Bible Reader

  • Igitabo cy’Intangiriro AMATEKA YA KERA NA KARE
  • Igitabo cy’Iyimukamisiri IMANA YIMURA ABAYISRAHELI MU GIHUGU CYA MISIRI
  • Igitabo cy’Abalevi IMIHANGO Y’IBITAMBO
  • Igitabo cy’Ibarura IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ivugururamategeko IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yozuwe IJAMBO RY’ IBANZE
  • Igitabo cy’Abacamanza IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ruta IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cya Samweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abami IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abami
  • Ibitabo by’Amateka — Ezira — Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya kabiri cy’Amateka IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Ezira IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Nehemiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibitabo by’ibisigo n’iby’Ubuhanga IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Zaburi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Imigani IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Umubwiriza IJAMBO RY’IBANZE
  • Indirimbo Ihebuje IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Izayi IGICE CYA MBERE
  • Umuhanuzi Yeremiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Amaganya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Ezekiyeli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hozeya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Yoweli IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Amosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Obadiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yonasi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Mika IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Nahumu IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Habakuki IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Sofoniya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Hagayi IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Zakariya IJAMBO RY’IBANZE
  • Umuhanuzi Malakiya IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Tobi IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Yudita IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Esitera IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya mbere cy’Abamakabe I. UMUCO W’ABAGEREKI UKWIRA MU BIHUGU BYOSE
  • Igitabo cya kabiri cy’Abamakabe IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ubuhanga I. UBUHANGA MU MIBEREHO YA MUNTU
  • Mwene Siraki IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cya Baruki IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Matayo IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Mariko IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka IJAMBO RY’IBANZE
  • Inkuru Nziza ya Yezu Kristu uko yanditswe na Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibyakozwe n’Intumwa IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyaroma
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyakorinti IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyagalati IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyefezi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyafilipi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Abanyakolosi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Abanyatesaloniki IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri Pawulo intumwa yandikiye Timote IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Tito IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa Pawulo intumwa yandikiye Filemoni IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yakobo IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Petero IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya mbere ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya kabiri ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya gatatu ya Yohani IJAMBO RY’IBANZE
  • Ibaruwa ya Yuda IJAMBO RY’IBANZE
  • Igitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani intumwa IJAMBO RY’IBANZE


21

1Yozafati aratanga asanga abasekuruza be, umurambo we ushyingurwa hamwe n’abasekuruza be mu Murwa wa Dawudi. Umuhungu we Yoramu amuzungura ku ngoma.

Ingoma ya Yoramu (848–841)

(2 Bami 8.16–24)

2Yoramu yari afite abavandimwe batandatu bene Yozafati, ari bo Azariya, Yehiyeli, Zekariyahu, Azariyahu, Mikayeli na Shefatiyahu. Abo bose bari bene Yozafati, umwami wa Israheli. 3Se yari yarabahaye feza na zahabu nyinshi, n’ibintu byinshi by’agaciro, ndetse abaha n’imigi ikomeye muri Yuda, ariko ubwami abuha Yoramu kuko yari imfura ye. 4Yoramu amaze guhabwa ubwami bwa se no gukomera ku ngoma, yahise yicisha inkota abavandimwe be bose, ndetse na bamwe mu batware b’Abayisraheli.

5Yoramu yimitswe amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse, kandi amara imyaka munani ari ku ngoma i Yeruzalemu. 6Yakurikije ingeso mbi z’abami ba Israheli, nk’uko abo mu nzu ya Akabu babigenje, kuko yari yarashatse umukobwa wa Akabu. 7Nyamara Uhoraho ntiyashaka kurimbura inzu ya Dawudi kubera isezerano yagiranye na Dawudi, kuko yamusezeranyije kutavana abazamukomokaho ku ntebe y’ubwami i Yeruzalemu. 8Ku gihe cye, Edomu igomera Yuda, yiyimikira uwayo mwami. 9Yoramu ajyayo ari kumwe n’abatware be n’amagare ye yose. Abyutse mu gicuku atsinda Abanyedomu bari bamugose, we n’abatware be b’amagare. 10Nyamara Abanyedomu bakomeje kugomera Abayuda kugeza n’ubu. Icyo gihe kandi ni bwo na Libuna yamugomeye, kuko yari yarataye Uhoraho, Imana y’abasekuruza be. 11Ndetse yubaka n’amasengero y’ahirengeye mu migi ya Yuda, akururira abaturage b’i Yeruzalemu ubusambanyi kandi agusha Abayuda mu ngeso mbi.

12Umuhanuzi Eliya amwandikira21.12 umuhanuzi Eliya amwandikira: Eliya, wa muhanuzi ufite umwanya ukomeye cyane mu ruhererekane rw’Abayisraheli ndetse no mu bitabo byombi by’Abami, muri iki cy’Amateka aravugwamo incuro imwe gusa. Iyo baruwa kandi yandikiye umwami Yoramu nta cyo bayitubwiraho muri ibyo bitabo by’Abami., agira ati «Uhoraho, Imana ya so Dawudi aravuze ngo: Kubera ko utagendeye mu nzira za so Yozafati n’iza Asa, umwami wa Yuda, 13ahubwo ukaba waragendeye mu nzira z’abami ba Israheli kandi ukaba warakururiye Abayuda n’abatware b’i Yeruzalemu ubusambanyi, nk’uko ab’inzu ya Akabu babigenje, ndetse ukaba warishe abavandimwe bawe bo mu nzu ya so, n’ubwo bakurushaga umutima, 14dore Uhoraho agiye guteza ibyago mu bantu bawe, mu bana bawe no mu bagore bawe, maze akunyage n’ibintu byawe byose. 15Kandi nawe ubwawe uzafatwa n’indwara zikomeye, uzarwara mu mara urusheho kumererwa nabi kugeza ubwo uzazana amagara.»

16Nuko Uhoraho ahagurutsa Abafilisiti n’Abarabu baturanye n’Abakushi kugira ngo batere Yoramu. 17Batera Yuda barahinjira, maze banyaga ibintu byose byo mu ngoro y’umwami, ndetse n’abahungu be n’abagore be, ntiyagira umuhungu asigarana uretse Okoziya w’umuhererezi. 18Nyuma y’ibyo byose, Uhoraho amuteza indwara itavurwa yo mu mara. 19Hashira iminsi maze bigeze mu mpera z’umwaka wa kabiri azana amagara, bituma apfa yibutse amagara. Abantu be ntibamucanira umuriro21.19 ntibamucanira umuriro: ubusanzwe uwo muriro bawucaniraga kuwoserezaho imibavu, bakagaragaza batyo ko bari mu cyunamo; reba 2 Matek 16,14 (n’igisob.). Naho Yoramu we, nta n’umwe wigeze ashidikanya ko iyo ndwara yarinze kumuhitana, ari igihano cy’ubugome yari afite n’ubugomeramana bwe. nk’uko bawucaniraga abasekuruza be.

20Yoramu yimye ingoma amaze imyaka mirongo itatu n’ibiri avutse kandi amara imyaka munani ku ngoma i Yeruzalemu. Aratanga ntibamuririra, maze umurambo we ushyingurwa mu Murwa wa Dawudi, ariko atari mu mva z’abami.

All rights are reserved to the Biblesociety of Rwanda