Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


11

Ataliya yiha ubutegetsi i Yeruzalemu (841–835)

(2 Matek 22.10–12)

1Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umwana we apfuye, yiyemeza kwicisha abantu bose bakomokaga ku mwami11.1 bakomoka ku mwami: kugira ngo uwo mugore w’umwirasi yigarurire ubutegetsi, ntiyatinye no kwica abuzukuru be bwite!. 2Yehosheba11.2 Yehosheba: nk’uko muri 2 Matek 22,11 babitubwira, Yehosheba uwo yari umugore wa Yehoyada, umuherezabitambo mukuru (11.4; 11,9), ni na cyo cyatumye ashobora guhisha Yowasi wari ukiri muto mu Ngoro y’Imana., umukobwa w’umwami Yoramu akaba na mushiki wa Okoziya, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abahisha mu cyumba cy’ingoro bararagamo, Ataliya ntiyaba akimwishe. 3Yowasi abana n’uwo murezi imyaka itandatu mu Ngoro y’Uhoraho, ubwo Ataliya yategekaga igihugu.

Yowasi yimikirwa ubwami

(2 Matek 23.1–21)

4Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumiza abategetsi bakuru b’ingabo z’Abakari11.4 Abakari: bari umutwe w’ingabo z’abanyamahanga b’abacancuro, bari bashinzwe kurinda ingoro y’umwami n’Ingoro y’Uhoraho. n’ingabo zarindaga ibwami, bamusanga mu Ngoro y’Uhoraho. Asezerana na bo kandi abarahiriza mu Ngoro y’Uhoraho, hanyuma abereka umwana w’umwami. 5Arabategeka, ati «Dore ibyo mugiye gukora: muri mwe, abagize umutwe ugomba gufata igihe ku munsi w’isabato, bo bazakora uko bisanzwe: bamwe bazarinda ingoro y’ibwami, 6abandi bazahagarara ku irembo rya Suri, abasigaye bazahagarara ku irembo ry’inyuma y’inzu y’intumwa z’ibwami, maze bazabuze umuntu wese kwinjira mu Ngoro Y’Uhoraho. 7Naho abagize imitwe ibiri itazaba igomba gukora ku munsi w’isabato, mwebwe muzinjire mu Ngoro y’Uhoraho, maze muzakikize umwami. 8Buri wese kandi azabe afite intwaro mu ntoki. Uzashaka kubacamo muzamwice. Muzahore mushagaye umwami aho agiye hose.»

9Abatware b’abasirikare bakora nk’uko umuherezabitambo Yehoyada yabategetse. Buri wese afata abantu be, ari abajya mu mirimo yo ku isabato, ari n’abayirangije, bose baragenda basanga umuherezabitambo Yehoyada. 10Umuherezabitambo aha abatware b’abasirikare amacumu n’ingabo by’umwami Dawudi byabaga mu Ngoro y’Uhoraho. 11Abarinzi b’ibwami bahagarara bafite intwaro mu ntoki bakikije umwami, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’Ingoro kugera mu rw’ibumoso, hafi y’urutambiro imbere y’Ingoro. 12Nuko Yehoyada asohora umwana w’umwami, amwambika ikamba ry’ubwami, amuha n’ibindi biranga ubwami. Bamwimikisha amavuta, hanyuma abantu bose bakoma amashyi biyamirira, bavuga bati «Umwami aragahoraho!»

13Ataliya yumvise rubanda rusakuza, agenda abasanga aho bari bari mu Ngoro y’Uhoraho. 14Aritegereza, abona umwami ahagaze hafi y’inkingi y’Ingoro nk’uko byari umuhango usanzwe, abatware n’abavuza amakondera bamuri iruhande, n’abantu bose bo mu gihugu banezerewe kandi bavuza uturumbeti. Nuko Ataliya ashishimura imyambaro ye asakuza, ati «Ubugambanyi! Ubugambanyi!» 15Umuherezabitambo Yehoyada abwira abatware bakuru b’ingabo bategeka abarinzi, agira ati «Nimumusohore mumucishe hagati y’imirongo y’ingabo! Umukurikira mumwicishe inkota!» Koko rero, umuherezabitambo yari yavuze ati «Umwamikazi ntazicirwa mu Ngoro y’Uhoraho.» 16Bajyana Ataliya, bamunyuza mu irembo amafarasi yanyuragamo, bamugejeje ku ngoro y’umwami bamutsinda aho.

17Yehoyada yifatanyije n’umwami n’umuryango wose, agirana isezerano n’Uhoraho11.17 uzabe uw’Uhoraho: nguko uko inzu ya Dawudi yasubijwe ku ngoma n’iyobokamana ry’Uhoraho riravugururwa burundu; naho imihango yo kuyoboka Behali Ataliya yashyigikiraga, icibwa mu gihugu., kugira ngo umuryango uzabe uw’Uhoraho; umwami n’umuryango na bo bagirana isezerano imbere ye. 18Hanyuma imbaga yose ijya ku ngoro ya Behali, bamenagura intambiro ze zose n’amashusho ye babimaraho; na Matani, umuherezabitambo wa Behali, bamwicira imbere y’urutambiro.

Umuherezabitambo Yehoyada atoranya abo kurinda Ingoro y’Uhoraho, 19hanyuma afata abatware b’abasirikare b’Abakari, intumwa z’ibwami na rubanda bose; bavana umwami mu Ngoro y’Uhoraho, baramumanukana banyuze mu irembo ry’intumwa z’ibwami, bagera mu ngoro y’umwami. Bagezeyo, Yowasi yicara ku ntebe y’ubwami. 20Abantu bose bo mu gihugu baranezerwa, umurwa uratuza. Ataliya we bari bamwicishije inkota, mu ngoro y’umwami.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda