Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


7

1Elisha arasubiza ati «Nimwumve ijambo ry’Uhoraho. Aravuze ngo: Ejo nk’iki gihe, ku irembo rya Samariya incuro imwe y’ifu izagura sikeli imwe, incuro ebyiri z’ingano na zo zigure sikeli imwe.» 2Umufasha w’umwami, ari na we yegamiraga, abaza umuntu w’Imana, ati «N’aho Uhoraho yafungura amadirishya y’ijuru, ese byaba nk’uko ubivuze?» Elisha aramusubiza ati «Uzabirebesha amaso yawe bwite, ariko ntuzabiryaho.»

Abaramu bahunga ingando yabo

3Hari ababembe bane ku irembo ry’umugi. Baravugana bati «Kuki twaguma hano kugeza igihe tuzapfira? 4Nituvuga tuti ’Twinjire mu mugi, tuzahasanga inzara itwice, kandi nituguma hano, na bwo tuzapfa. Nimuze tujye mu ngando y’Abaramu; nibatwihorera tuzabaho, kandi nibatwica tuzapfe!» 5Ku mugoroba w’akabwibwi, barahaguruka bajya mu ngando y’Abaramu, bahageze barayizenguruka yose, basanga nta muntu n’umwe uyirimo. 6Koko rero, Uhoraho yari yateje Abaramu kumva urusaku rw’amagare, urw’amafarasi n’urw’ingabo nyinshi, noneho Abaramu barabwirana bati «Umwami wa Israheli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Misiri kugira ngo badutere7.6 ngo badutere: umwami w’Abaramu yaje kumva inkuru z’impuha, zivuga ko hari ingabo z’abanyamahanga zateye igihugu cye. Ni bwo bahagurutse bwangu basubira i Damasi, ibintu byinshi mu byo batabaranye babita aho..» 7Ubwo nimugoroba mu kabwibwi Abaramu barahaguruka, barahunga. Bata amahema yabo n’amafarasi n’indogobe byabo, basiga ingando uko yakabaye, barahunga bagira ngo bakize amagara yabo. 8Ba babembe bamaze kuzenguruka ingando yose, binjira mu ihema rimwe bararya kandi baranywa, hanyuma bakuramo feza, zahabu n’imyambaro, bajya kubihisha. Barahindukira binjira mu rindi hema, bakuramo ibindi byarimo, na byo bajya kubihisha.

Umugi wa Samariya urenganurwa

9Ba babembe barabwirana bati «Ibi dukora ntibikwiriye. Uyu munsi ni uw’inkuru nziza tutagomba kwihererana. Niba nta cyo tuvuze tugategereza ko bucya, tuzahanwa. Nimuze tugende twinjire mu mugi tubimenyeshe abo mu rugo rw’umwami.» 10Baragenda; bageze mu mugi bahamagara abarinzi b’irembo ry’umugi, barababwira bati «Twagiye mu ngando y’Abaramu, dusanga nta muntu n’umwe uyirimo, nta jwi ry’umuntu riharangwa, uretse gusa amafarasi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.» 11Abo barinzi b’irembo bahamagara abari mu ngoro y’umwami, babamenyesha iyo nkuru.

12Nuko umwami arabyuka mu gicuku, abwira abagaragu be, ati «Mureke mbasobanurire umutego Abaramu baduteze: bamenye ko twishwe n’inzara, basohoka mu ngando yabo bajya kwihisha ku musozi, bibwira bati ’Nibasohoka bava mu mugi wabo turabafata mpiri, maze tugende twinjire mu mugi wabo.’» 13Umwe mu bagaragu aramusubiza ati «Dufate amafarasi atanu mu yasigaye mu mugi — ubundi bwo ntagiye gushira nk’ayandi yose? — maze tuyohereze turebe.» 14Bafata amagare abiri n’amafarasi yayo, umwami arabohereza ngo bakurikire ingabo z’Abaramu, avuga ati «Nimugende murebe!» 15Barazikurikira kugera ubwo bageze kuri Yorudani, basanga inzira yose yuzuye imyambaro n’ibindi bintu ingabo z’Abaramu zataye kubera guhunga zihuta cyane. Intumwa zigaruka kubwira umwami ibyo zabonye. 16Nuko imbaga y’abantu irasohoka ijya gusahura ibyo mu ngando y’Abaramu: bagurisha incuro imwe y’ifu sikeli imwe, n’incuro ebyiri z’ingano bazigurisha sikeli imwe, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.

17Umwami yari yafashe umutware yegamiraga, amushyira ku irembo ry’umugi ngo aririnde, ariko abantu barahamunyukanyukira arapfa, nk’uko umuntu w’Imana yari yarabivuze, igihe umwami aje kumuganiriza.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda