Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


6

Ishoka yatakaye6.0 ishoka yatakaye: ngiyi indi nkuru itangaje muri za zindi zerekeye Elisha abahanuzi bo mu itorero bahererekanyaga; yaje no kugera ku mwanditsi w’iki gitabo cy’Abami nyuma hashize igihe kirekire, ayandika nta cyo ayihinduyeho.

1Abahanuzi babwira Elisha, bati «Umwanya twicaramo hano imbere yawe ni muto cyane. 2Twemerere tujye kuri Yorudani, buri muntu akureyo igiti maze twiyubakire hano ahantu tuzajya twicara.» Arabasubiza ati «Nimugende!» 3Umwe muri bo aramubwira ati «Ndakwinginze, emera kujyana n’abagaragu bawe.» Aramusubiza ati «Yego, ndaje.» 4Nuko barajyana, bagera kuri Yorudani, batema ibiti. 5Mu gihe umwe muri bo agitema igiti cye, ishoka irakuka igwa mu mazi. Atera hejuru ataka, ati «Ayiwe, shobuja, ko iriya shoka yari intirano!» 6Umuntu w’Imana aramubaza ati «Iguye he?» Arahamwereka. Elisha atema agashami ku giti, akajugunya mu mazi, ishoka irareremba. 7Elisha aramubwira ati «Yikurure uyizane!» Umugabo arambura ukuboko, arayisingira.

Elisha afata mpiri abasirikare b’Abaramu

8Umwami wa Aramu yarwanaga n’Abayisraheli6.8 yarwanaga n’Abayisraheli: ntibatubwira izina ry’uwo mwami wa Aramu, emwe habe n’iry’uwa Israheli, ariko dushobora gukeka ko ari Beni‐Hadadi na Yoramu. Abaramu bagiye barushaho gusatira igihugu cya Israheli, baracyogoga kugeza n’aho bagota Samariya umurwa mukuru. Nyamara Elisha yakomeje gukoresha ingabire z’ubushishozi yahawe, arwana ku mbaga yose., noneho ajya inama n’abagaragu be, aravuga ati «Hariya ni ho hazaba ingando yanjye», 9ariko umuntu w’Imana atuma ku mwami w’Abayisraheli, ati «Wirinde kunyura hariya hantu kuko ari ho Abaramu bamanukiye bajya kugutera.» 10Umwami w’Abayisraheli yohereza abantu ha handi umuntu w’Imana yavuze. Elisha yaburiraga umwami kugira ngo yitegure, nuko abigira incuro nyinshi.

11Umwami wa Aramu ahagarika umutima cyane. Atumira abagaragu be, arababaza ati «Ntimwambwira umuntu muri twe ufatanyije n’umwami w’Abayisraheli?» 12Umwe mu bagaragu be aramusubiza ati «Nta we, shobuja mwami, ahubwo Elisha, umuhanuzi wo muri Israheli, ni we ushobora kubwira umwami wa Israheli ibyo uvugira mu cyumba cyawe.» 13Arababwira ati «Nimugende murebe aho ari, maze noherezeyo abamufata.» Baramusubiza bati «Ari i Dotani6.13 i Dotani: ni umugi uri mu bilometero 15 mu majyaruguru ya Samariya..» 14Umwami yohereza amafarasi, amagare n’ingabo z’abasirikare zihagije, bagezeyo nijoro, bagota uwo mugi.

15Umugaragu w’umuntu w’Imana azinduka kare mu gitondo, arasohoka abona ingabo z’abasirikare, n’amafarasi, n’amagare bigose umugi. Abwira Elisha, ati «Shobuja, turabigenza dute?» 16Aramusubiza ati «Witinya, ingabo zacu ziruta ubwinshi izabo.» 17Elisha asenga, agira ati «Uhoraho, muhumure amaso arebe!» Uhoraho ahumura amaso y’uwo mugaragu, arareba abona umusozi wuzuye amafarasi n’amagare by’umuriro, bikikije Elisha!

18Ingabo z’Abaramu zisanga Elisha; na we asaba Uhoraho muri aya magambo: «Huma amaso ya ziriya ngabo!» Uhoraho azihuma amaso nk’uko Elisha yabisabye. 19Elisha aravuga ati «Iyi si yo nzira mugomba kunyuramo, si na wo mugi mwoherejwemo. Nimunkurikire, ndabageza ku muntu mushaka.» Aherako abajyana i Samariya. 20Bakigera i Samariya, Elisha asenga, avuga ati «Uhoraho, humura amaso y’aba bantu maze babone!» Uhoraho abahumura amaso, barebye basanga bari mu mugi wa Samariya rwagati.

21Umwami wa Israheli ababonye abwira Elisha, ati «Mubyeyi, mbice?» 22Aramusubiza ati «Wibica! Ufite se akamenyero ko kwica abo watsindishije inkota n’imiheto ukabagira imfungwa? Ahubwo bahe umugati n’amazi, barye kandi banywe hanyuma basange shebuja.» 23Umwami abatekeshereza ibyo kurya byinshi, bararya kandi baranywa. Hanyuma arabasezerera basubira kwa shebuja. Kuva ubwo ingabo z’Abaramu zimara igihe zitongeye gutera igihugu cya Israheli.

Inzara itera i Samariya

24Nyuma y’ibyo, Beni‐Hadadi, umwami wa Aramu, akoranya ingabo ze zose, maze arazamuka bajya kugota Samariya. 25Hatera inzara ikaze muri Samariya. Umugi uragotwa ku buryo umutwe w’indogobe waguraga amasikeli mirongo inani ya feza, n’icya kane cy’igipimo cy’amahurunguru y’inuma kikagurwa amasikeli atanu ya feza.

26Rimwe, umwami wa Israheli anyura ku nkike z’amabuye zizengurutse umugi, nuko umugore aza amutakambira, agira ati «Ntabara, shobuja mwami!» 27Umwami aramusubiza, ati «Niba Uhoraho atakurengeye, jye nagutabaza iki? Ngutabaze se ingano zo ku mbuga, cyangwa se ibinyobwa byo mu rwengero?» 28Umwami yongera kumubaza, ati «Urashaka iki?» Undi aramusubiza ati «Uriya mugore yarambwiye ngo ’Zana umwana wawe tumurye none, uwanjye tuzamurya ejo’. 29Twatekesheje umwana wanjye turamurya; ku munsi ukurikiyeho musabye kuzana uwe ngo tumurye, ajya kumuhisha.» 30Umwami amaze kumva amagambo y’uwo mugore, ashishimura imyenda ye, kandi bitewe n’uko yagendaga hejuru y’inkike z’amabuye, imbaga y’abantu ibona ko yambaye ibigunira ku mubiri, imbere y’imyambaro ye. 31Nuko aravuga ati «Imana inkorere uko ishaka, niba uyu munsi nimugoroba, Elisha mwene Shafati6.31 ntamucishije umutwe: nta washidikanya ko Elisha yakomeje gutera inkunga imbaga, abahanurira ko Uhoraho azaza kubatabara. Nuko umwami wari umaze kwihana ubwe, akumva amahano abo bagore bombi bakoze, arushaho kwiheba, yibwira ko Elisha yababeshye. ntamucishije umutwe!»

Elisha ahanura ishira ry’inzara

32Elisha yari yicaye iwe akikijwe n’abakuru b’umugi, nuko umwami amutumaho umwe mu bagaragu be. Intumwa itaramugeraho, Elisha abwira abakuru, ati «Nimurebe! Dore wa mwana w’umwicanyi anyoherejeho umuntu wo kunca igihanga. Intumwa nigera hano, muhite mukinga urugi muyibuze kwinjira. Ubundi se ntimwumva namwe imirindi ya shebuja uje amukurikiye?» 33Akivuga ibyo, umwami ubwe aba arahageze, maze aramubwira ati «Ko ibi byago twabitejwe n’Uhoraho, namwizeraho iki kindi?»

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda