilisiti barwanaga n’Abayisraheli. Ingabo z’Abayisraheli zihunga Abafilisiti, imirambo y’abapfuye yari yararitse ku musozi wa Gilibowa. 2Abafilisiti bakurikira Sawuli n’abahungu be, maze bica Yonatani, Abinadabu na Malikishuwa, bene Sawuli. 3Nuko urugamba rusigara rwibasiye Sawuli, abanyamiheto baramuvumbura, Sawuli ngo abakubite amaso akuka umutima. 4Ni ko kubwira umutwaje intwaro, ati «Kura inkota yawe maze unsogote, hato bariya bantu batagenywe bataza kunsogota, bakanankiniraho.» Ariko uwo mugaragu we aranga kuko yari afite ubwoba bwinshi. Nuko Sawuli afata inkota ayishitaho. 5Uwari amutwaje intwaro abonye ko apfuye, na we yishita ku nkota ye; bapfa bombi. 6Sawuli n’abahungu be batatu, uwamutwazaga intwaro ndetse n’ingabo ze zose, bapfira icyarimwe uwo munsi.

7Abandi Bayisraheli, bo hakurya y’ikibaya n’abo hakurya ya Yorudani, ngo babone bene wabo bahunze banamenye ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, ni ko guta imigi yabo barahunga, nuko Abafilisiti baraza bayituramo.

8Bukeye bw’aho, Abafilisiti baza gucuza intumbi, basanga umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be batatu ku musozi wa Gilibowa. 9Sawuli bamuca umutwe bamucuza n’intwaro ze. Baherako bakwira mu gihugu cyose cy’Abafilisiti, bamamaza iyo nkuru mu nsengero zabo no muri rubanda. 10Intwaro za Sawuli bazishyira mu rusengero rw’ikigirwamana cyabo Ashitaroti, naho umurambo we bawumanika ku nkike y’umugi w’i Betishani31.10 Betishani: uwo mugi, rimwe na rimwe banawita Betisheyani. Wari wubatse mu kibaya hafi ya Yorudani, mu majyepfo y’inyanja ya Galileya. Bityo rero, turumviraho ko Abafilisiti bari bamaze kwata igihugu mo kabiri. Sawuli amaze gupfa, ibintu byari bimaze kuba umwaku kurusha mbere akimikwa..

11Abaturage b’i Yabeshi ya Gilihadi bamenyeraho ibyo Abafilisiti bakoreye Sawuli. 12Ab’intwari muri bo bagenda ijoro ryose, bamanura umurambo wa Sawuli n’iy’abahungu be ku nkike y’umugi w’i Betishani, barayizana bayitwikira i Yabeshi. 13Hanyuma bafata amagufa yabo, maze bayahamba mu nsi y’umunyinya i Yabeshi, basiba kurya iminsi irindwi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda