Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


22

Ingoma ya Okoziya (841)

(2 Bami 8.25–29; 9.27–29)

1Abaturage b’i Yeruzalemu bimika Okoziya umuhungu wa Yoramu w’umuhererezi kugira ngo amuzungure ku ngoma, kuko bakuru be bose bari barishwe na cya gitero cy’ingabo cyazanye n’Abarabu bateye ingando. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aba ari we uba umwami. 2Okoziya yimitswe amaze imyaka mirongo ine n’ibiri avutse, amara umwaka umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Ataliya, akaba umukobwa wa Omari. 3Na we yakurikije ingeso z’abo mu muryango wa Akabu, kuko nyina yamugiraga inama mbi. 4Akora ibidatunganiye amaso y’Uhoraho nk’uko byakorwaga n’abo mu muryango wa Akabu, kuko abo bantu ari bo babaye abajyanama be se amaze gupfa, bakamukururira ibyago. 5Ndetse muri uko kumvira inama zabo ni bwo yajyanye na Yoramu, umwami wa Israheli, mwene Akabu, bajya i Ramoti y’i Gilihadi kurwana na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Ariko Abaramu bakomeretsa Yoramu, 6agaruka i Yizireyeli kwivuza ibikomere yari yaterewe i Ramoti igihe yarwanaga na Hazayeli, umwami w’Abaramu. Nuko Okoziya mwene Yoramu, umwami wa Yuda, aramanuka ajya i Yizireyeli gusura Yoramu mwene Akabu wari warakomeretse.

7Uko gusura Yoramu, Uhoraho yaragushatse ngo kubere Okoziya impamvu yo kurimburwa. Akigerayo yamanukanye na Yoramu bajya gutera Yehu mwene Nimushi, uwo Uhoraho yari yarimikishije amavuta kugira ngo azarimbure umuryango wa Akabu. 8Nuko mu gihe Yehu akirangiza urwo rubanza Uhoraho yaciriye umuryango wa Akabu, ahura n’abatware b’Abayuda n’abana b’abavandimwe ba Okoziya, na bo arabica bose. 9Ashakisha Okoziya, bamufatira i Samariya aho yari yihishe, bamushyira Yehu, aramwica. Baramuhamba kuko bavugaga bati «Ni mwene Yozafati washakaga Uhoraho n’umutima we wose!» Nta muntu n’umwe wo mu muryango wa Okoziya washoboye kumusimbura ku ngoma.

Ataliya yiha ubutegetsi

(2 Bami 11.1–3)

10Ataliya, nyina wa Okoziya, abonye ko umuhungu we apfuye, yiyemeza kwicisha abakomoka bose mu muryango w’umwami wa Yuda. 11Ariko Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, afata Yowasi mwene Okoziya, amuvana mu bana b’umwami bagombaga kwicwa. Nuko amujyanana n’umurezi we, abashyira mu nzu bararagamo. Bityo Yehosheba, umukobwa w’umwami Yoramu, wari umugore w’umuherezabitambo Yehoyada akaba na mushiki wa Okoziya, aba amuhishe Ataliya, ntiyamubona ngo amwice. 12Umwana ahagumana na bo imyaka itandatu, ahishe mu Ngoro y’Imana; icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda