Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


10

Yehu arimbura inzu ya Akabu

1Akabu yari afite i Samariya abana mirongo irindwi bamukomokaho. Yehu yandika amabaruwa, ayoherereza abakuru b’imiryango, n’abatware b’imigi, n’abareraga abana ba Akabu bari i Samariya, ababwira ati 2«Iyi baruwa nibageraho, ubwo mushinzwe kwita ku bana ba shobuja, mukaba mufite amagare, amafarasi n’umugi wubatswe bikomeye, ndetse n’intwaro, 3mutoranye umwe mu bana ba shobuja urusha abandi ubushobozi, mumwicaze ku ntebe y’ubwami bwa se, maze murwanirire inzu ya shobuja.»

4Bagira ubwoba bwinshi, hanyuma barabwirana bati «Abami babiri ntibashoboye kumuhangara, none twe twabishobora dute?» 5Umutegeka w’ingoro y’umwami, umutware w’umugi, abakuru b’imiryango n’abarezi b’abana batuma kuri Yehu, bati «Turi abagaragu bawe, tuzakora ibyo uzadutegeka byose. Nta muntu n’umwe tuzimika. Wowe uzakore ibigutunganiye.»

6Yehu abandikira indi baruwa, ababwira ati «Niba muri abanjye, mukaba munyumva, abana ba shobuja nimubace imitwe, maze ejo kuri iyi saha muyinsangishe i Yizireyeli.» Ariko icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari hirya no hino mu bakuru b’umurwa babareraga. 7Iyo baruwa imaze kubageraho, bafata abana b’umwami babaca imitwe bose uko ari mirongo irindwi, hanyuma iyo mitwe yabo bayishyira mu nkangara bayoherereza Yehu i Yizireyeli.

8Intumwa iza kumumenyesha, iti «Bazanye imitwe y’abana b’umwami.» Yehu aravuga ati «Nimuyikoremo ibirundo bibiri ku irembo, kuzageza ejo mu gitondo.» 9Bukeye mu gitondo, Yehu arasohoka, ahagarara imbere y’inteko y’abantu, arababwira ati «Mwebweho muri abere! Jyewe nagambaniye databuja ndamwica, ariko se aba bo bishwe na nde? 10None rero, mumenye ko nta jambo na rimwe Uhoraho yavuze ku nzu ya Akabu ryagiye ubusa! Ahubwo ibyo Uhoraho yavugishije umugaragu we Eliya, yaranabyujuje.»

11Hanyuma Yehu atsemba abo mu nzu ya Akabu bose bari basigaye i Yizireyeli, abakuru be, incuti ze z’amagara, n’abaherezabitambo be bose, ntiyagira n’umwe asiga.

Yehu arimbura abo mu muryango wa Okoziya

(2 Matek 22.8)

12Yehu arahaguruka, ashyira nzira yerekeza i Samariya. Ageze i Betekedi y’abashumba, 13ahura n’abavandimwe ba Okoziya, umwami wa Yuda. Arababaza ati «Muri bande?» Baramusubiza bati «Turi abavandimwe ba Okoziya. Tugiye kuramutsa abana b’umwami n’ab’umugabekazi.» 14Yehu ategeka abantu be, ati «Nimubafate mpiri!» Babafata mpiri, babicira ku kigega cy’amazi cy’i Betekedi. Bari mirongo ine na babiri, ntihagira n’umwe urokoka.

Yehu ahura na Yonadabu

15Yehu ava aho ngaho, aragenda ahura na Yonadabu, mwene Rekabu, wari uje amugana. Yehu aramuramutsa, hanyuma aramubaza ati «Uranyishimiye nk’uko nanjye nkwishimiye?» Yonadabu aramusubiza ati «Yego!» Undi ati «Niba ari byo, mpa umukono.» Yonadabu arawumuha. Nuko Yehu amuzamura mu igare rye, 16avuga ati «Ngwino tujyane, urebe ishyaka ndwanira Uhoraho!» Bajyana mu igare rye. 17Yehu ageze i Samariya, yica abantu bose bo mu muryango wa Akabu bari basigaye mu mugi, arabatsemba nk’uko byahanuwe na Eliya.

Yehu akuraho ikigirwamana Behali

18Yehu akoranya imbaga yose, arababwira ati «Akabu yakoreye buhoro Behali, jyewe nzamukorera cyane kumurusha. 19Nimumpamagarire nonaha abahanuzi bose ba Behali, abayoboke be bose, n’abaherezabitambo be; ntihagire n’umwe ubura, kuko ngiye gutura Behali igitambo gikomeye. Ubura azapfa.» Ariko ibyo byose Yehu yabikoranaga uburyarya, kugira ngo abone uko atsemba abayoboke bose ba Behali.

20Yehu arababwira ati «Nihabe ikoraniro ritagatifu ryubahiriza Behali!» Batumira abantu. 21Yehu yohereza intumwa gutumira abantu bo muri Israheli yose. Abayoboke bose ba Behali baritaba, ntihagira n’umwe ubura. Binjira mu ngoro ya Behali barayuzura. 22Yehu abwira uwari ushinzwe inzu babikagamo imyambaro, ati «Sohora imyenda y’abayoboke ba Behali uyibahe10.22 uyibahe: iyo bajyaga gutura igitambo, byari umuco ko abantu babanza kwiyambura imyambaro basanganywe, bagashyiramo iyabigenewe yasukuwe. Yehu yategetse atsindagiriza ko abayoboke ba Behali bayihabwa bose, ngo ize kuba ikimenyetso kibaranga..» Arayibazanira. 23Yehu na Yonadabu mwene Rekabu binjira mu ngoro ya Behali. Yehu abwira abayoboke ba Behali, ati «Nimusuzume neza ko nta mugaragu n’umwe w’Uhoraho ubarimo, murebe ko ari mwe mwenyine, abayoboke ba Behali.» 24Nuko Yehu na Yonadabu barinjira kugira ngo bahereze amaturo kandi bature ibitambo bitwikwa.

Ariko Yehu yari yashyize hanze abagabo mirongo inani, ababwira ati «Dore aba bantu mbashyize mu maboko yanyu, nihagira n’umwe muri bo ubacika, uwo azaba yacitse azamuryozwa, apfe mu kigwi cye.» 25Yehu amaze gutura ibitambo bitwikwa, abwira abarinzi be n’abatware b’ingabo, ati «Nimwinjire mwice aba bantu bose, ntihagire n’umwe ubacika!» Nuko abarinzi n’abatware b’ingabo barinjira, maze babicisha inkota bose. Bagera batyo mu cyumba cyiherereye cyo mu ngoro ya Behali; 26basohora inkingi y’igiti yeguriwe Behali, barayitwika. 27Bamaze kumenagura inkingi ya Behali, basenya n’ingoro ye; aho yari iri bahahindura imisarane ya rubanda kuva icyo gihe kugeza n’ubu.

Yehu, umwami wa Israheli (841–814)

28Bityo, Yehu aba aciye Behali muri Israheli. 29Icyakora Yehu ntiyaretse gukurikiza ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yakoresheje Abayisraheli, basenga amashusho y’inyana za zahabu y’i Beteli n’i Dani. 30Uhoraho abwira Yehu, ati «Kubera ko wakoze neza wita ku binshimisha kandi ukaba warakoreye inzu ya Akabu nk’uko nabishakaga, abana bawe bazima ingoma ya Israheli kugera ku gisekuru cya kane.» 31Ariko Yehu ntiyubahiriza amategeko y’Uhoraho, Imana ya Israheli, n’umutima we wose, ntiyareka gukora ibyaha Yerobowamu yari yarakoresheje Abayisraheli.

32Muri iyo minsi, Uhoraho atangira gutubya igihugu cya Israheli. Hazayeli, umwami w’Abaramu, atsinda Abayisraheli aho barwaniraga hose; 33bityo mu burasirazuba bwa Yorudani, ahigarurira igihugu cyose cya Gilihadi, icya Gadi, icya Rubeni n’icya Manase, kuva Aroweri iri ku nkombe y’umugezi wa Arunoni kugeza Gilihadi na Bashani.

34Ibindi bigwi bya Yehu, ibyo yakoze byose n’ubutwari bwe, ntibyanditswe se mu gitabo cy’Amateka y’abami ba Israheli? 35Yehu aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa i Samariya. Umuhungu we Yowakazi amuzungura ku ngoma. 36Igihe Yehu yamaze ku ngoma ya Israheli i Samariya, ni imyaka makumyabiri n’umunani.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda