Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


20

Sheba agomera Dawudi

1Aho hakaba umuntu w’igipfamutima witwa Sheba mwene Bikuri, Umubenyamini. Avuza ihembe, maze aravuga ati

«Nta mugabane dufitanye na Dawudi,

nta n’umurage dusangiye na mwene Yese!

Bayisraheli mwese, buri muntu najye mu mahema ye!»

2Abayisraheli bose barazamuka, bareka Dawudi kugira ngo bakurikire Sheba, mwene Bikuri. Ariko Abayuda basigarana n’umwami wabo, baramuherekeza kuva kuri Yorudani kugera i Yeruzalemu.

3Dawudi ataha iwe i Yeruzalemu. Umwami afata ba bagore cumi b’inshoreke yari yasize ku rugo, maze abashyira mu nzu igenzurwa. Akabaha ibibatunga, ariko ntiyongera kubana na bo. Nuko baguma aho nk’imfungwa kugeza ku munsi w’urupfu rwabo; bameze nk’abapfakazi kandi umugabo akiriho.

Yowabu yica Amasa

4Bukeye, umwami abwira Amasa, ati «Mpamagariza Abayuda bose, bazakwitabe mbere y’iminsi itatu, kandi nawe uzaba uhari.» 5Amasa ajya guhamagara Abayuda, ariko arenza igihe Dawudi yari yategetse. 6Dawudi abwira Abishayi, ati «Noneho Sheba, mwene Bikuri, agiye kutumerera nabi kurusha Abusalomu. Fata abagaragu ba shobuja, ugende ukurikire Sheba, atavaho ashyikira imigi izitiwe, maze akaducika.» 7Nuko Abishayi n’ingabo za Yowabu, Abakereti, Abapeleti, n’abandi bose bamenyereye kurwana, bava i Yeruzalemu bakurikiye Sheba, mwene Bikuri.

8Bageze ku ibuye rinini riri i Gibewoni, ni bwo Amasa yaje arahabasanga. Yowabu yari yambaye imyambaro ye y’intambara, akenyeje umukandara uriho inkota ifashe ku itako, iri mu rwubati. Igihe atambutse, inkota iragwa20.8 inkota iragwa: Amasa we arakeka ko ari ibigwiririye Yowabu, ntakamenye ko yabigize nkana.. 9Yowabu abwira Amasa, ati «Uraho neza se, muvandimwe?» Ikiganza cy’iburyo cya Yowabu gifata mu bwanwa20.9 gifata mu bwanwa: ni uburyo bwo kumwereka ko amukunze kandi ko ashaka kumwiyegereza ngo amusome; mbese nk’uko Abarabu bakibigenza n’ubu. bwa Amasa, kugira ngo amuhobere. 10Ariko Amasa ntiyari yitaye ku nkota yari mu kiganza cya Yowabu, ni ko kuyimutera mu nda, amara ye adendeza ku butaka. Ahita apfa ako kanya, Yowabu atongeye kumutera bwa kabiri.

Iherezo ry’ukugoma kwa Sheba

Yowabu na murumuna we Abishayi bakomeza gukurikira Sheba, mwene Bikuri. 11Umwe mu ngabo za Yowabu yari yasigaye iruhande rw’umurambo wa Amasa. Uwo musore yaravugaga ati «Uri uwa Yowabu kandi akaba uwa Dawudi, nakurikire Yowabu!» 12Nyamara, Amasa yari yigaraguye mu maraso ye aho mu nzira, uwo muntu abona ko abahanyuraga bose bahakerererwa, akurura umurambo, awuvana mu nzira awushyira mu gisambu, maze aworosa umwenda, kubera ko abahahitaga bose bahahagararaga. 13Amaze kuwuvana mu nzira, abahanyuraga bose bakurikira Yowabu, bajya gushaka Sheba mwene Bikuri.

14Sheba azenguruka inzu za Israheli zose, kugera Abeli‐Betimaka20.14 Abeli‐Betimaka: ni umugi uri kure cyane, mu majyaruguru y’igihugu (reba ku ikarita ya 4)., maze Ababikuri bose barakorana, baramukurikira. 15Yowabu aza kugota Sheba muri Abeli‐Betimaka. Nuko barunda ikirundo cy’igitaka ku rukuta rw’umugi. Imbaga yose yari kumwe na Yowabu, icukura inkike kugira ngo ihirime. 16Umugore w’umunyabwenge wari mu mugi atera hejuru, ati «Nimwumve! Nimwumve! Ndabinginze ngo mumbwirire Yowabu, muti ’Ngwino hano ngire icyo nkubwira.’» 17Yowabu aramwegera, umugore aramubaza ati «Mbese ni wowe Yowabu?» Aramusubiza ati «Ni jyewe.» Nuko aramubwira ati «Tega amatwi amagambo y’umuja wawe.» Undi aramusubiza ati «Ndakumva.» 18Umugore arakomeza ati «Kera iyo habaga impaka z’urudaca, hari umugenzo wo kuvuga ngo ’Bajye kugisha inama muri Abeli‐Betimaka, ubwo bikaba birangiye.’ 19Uyu mugi wacu si wo munyamahoro kandi w’indahemuka mu yindi yose ya Israheli? Naho wowe, urashaka kuwurimbura, kandi ari umurwa mukuru muri Israheli! Urashakira iki koreka umurage w’Uhoraho?» 20Yowabu aramusubiza ati «Reka, ntibikambeho! Sinshaka koreka cyangwa kurimbura! 21Nta bwo ari ko bimeze, ahubwo umugabo wo mu misozi y’i Efurayimu witwa Sheba mwene Bikuri, yagomeye umwami Dawudi. Nimumutange wenyine, maze ndeke umugi wanyu.» Umugore abwira Yowabu, ati «Ibyo na byo, tugiye kukujugunyira umutwe we, tuwunyujije hejuru y’inkike.» 22Uwo mugore abwira imbaga yose inama yuje ubwenge, nuko batema umutwe wa Sheba mwene Bikuri, maze bawujugunyira Yowabu. Yowabu aherako avuza ihembe, bareka umugi baranyanyagira buri wese ataha mu mahema ye. Yowabu we, agaruka i Yeruzalemu bugufi y’umwami.

Abafasha ba Dawudi

23Yowabu yategekaga ingabo zose za Dawudi. Benayahu, mwene Yehoyada, agategeka Abakereti n’Abapeleti. 24Adoramu ni we wari ushinzwe imirimo rusange. Yehoshafati, mwene Ahiludi, akaba umunyamabanga w’umwami, 25Shiya yari umwanditsi; Sadoki na Abiyatari bakaba abaherezabitambo. 26Hakaba na Ira w’i Yayiri, wari umuherezabitambo wa Dawudi.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda