Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


24

Dawudi abarura imbaga ya Israheli

(1 Matek 21.1–6)

1Uhoraho yongera kurakarira Abayisraheli, maze abateza Dawudi, ati «Genda ubarure24.1 Genda ubarure: mu by’ukuri Imana irareka Dawudi agashukwa kubera ubwirasi, maze icyo gishuko akakigwamo. Muri 1 Matek 21,1 bavuga ko Sekibi ari we wamushutse. Israheli na Yuda.» 2Umwami abwira Yowabu, umugaba w’ingabo wari kumwe na we, ati «Uzenguruke imiryango yose ya Israheli, uhereye i Dani ukageza i Berisheba, maze ubarure imbaga, kugira ngo menye umubare wayo.» 3Yowabu abwira umwami, ati «Uhoraho, Imana yawe, agwize imbaga incuro ijana, kandi umwami umutegetsi wanjye abyirebera. Ariko se ni mpamvu ki umwami umutegetsi wanjye ashaka gukora ikintu nk’icyo?» 4Ariko biba iby’ubusa, itegeko ry’umwami riganza Yowabu n’abatware b’ingabo, nuko Yowabu ahagurukana n’abatware b’ingabo z’umwami, bajya kubarura imbaga ya Israheli.

5Bambuka Yorudani, bahera i Aroweri no kuva ku mugi uri hepfo, iruhande rw’amasumo, hanyuma berekeza mu Bagadi n’i Yazeri. 6Bagera muri Gilihadi no mu gihugu cy’Abahiti n’i Dani, maze barakomeza bagera i Sidoni. 7Bukeye, binjira muri Tiri no mu migi yose y’Abahivi n’Abakanahani. Hanyuma bajya i Negevu ya Yuda, i Berisheba. 8Bazenguruka batyo igihugu cyose, bagera i Yeruzalemu nyuma y’amezi icyenda n’iminsi makumyabiri. 9Yowabu ashyikiriza umwami imibare y’ibarura ry’imbaga: Israheli yarimo abagabo b’intwari ibihumbi magana umunani bashobora gutwara inkota, naho Yuda harimo abagabo ibihumbi magana atanu.

Imana ihana Dawudi

(1 Matek 21.7–17)

10Dawudi ngo amare kubarura imbaga, yumva umutima we udiha. Ni ko kubwira Uhoraho, ati «Ni icyaha gikomeye nakoze. None rero, Uhoraho, ndakwinginze ngo wirengagize icyaha cy’umugaragu wawe, kuko nakoze nk’umusazi.»

11Ngo bucye mu gitondo Dawudi abyutse, Ijambo ry’Uhoraho ryigaragariza umuhanuzi Gadi, umushishozi wa Dawudi, muri aya magambo: 12«Genda ubwire Dawudi, uti ’Dore uko Uhoraho avuze: Ngushyize imbere ibihano bitatu. Hitamo kimwe muri byo, maze nzabe ari cyo nguhanisha.’» 13Gadi rero ajya kwa Dawudi, arabimumenyesha. Aramubwira ati «Ari uguterwa n’inzara imyaka itatu mu gihugu cyawe, ari ukumara amezi atatu uhunga umwanzi waguhagurukiye, cyangwa se iminsi itatu y’icyorezo mu gihugu cyawe, icyo uhisemo ni ikihe? Ngaho rero, tekereza neza, maze umbwire icyo ngomba gusubiza uwantumye.» 14Dawudi asubiza Gadi, ati «Ubu ndi mu makuba akomeye cyane . . . Reka tugwe mu biganza by’Uhoraho kuko ari umunyambabazi, aho kugira ngo ngwe mu biganza by’abantu!» 15Nuko Dawudi ahitamo icyorezo.

Hari mu gihe cyo gusarura ingano. Uhoraho ni ko guteza icyorezo muri Israheli, kuva muri icyo gitondo kugeza igihe yateganyije, maze hapfa abantu ibihumbi mirongo irindwi, uhereye i Dani ukageza i Berisheba.

16Umumalayika aramburira ikiganza kuri Yeruzalemu kugira ngo ayirimbure, ariko Uhoraho yisubiraho; ni ko kubwira uwo mumalayika wariho arimbura imbaga, ati «Ibyo birahagije. Ubu ngubu hina ukuboko.» Ubwo kandi uwo mumalayika w’Uhoraho yari bugufi bw’imbuga ya Arawuna w’Umuyebuzi.

17Ubwo Dawudi yarebaga umumalayika wicaga imbaga, abwira Uhoraho, ati «Ni jye wacumuye, kandi ni jye wakoze icyaha, ariko se nk’iyi mbaga yo yakoze iki? Ndakwinginze ngo abe ari jye uhanwa n’abo mu rugo rwanjye!»

Dawudi yubakira Uhoraho urutambiro

(1 Matek 21.18–27)

18Uwo munsi, Gadi asanga Dawudi aramubwira ati «Zamuka wubakire Uhoraho urutambiro ku mbuga ya Arawuna24.18 ku mbuga ya Arawuna: muri 2 Matek 3,1, ho barahamya ko iyo mbuga yari ku musozi wa Moriya, haruguru gato y’umugi wa Yeruzalemu; ni ho kandi Salomoni yubatse Ingoro y’Uhoraho. Icyo gitambo Dawudi yahatwikiye rero, ni cyo cyabimburiye ibindi bitabarika byaturiwe aho hantu nyine, mu binyejana byakurikiyeho., Umuyebuzi.» 19Dawudi arazamuka nk’uko Gadi yabimubwiye, abitegetswe n’Uhoraho. 20Arawuna akebutse, abona umwami n’abagaragu be baza bamusanga. Arasohoka, apfukama yubamye ku butaka imbere y’umwami. 21Arawuna aramubaza ati «Mwami, mutegetsi wanjye, uzanywe n’amahoro ku mugaragu wawe?» Dawudi aramusubiza ati «Nje kugura imbuga yawe, kugira ngo nyubakeho urutambiro rw’Uhoraho. Bityo icyorezo kijye kure y’imbaga.» 22Arawuna abwira Dawudi, ati «Umwami, umutegetsi wanjye afate ibyo ashatse byose, kugira ngo ature igitambo gitwikwa. Dore n’izi nka ube ari zo uturaho igitambo gitwikwa, naho igare n’imitambiko yaryo bibe inkwi zo gucana.» 23Ibyo byose Arawuna abiha umwami. Nuko Arawuna abwira umwami, ati «Uhoraho Imana yawe ibigushimire!».

24Ariko umwami abwira Arawuna, ati «Oya, ahubwo ndabigura nawe, sinshaka gutura Uhoraho, Imana yanjye, ibitambo bitwikwa nta cyo mbiguze.» Dawudi rero, agura iyo mbuga n’izo nka ku masikeli mirongo itanu ya feza. 25Aho ni ho Dawudi yubakiye Uhoraho urutambiro, kandi ahaturira ibitambo bitwikwa n’ibitambo by’ubuhoro. Nuko Uhoraho abona kugirira neza igihugu, n’icyorezo kijya kure ya Israheli.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda