Igitabo cya mbere cy’Abami
IJAMBO RY’IBANZE
Ibyo dusoma muri iki gitabo birakomeza ibivugwa mu gitambo cya kabiri cya Samweli. Baradutekererezamo amateka y’Abayisraheli bahereye ku minsi ya nyuma ya Dawudi n’urupfu rwe (ahagana 970 mb. K), kugeza ku rupfu rw’umwami Akabu (mu mwaka wa 853 mb. K.)
1. Ibiri muri iki gitabo n’imiterere yacyo
Mu mutwe wa mbere n’uwa kabiri, iki gitabo kidutekerereza ibyerekeye Dawudi, kikatubwira imisazire y’uwo mukambwe. Umwami Dawudi yagiye yegura ku mirimo ye y’ubutegetsi buhoro buhoro, ariko ntiyahita avuga uzamusimbura. Ni bwo Adoniya, umwe mu bahungu be, ashatse ko bamwimika ngo abe umwami kandi ise akiriho; ariko umuhanuzi Natani arabihosha, ahubwo himikwa Salomoni.
V. AMATEKA YA SALOMONI (3–11).
Muri iyi mitwe baraturondorera:
a) Ubuhanga bwe butangaje n’ubwamamare bwe bwageze no mu mahanga (3,1—5,14).
b) Ubwiza buhambaye bw’inzu ye bwite, ariko cyane cyane ubw’Ingoro y’i Yeruzalemu, yubakiye Uhoraho (5,15—9,25).
c) Umutungo we (9,26—10,29).
d) Ubuhemu bwe, n’ingorane yagize (11,1–42).
Salomoni yategetse guhera muri 970 kugeza muri 931; ingoma ye rero, yamaze hafi imyaka 40.
VI. ABAYISRAHELI BIGABANYAMO INGOMA EBYIRI (12–13)
Salomoni yamaze gutanga, ya miryango cumi yo mu majyaruguru no hagati mu gihugu yanga ko umuhungu we, Robowamu, ababera umwami, bitewe n’uko na we yari yanze kuborohereza imirimo y’uburetwa bakoraga. Ni bwo bimitse uwitwaga Yerobowamu aba umwami wa Israheli, naho Robowamu wo mu nzu ya Dawudi ategeka umuryango wa Yuda wonyine.
Si mu butegetsi honyine bitandukanyije, ahubwo no mu mihango y’iyobokamana, kuko Yerobowamu yahise akora amashusho abiri y’inyana za zahabu, akayashyira i Dani n’i Beteli kugira ngo Abayisraheli bajye bayahaturira ibitambo; yashakaga atyo kubuza abantu be kongera kuzamuka i Yeruzalemu, guturira ibitambo mu Ngoro y’Uhoraho.
VII. AMATEKA Y’IZO NGOMA ZOMBI KUGEZA KURI ELIYA (14–16)
Hakurikiraho intondeke y’amazina y’abami, uko basimburanye ku ngoma, muri Israheli no muri Yuda; hakavugwa iby’ingenzi mu bikorwa byabo. Barabarata cyangwa se bakabagaya bakurikije ibyiza cyangwa ibibi bakoze; naho ku bami ba Yuda, bakanareba niba barakurikije urugero rw’umukurambere wabo Dawudi.
VIII. INKURU Y’UMUHANUZI ELIYA (17–22; 2 Bami 1)
Muri iki gice, dusangamo inkuru zinyuranye zerekeye:
a) Eliya n’icyorezo cy’amapfa (17–18).
b) Eliya ku musozi wa Horebu (19).
c) Intambara Israheli yarwanye n’Abaramu (20).
d) Umuzabibu wa Naboti (21).
e) Indi ntambara barwanye n’Abaramu (22) . . .
Hari kandi n’ibindi byerekeye Eliya, dusanga mu gitabo cya kabiri cy’Abami.
2. Uburyo banditse iki gitabo
Uwanditse iki gitabo ntahisha aho yakuye ibyo adutekerereza. Yandukuye byinshi mu bitabo bitatu byariho mu gihe cye, ariko nyuma bikazimira; ari byo: «Igitabo cy’amateka ya Salomoni» (11,41), «Amateka y’abami ba Yuda» (urugero 14,29; 15,23), «Amateka y’abami ba Israheli» (urugero 15,31; 16,14). Naho ibyerekeye Eliya, nta washidikanya ko abigishwa b’uwo muhanuzi bakomeje kwibuka izo nkuru, bakanazihererekanya.
3. Inyigisho z’ingenzi z’iki gitabo
Kimwe no mu bindi bitabo by’amateka, guhera ku cya Yozuwe kugeza ku cya kabiri cy’Abami, uwabyanditse yibanze cyane ku mibanire y’Uhoraho n’umuryango we. Avuga birambuye ibyerekeye Ingoro y’i Yeruzalemu n’ibitambo bihaturirwa, mbese nk’uko igitabo cy’Ivugururamategeko kibigena. Gusengera Imana imwe mu Ngoro imwe, no kugendera kure imigenzo yose ya gipagani, ngayo amategeko y’Isezerano Uhoraho yagiranye n’umuryango yitoreye. Nibayubahiriza bazahabwa umugisha, nibayarengaho bazahanwa bikabije.
Umwanditsi w’iki gitabo agerageza kwerekana ko ari ko byagenze koko. Salomoni yahembewe ubusabaniramana bwe, ariko kandi amakuba yabaye nyuma y’urupfu rwe, yakuruwe n’uko yahemutse mu busaza bwe. Abami bose ba Israheli bakwiriye kugawa, kuko ari bo bashyigikiye ibitambo bizira byaturirwaga i Beteli n’i Dani. Mu bami ba Yuda bo, harimo abashimirwa umwete bagize mu kurwanya imihango ya gipagani, ariko abenshi ntibakwiriye iryo shimwe. Ibyo ari byo byose ariko, ubutegetsi bwabo bwari bufite ishingiro nyaryo, kuko bakomoka kuri Dawudi. Izi nyigisho tumaze kurondora, igitabo cya kabiri cy’Abami kirazikomeza, kandi kikarushaho kuzisobanura.
