Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

Abagibewoni n’abakomoka kuri Sawuli

1Ku ngoma ya Dawudi hatera inzara, imara imyaka itatu ikurikiranye. Dawudi abaza Uhoraho, maze Uhoraho aramubwira ati «Ibyo bitewe na Sawuli n’umuryango we b’abicanyi, kubera ko bishe Abagibewoni.» 2Umwami ahamagaza Abagibewoni, arabibabwira. Abagibewoni rero nta bwo bari abo mu miryango ya Israheli, ahubwo bari Abahemori bacitse ku icumu, kandi bari baragiranye isezerano n’Abayisraheli, usibye ko Sawuli yashatse kubatsemba21.2 yashatse kubatsemba: n’ubwo Yozuwe yari yagiranye amasezerano n’abaturage b’i Gibewoni (Yoz 9,3 . . . ), ibyo dusoma aha biratwumvisha ko Sawuli yigeze gushaka kubatsemba, nyamara nta zindi nkuru zibidutekerereza zatugejejweho. abitewe n’ishyaka yari afitiye Abayisraheli n’Abayuda. 3Dawudi abaza Abagibewoni, ati «Nabagenzereza nte, cyangwa se ni ku buhe buryo nabigororaho, kugira ngo muvuge neza umurage w’Uhoraho?» 4Abagibewoni baramusubiza bati «Icyo dushaka kuri Sawuli n’umuryango we, si ifeza cyangwa zahabu, kandi ntidushaka no kugira uwo twica muri Israheli.» Dawudi aravuga ati «Icyo mumbwira cyose nzakibakorera.» 5Baramubwira bati «Uwo muntu washatse kuturimbura, kandi akibwira ko yadutsembye mu gihugu cyose cya Israheli, 6nimuduhe barindwi mu bamukomokaho21.6 mu bamukomokaho: nk’uko umuco w’ubugome wa kera wabigenaga, iyo batashoboraga guhana nyir’ugukora icyaha, iyo nzigo yahorwaga mu bamukomokaho, bakabicamo umwe, cyangwa se benshi. Hanyuma ariko, abahanuzi baje kwamaganira kure uwo muco mubi, bagira bati «Abana ntibakaryozwe ibyaha bya ba se!» (Ez 18)., maze tubashwanyagurize imbere y’Uhoraho i Gibeya ya Sawuli, ku musozi w’Uhoraho.» Umwami aravuga ati «Nzababaha.» 7Ariko umwami arokora Mefibosheti, umuhungu wa Yonatani mwene Sawuli, kuko yari yaragiranye na Yonatani isezerano imbere y’Uhoraho. 8Nuko umwami afata abahungu babiri ba Risipa, umukobwa wa Aya, yari yarabyaranye na Sawuli, ari bo Arimoni na Mefibosheti, afata n’abahungu batanu ba Meraba, umukobwa wa Sawuli, yari yarabyaranye na Adiriyeli mwene Barizilayi w’i Mehola; 9abo bose abagabiza Abagibewoni, maze babashwanyaguriza ku musozi imbere y’Uhoraho, uko ari barindwi bapfira icyarimwe. Babishe mu minsi ya mbere y’isarura, mu ntangiriro y’isarura ry’ingano.

10Risipa, umukobwa wa Aya, afata ikigunira acyisasira ku rutare, kuva mu ntangiriro y’isarura kugeza ubwo imvura21.10 kugeza ubwo imvura: ni ukuvuga mu gihe cy’amezi ane. ihinduye ikagwa kuri iyo mirambo. Ku manywa ntiyarekaga inyoni zo mu kirere zibarya, haba n’inyamaswa zo mu gasozi nijoro. 11Bukeye, babwira Dawudi ibyo Risipa, umukobwa wa Aya, inshoreke ya Sawuli, yakoze. 12Dawudi aherako ajya kuzana amagufa ya Sawuli n’aya Yonatani umuhungu we; ayavana mu bantu b’i Yabeshi ya Gilihadi bari barayanyaze ku mbuga y’i Betishani, aho Abafilisiti babamanitse, umunsi biciye Sawuli i Gilibowa. 13Avanayo amagufa ya Sawuli n’ay’umuhungu we Yonatani, maze bayakoranyiriza hamwe n’amagufa y’abo barindwi bari barashwanyagujwe. 14Amagufa ya Sawuli, ay’umuhungu we Yonatani, n’ay’abo barindwi bayahamba i Sela mu gihugu cya Benyamini, mu mva ya Kishi se wa Sawuli. Barangiza batyo ibyategetswe n’umwami byose, hanyuma Imana ibona kumerera neza igihugu.

Dawudi arwana n’Abafilisiti

(1 Matek 20.4–8)

15Bukeye, Abafilisiti bongera gushyamirana n’Abayisraheli. Dawudi n’ingabo ze baramanuka bajya kurwana n’Abafilisiti, bakirwana, Dawudi yumva ananiwe. 16Ishibo‐Benobu, wari uwo muri bene Rafa, ni bwo ashatse kwica Dawudi. Uwo mugabo yari afite igihosho gifite uburemere nk’ubw’amasikeli magana atatu y’umuringa, kandi yari yambaye inkota nshya. 17Ariko Abishayi mwene Seruya arahagoboka, maze atera Umufilisiti aramwica. Ni bwo rero ingabo za Dawudi zimwinginze ziti «Ntuzongere gutabarana natwe, hato utazazimya itara21.17 itara rya Israheli: itara cyangwa iziko twabigereranya n’igicumbi cy’urugo; ni ukuvuga rero ko Dawudi aramutse apfuye, Israheli itaba ikigwegweje ngo ikomeze kubaho. rya Israheli!»

18Nyuma y’ibyo, hongera kuba intambara ku Bafilisiti i Goba. Ni bwo rero Sibekayi w’i Husha yishe Safu wo muri bene Rafa.

19Bukeye, i Goba hongera kubera intambara ku Bafilisiti. Elihanani mwene Yayiri w’i Betelehemu yica Goliyati w’i Gati, wari ufite icumu ryanganaga n’igiti cy’umuboshyi w’imyenda.

20Hongera kuba indi ntambara i Gati. Hakaba umurwanyi ufite intoki esheshatu ku kiganza n’amano atandatu ku kirenge, byose hamwe bikaba makumyabiri na bine, na we akaba akomoka kuri bene Rafa. 21Ashaka gushotora Israheli, maze Yehonatani mwene Shimeya, umuvandimwe wa Dawudi, aramwica.

22Abo bose uko ari bane, bari bene Rafa w’i Gati, nuko bose bicwa na Dawudi n’ingabo ze.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda